U Budage bwanenze ibikorwa bya Israel byo gukomeza gutuza abantu muri West Bank

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 18 Ugushyingo, Chencellier w’u Budage, Olaf Scholz, yanenze politiki y’imiturire ya Israel muri West Bank ndetse yongera gusaba igisubizo cya leta ebyiri zigenga za Israel na Palestine. Ibi Scholz yabitangaje mu ruzinduko yagiriye i Nuthetal muri leta ya Brandenburg, aho yagize ati: “Ntabwo dushaka gutuza gushya abantu muri West Bank, […]

Gasabo: Umugabo arashinjwa kuruma umunwa w’umugore baturanye akawuca

Dosiye y’umugabo ukekwaho guca umunwa umugore baturanye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo. Iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga ko ibi byabereye mu Mudugudu w’Urugarama, Akagali ka Gacuriro, umurenge wa Kinyinya; ku itariki ya 31 Ukwakira 2023 saa 15h 00 ubwo umugabo uri mu kigero cy’imyaka 50 yari mu nzira ataha yahura n’umugore […]

Makolo yasabye abanenga gahunda y’abimukira kutibasira u Rwanda

Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko bigoye kumva ukuntu iki gihugu cyibasirwa kubera gahunda yari yarateguwe yo kwakira abimukira bava mu Bwongereza. Makolo, mu nyandiko ye yatambutse mu kinyamakuru The Sun kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2023, yatangaje ko icyemezo cy’urukiko rw’ikirenga kuri iyi gahunda “kubera ko u Rwanda atari igihugu gitekanye” […]

Museveni yasabye rubanda kuba maso nyuma yo kwigamba ikindi gitero cyashegeshe ADF

Perezida Yoweri Museveni yihanangirije umutwe w’inyeshyamba wa Allied Democratic Forces (ADF) nyuma y’ikindi gikorwa cya gisirikare avuga ko cyashegeshe uyu mutwe aboneraho ariko gusaba Abagande kuba maso. Mu byumweru bishize, byagaragaye ko ADF yari yateguye ibitero byo kwibasira ibirori bya Nyege Nyege mu mujyi wa Jinja. Icyakora, nta kintu cyigeze kiba nyuma yo kohereza abashinzwe […]

Masisi: M23 yaba yafashe agace ka Kalenga nyuma y’imirwano yaharamukiye

Guhera saa kumi n’imwe z’igitondo kuri iki Cyumweru, haravugwa imirwano hagati ya M23 na FARDC ahitwa Kalenga, muri Teritwari ya Masisi hafi y’ahitwa Kausa muri Kivu y’Amajyaruguru. Amakuru aturuka muri ibyo bice agera ku mbuga z’amakuru zegereye leta ya Congo, avuga ko iyi mirwano ihuje igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuri iki Cyumweru, […]

Rutshuru: Imitwe ibiri igize Wazalendo yarasanye abasivili aba ari bo babigenderamo

Imitwe ibiri y’inyeshyamba imwe mu yigize ihuriro rya Wazalendo kuri uyu wa Gatanu ushize yakozanyijeho ahitwa Nyamilima na Kisharo. Iyi mitwe yombi ibarizwa muri Gurupoma ya Binza, Teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru. Umwe mu baturage bavuganye n’urubuga Kivumorningpost, avuga ko iyi mitwe ari Mai-Mai AFPL iyoborwa na Surambaya hamwe n’umutwe wa Mai-Mai FPP/AP wa […]

Victoire Ingabire yatangaje ko yishimiye icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga rwa London

Umunyapolitiki Victoire Ingabire utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda yatangaje ko yashimishijwe n’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Bwongereza kivuga ko gahunda yo kohereza abimukira i Kigali itemewe n’amategeko. Ni icyemezo cyafashwe tariki ya 15 Ugushyingo 2023, gitesha agaciro ubujurire bwa guverinoma y’ubwami bw’u Bwongereza yashakaga ko rwemeza ko iyi gahunda yemewe n’amategeko kugira ngo abimukira batangire […]

Senegal: Umunyapolitiki Sonko yongeye kwimwa amahirwe yo kuziyamamaza

Urukiko rw’Ikirenga rwa Senegal kuwa Gatanu rwatesheje agaciro icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwaba rwasubije umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Ousmane Sonko kuri lisiti y’itora, bihita binamubuza kwiyamamariza kuba perezida mu matora y’umwaka utaha. Guverinoma yakuye Sonko, wari ufitiwe ikizere cyo kuba perezida, ku rutonde rw’itora nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo “guha ruswa urubyiruko” muri Kamena, ibintu yahakanye […]

U Rwanda rurashaka guhindura imipaka yaciwe n’abakoloni: Tshisekedi

Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi Tshilombo, yatangaje ko u Rwanda rushaka guhindura imipaka yaciwe n’abakoloni. Ibi Tshisekedi yabitangarije mu kiganiro n’umunyamakuru Colette Braeckman wa Le Soir, aho yemeje ko u Rwanda rwohereje ingabo zarwo mu burasirazuba bwa RDC kugira ngo zifate ibice byo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Yagize ati: […]

Umuyobozi wa M23 aherutse kujya i Bujumbura

Perezida w’umutwe witwaje intwaro wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko aherutse kujya i Bujumbura mu Burundi, aho yahuye na Perezida Evariste Ndayishimiye, amugezaho imbogamizi ziri kubaho mu guharanira amahoro n’umutekano muri teritwari ya Masisi. Mu ijambo Bisimwa yagejeje ku banyamakuru i Bunagana kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2023, yatangaje ko M23 nk’uko yari yarabisabwe n’abakuru […]