FARDC yasabye abasirikare bayo gucana umubano na FDLR

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyakumiriye abasirikare bacyo kongera kugirana umubano uwo ari wo wose n’umutwe wa FDLR. FARDC yahaye abasirikare bayo ubu butumwa binyuze mu itangazo ryasohowe n’Umuvugizi wayo, GĂ©nĂ©ral-Major Sylvain Ekenge. Muri iri tangazo Ekenge yavuze ko “Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiramenyesha abasirikare bose ku rwego rwose […]

USA yatangaje ko u Rwanda na RDC byemeye guhosha umwuka mubi

Ibiro bya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, White House, byatangaje ko u Rwanda na Repubulika ya demukarasi ya Congo, byiyemeje guhosha umwuka mubi umaze igihe hagati yabyo. Ibi byabitangaje kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2023 nyuma y’uruzinduko ushinzwe ubutasi ku rwego rw’igihugu, Avril Haines, yagiriye muri ibi bihugu byombi guhera tariki ya 19 […]

U Bufaransa bwamaganye M23, buha umukoro u Rwanda na RDC

Guverinoma y’u Bufaransa yatangaje ko yamagana umutwe wa M23, mbere yo gusaba u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuganira mu rwego rwo gucubya umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi. Ni ibikubiye mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Catherine Colonna yagiranye kuri telefoni na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga Vincent Biruta w’u Rwanda na […]

Umubyeyi ufite umwana wavukijwe kujya muri Bayern MĂ ÂŒnich yitabaje Perezida Kagame

Izabitegeka Innocent ufite umwana wavukijwe amahirwe yo kujya mu irerero rya Bayern MĂ ÂŒnich, yamaze kugeza ikibazo cye mu biro bya Perezida Paul Kagame kugira ngo amurenganure. Kuri uyu wa Kabiri ni bwo Izabitegeka yagejeje ikibazo cye mu Urugwiro nk’uko yabyemereye Fine FM. Ati: “Tuvuye Kacyiru kwa Perezida wa Repubulika kandi batwakiriye neza cyane twishimye. Bambwiye […]

Amavubi yisasiye Bafana Bafana, afata umwanya wa mbere

Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yatsinze Afurika y’Epfo ibitego 2-0, afata umwanya wa mbere mu tsinda rya gatatu aherereyemo n’amanota ane. Iyi kipe yari yakiriye Bafana Bafana kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, mu mukino wa kabiri wo mu tsinda C. Ni nyuma y’uwa mbere yaherukaga kuhanganyirizamo na The Warriors ya Zimbabwe 0-0. Ibitego byo mu gice cya […]

Brussels: Me Lurquin yanze umutangabuhamya ushinjura Twahirwa

Umutangabuhamya witwa Bwanakweli Jean Bosco Ubushinjacyaha bwari bugiye kwifashisha mu buhamya bushinjura Twahirwa SĂ©raphin yateje impaka zikomeye mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi. Mu masaa tanu z’amanywa yo kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2023, ku masaha y’i Kigali, ni bwo urukiko rwari ruhaye umwanya uyu mutangabuhamya wabaye i Karambo (ubu ni Gatenga) kugira […]

Rais wa Rwanda amempokea Makamu wa Rais wa Cuba

Rais wa Rwanda Paul Kagame alikutana siku ya Jumatatu na Makamu wa Rais wa Cuba Salvador ValdĂ©s Mesa na ujumbe unaofuatana naye, ambao wako katika ziara rasmi, ambayo ni mapumziko ya mwisho ya kiongozi huyo wa Cuba katika ziara ya nchi kadhaa za Afrika. Katika Kijiji cha Urugwiro, rais wa Kigali aliandika kwenye mtandao wa […]

Cameron threatens to ‘get tough’ on judges who block Rwanda plan

Lord Cameron has threatened to get tough on European human rights judges if they move to thwart the Government’s Rwanda plan. The Foreign Secretary sought on Monday to reassure anxious Tory MPs of his stance on the controversial European Court of Human Rights (ECHR). Sources said he stressed the importance of pushing on with Rishi […]

Ukraine irasaba ko imitungo y’u Burusiya yafatiriwe yishyura ibikorwaremezo bwasenye

Guverinoma ya Ukraine irashaka ko umutungo w’u Burusiya wafatiriwe ku Isi yose wakoreshwa mu kwishyura ibikorwa remezo byayo byangijwe n’ibitero by’Abarusiya. Nk’uko abategetsi ba Ukraine babitangaza ngo ibyangijwe n’u Burusiya bivugwa ko bingana na miliyari 411 z’amadolari kandi aha ni mu turere twahoze twigaruriwe kandi twabohowe gusa. Minisitiri w’Intebe, Denys Shmyhal, yabwiye abanyamakuru baturutse mu […]

Kayonza:Abajenosideri baba mu bwihisho bohererezwa amafaranga avuye mu mitungo yabo itarafatiriwe

Abatuye mu karere ka Kayonza barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 babazwa n’uburyo ki hari imitungo y’abakoze Jenoside itarafatiriwe, ahubwo ngo igakoreshwa n’abo mu miryango yabo bayibyaza umusaruro hanyuma amafaranga avuyemo akohererezwa beneyo baba bari kwihishahisha mu mahanga. Abaganiriye na Isangostar dukesha iyi nkuru , bavuga ko ngo iyi mitungo usanga yaragurishijwe, indi ikandikwa kuri bamwe […]

Ishyaka rikorera mu buhungiro ryahisemo umukandida uzarihagararira mu matora yo mu 2024

f_zmsfxxoaax6yb.jpg

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ritemewe mu gihugu kandi rikorera mu buhungiro ryitwa Ishema ry’u Rwanda, riravuga ko ryashyizeho itsinda rishinzwe ibikorwa byo kwamamaza uwitwa Nadine Claire Kasinge uteganya kuzaza guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu 2024. Mu itangazo rigenewe abanyamakuru Bwiza yabashije kubona ryashyiriweho umukono I Paris mu Bufaransa n’umuvugizi w’umukandida, Chaste […]

Kaspersky va créer un centre de transparence à  Kigali

34543.jpg

Kaspersky Lab, fournisseur multinational russe de cybersĂ©curitĂ© et d’antivirus, a rĂ©cemment lancĂ© son centre de transparence à  Kigali, ce qui en fait le premier du genre sur le marchĂ© africain. Cette Ă©volution, annoncĂ©e en marge du Forum africain de cyberdĂ©fense (ACDF) à  Kigali, vise, entre autres, à  souligner le lien Ă©troit entre la transparence et […]

Imihoro ya Kajugujugu yatemye umwarimu wari utwaye ibizamini ahita apfa

Umwarimu yapfuye nyuma yo gukubitwa inkubara na kajugujugu ubwo yatoraga impapuro z’ibizamini bya KCSE i Ijara, mu Ntara ya Garissa. Inkuru itangazwa na capitalfm.co.ke , ivuga ko indege yakubise uyu mwarimu ubwo yarimo atoragura ikizamini cy’amashuri yisumbuye (KCSE) gitangwa nyuma y’imyaka ine y’amashuri yisumbuye. Uyu mwarimu yari yarahawe inshingano zo gukusanya impapuro z’ibizamini bya KCSE […]

Sudan: Ingabo za RSF zigaruriye ikindi kigo cya gisirikare muri Darfur y’Iburasirazuba

Ingabo za Rapid Support Forces (RSF) zatangaje ko zafashe ibirindiro bya gisirikare bya Division ya 20 y’ingabo zirwanira ku butaka za Sudani muri Leta ya Darfur y’Iburasirazuba, icyo kikaba kibaye ikigo cya kane cya gisirikare mu karere ka Darfur ubu kigaruriwe n’uyu mutwe. Brig. Gen. Hassan Saleh Nahar, umuyobozi wa RSF muri Darfur y’Iburasirazuba, avugira […]

FDNB iravugwaho gushyingura mu ibanga ingabo zigwa muri Congo no kudashaka ko imiryango yabo imenyana

Kuri uyu wa Kane ushize ubwo bashyinguraga Major Gashirahamwe, undi muryango wari umaze gushyingura undi musirikare w’u Burundi nawe waguye ku rugamba muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ariko abategetsi b’u Burundi bakoze ibishoboka ngo imodoka zigiye gushyingura aba basirikare bombi zidahurira mu nzira. Umwe mu bantu bitabiriye umuhango wo gushyingura Major Gashirahamwe yabwiye urubuga […]

U Rwanda rwifuza kuba igihugu cy’amahirwe ku bimukira muri Afurika-Y.Makolo

U Rwanda nk’igihugu cyo muri Afurika gikomeje kugaragaza ubudasa, kirifuza kuba icy’amahirwe ku mugabane wa Afurika by’umwihariko mu kwakira abimukira. Ibi biherutse kugarukwaho n’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo , aho yashimangiye ko bitewe n’uburyo igihugu kifuza gutanga amahirwe yo kwakira abimukira batandukanye gikomeje kunoza gahunda zishoboka zose kugirango bakomeze kwakirwa. Aganira na Televiziyo […]

Amagambo ya Habyarimana na Mugesera yagarutse mu rubanza rwa Twahirwa na Basabose

Imbwirwaruhame Habyarimana JuvĂ©nal wayoboye u Rwanda yavugiye mu nama y’ishyaka MRND yabereye mu yari Perefegitura ya Ruhengeri n’iyo LĂ©on Mugesera yavugiye ku Kabaya mu burengerazuba bw’igihugu yagarutse mu rubanza rwa Twahirwa SĂ©raphin na Basabose Pierre. Muri uru rubanza ruri kubera mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels, kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2023 humvikanye ubuhamya bw’umugororwa […]

S.Afurika yariye karungu isaba ICC guta muri yombi Benjamin Netanyahu

Ku wa mbere, minisitiri w’ubutegetsi bwa Afurika yepfo yahamagariye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) gutanga icyemezo cyo guta muri yombi Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu bitarenze Ukuboza. Afurika y’Epfo yamaze kwibutsa ambasaderi wayo n’abakozi ba dipolomasi baturutse muri Isiraheli, kandi guverinoma yagiye isobanura inshuro nyinshi ibikorwa bya Isiraheli muri Gaza ko ari “itsembabwoko.” Ku wa mbere, mu […]

Umuhungu wa Minisitiri w’Ingabo yatorotse igororero

Tuyizere Amani Olivier, umuhungu wa Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda, Marizamunda JuvĂ©nal, aherutse gutoroka igororero rya Nyarugenge yari amaze igihe afungiwemo. Umunyamakuru Manirakiza ThĂ©ogene uherutse gufungurwa by’agateganyo yatangaje ko hashize iminsi itari myinshi uyu muhungu atorotse, aho yatorotse ibitaro bya Nyarugenge. Uyu musore asanzwe ari umuhanga mu ikoranabuhanga ndetse yari afungiwe ibyaha by’ubujura bwifashishije ikoranabuhanga. Ni […]

M23 itangaje ko ikubitiye inshuro FARDC-FDLR-Wazalendo muri Kitshanga

Umutwe witwaje intwaro wa M23 utangaje ko umaze gukubita inshuro ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, abacancuro ndetse n’ihuriro rya Wazalendo. Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, saa moya n’iminota ibiri mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2023 yatangaje ko iri huriro ry’ingabo za Leta ya RDC […]

Batatu mu biyamamarizaga kuyobora RDC bahisemo gushyigikira Katumbi

Abakandida batatu bari mu biyamamarizaga kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakuyemo akabo karenge, bahitamo gushyigikira kandidatire ya MoĂ ÂŻse Katumbi. Ku wa Mbere tariki ya 20 Ugushyingo Seth Kikuni na Franck Diongo bari mu bagombaga kwiyamamariza kuyobora RDC batangaje ko bakuyemo akabo, bahitamo gushyigikira kandidatire ya Katumbi. Ku Cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo Augustin Matata […]

Paris: Dr Munyemana ‘yashimye’ uburyo Marcel Gatsinzi yitandukanyije na Bagosora

Dr Munyemana SosthĂšne uburana ibyaha bya jenoside mu rukiko rwa rubanda rwa Paris yarubwiye ko yashimye n’icyemezo GĂ©nĂ©ral Marcel Gatsinzi yafashe cyo kwitandukanya n’abasirikare bari bayobowe na Colonel ThĂ©oneste Bagosora bari mu gikorwa cyo kurimbura Abatutsi. Uyu muganga, Dr Munyemana, guhera tariki ya 14 Ugushyingo 2023 ari kuburanira mu rukiko rw’i Paris ibyaha bine bifitanye […]

Nibura abantu 36 baguye mu makimbirane mu gace kari hagati ya Sudani zombi

Nibura abantu 36 byemejwe ko bishwe, abandi 20 barakomereka ku Cyumweru mu makimbirane hagati y’abaturage bo mu gace ka Abyei n’abo mu Ntara ya Twic yo muri Leta ya Warrap muri Sudani y’Epfo. Bulis Koch, umuvugizi wa guverinoma akaba na Minisitiri w’itangazamakuru mu karere ka Abyei, agace gakunze kumaranirwa gakungahaye kuri peteroli kari hagati ya […]

Harekuwe imfungwa zirenga 4000 mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu magereza

Ku cyumweru, imfungwa zirenga 4000 zo muri Nijeriya zararekuwe mu rwego rwo kugabanya ubucucike bwa gereza muri iki gihugu, nk’uko Minisitiri w’imbere mu gihugu Olubunmi Tunji-Ojo yabitangaje. Minisitiri mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X nyuma yo gusura gereza ya Kuje, hafi ya Abuja, ku munsi w’ejo yagize ati: “Twatangaje irekurwa ry’imfungwa 4.068 (…) […]