Uwacu Julienne yahawe izindi nshingano muri MINUBUMWE

Kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024 Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yayoboye inama y’abaminisitiri ya mbere muri uyu mwaka yafashe ibyemezo bitandukanye irimo n’abayobozi bashya bahawe inshingano. Muri abo bayobozi bahawe inshingano harimo Uwacu Julienne wagizwe Umuyobozi ushinzwe Itorero no guteza imbere umuco muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE). Uyu akaba yarigeze […]

Général Mamadi Doumbouya yageze i Kigali

Perezida w’inzibacyuho wa GuinĂ©e-Conakry, LieutĂ©nant-GĂ©nĂ©ral Mamadi Doumbouya, yamaze kugera mu Rwanda aho yatangiye uruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi itatu. Perezida Paul Kagame wamutumiye mu Rwanda ni we wagiye kumwakira ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali. Ni bwo bwa mbere uyu mutegetsi asuye u Rwanda kuva yagera ku butegetsi muri Nzeri 2021 ahigitse uwari Perezida wa GuinĂ©e, […]

Israel vs Hamas:Umubare w’abasivili n’abasirikare bapfa watumbagiye

Umubare w’abasiviri n’abasirikare bakomeje gupfira mu ntambara ihuza Israel na Hamas ukomeje gutumbagira ku rwego rwo hejuru aho imiryango mpuzamahanga ikomeje guhaguruka ikangurira impande zombi guhagarika intambara. Abasirikare barenga 20 ku ruhande rwa Israel bamaze gucwa nyuma y’igitero cya Gaza cyagabwe ahari ibirindiro bya Israel. Usibye aba basirikare barenga 20 ba Israel bishwe na Hamas […]

Mweso: Drone ya CH-4 ya FARDC yishe abaturage benshi

Umutwe wa M23 washinje Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kwica abaturage babarirwa muri 20, nyuma yo kubagabo ibitero cyifashishije drone yo mu bwoko bwa CH-4. FARDC imaze igihe yifashisha izi drone yaguze mu Bushinwa mu kugaba ibitero ku nyeshyamba za M23, gusa uyu mutwe uvuga ko abasivile batuye mu duce igenzura ari […]

Tour and travel operators welcome increased tourist numbers

gorilla_3.jpg

Tours and travel companies and operators in Rwanda have welcomed the increased number of tourists. This has come after the government of Rwanda intervened and invested in having the industry recover from the COVID-19 pandemic. Prime Minister Edouard Ngirente, speaking during National Dialogue-Umushyikirano, on January 23, 2024, said the number of tourists to Rwanda increased […]

Imiterere y’amapeti yo mu Gisirikare cya Uganda (UPDF)

screenshot_2024-01-25_165802.png

Amapeti ya gisirikare muri Uganda, kimwe n’ahandi, ni ibimenyetso bigaragaza urwego umusirikare agezeho. Uganda ni igihugu kidakora ku nyanja, kubw’ibyo nta gisirikare cyo mu mazi igira ariko ifite icyo ku butaka no mu kirere. Kubera ko Uganda yahoze ikolononijwe n’Abongereza, isangiye imiterere y’amapeti n’Igisirikare cy’u Bwongereza cyangwa ibindi bihugu bwakolonije. Dore imiterere y’amapeti y’Igisirikare cya […]

Icyoba mu Barundi baturiye ishyamba rya Murehe bafite abavandimwe mu Rwanda

Abaturage b’i Burundi batuye hafi y’umupaka w’iki gihugu n’u Rwanda by’umwihariko bakaba bafite abavandimwe batuye hakurya, baravuga ko babayeho mu bwoba kubera kumvirizwa n’abarimo abasirikare barunzwe mu duce batuyemo. Abafite iki kibazo ni abatuye mu ntara ya Kirundo ihana imbibi n’u Rwanda. Aba bavuga ko hashize iminsi Leta y’u Burundi yararunze Imbonerakure nyinshi (umutwe witwara […]

Mali:Abantu 70 bagwiriwe n’ikirombe barapfa

Muri Mali haravugwa amakuru y’abagera kuri 70 bitabye Imana nyuma yo kugwirwa n’ikirombe cyacukurwagamo amabuye y’agaciro.Ubuyobozi buvuga ko cyaguye mu mpera z’icyumweru gishize. Karim BerthĂ©, umwe mu bayobozi bakuru ba guverinoma ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, yemereye ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika Associated Press maze ko ari impanuka yabaye. Nta makuru atangazwa nyiri izina y’icyateye iyi mpanuka yabereye […]

Kenya iravuga ko yavumbuye amabuye y’agaciro ya coltan menshi mu gihugu

Kenya yatangaje ko muri iki gihugu habonetse amabuye y’agaciro ya coltan, akoreshwa mu gukora telefone ngendanwa, mudasobwa zigendanwa n’ibindi bikoresho by’itumanaho. Kuri uyu wa Gatatu ushize, Umunyamabanga w’inama ishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kubyaza ubukungu ibikomoka mu nyanja, Salim Mvurya, yavuze ko mu ntara esheshatu habonetse ibirombe bihagije bya coltan. Aya mabuye y’agaciro adasanzwe, ubusanzwe […]

Valens Nkurunziza wabaye visi perezida w’urukiko rw’ubucuruzi yagizwe Umugenzuzi Mukuru w’Inkiko

screenshot_2024-01-25_120109.jpg

Inama Nkuru y’Ubucamanza kuri uyu wa Gatatu, yagize Valens Nkurunziza Umugenzuzi Mukuru w’Inkiko mu Rwanda, aho yasimbuye kuri uwo mwanya AngĂ©line Rutazana wabaye umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire. Inama idasanzwe y’Inama Nkuru y’Ubucamanza yo kuri uyu wa 24 Mutarama 2024, yari iyobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Dr Faustin Nteziryayo, ni […]

Goma: Umuhuzabikorwa wa kominote y’urubyiruko rw’abahutu yarashimuswe

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’Abahutu yaburiwe irengero bikaba bivugwa ko yashimuswe. SOSMediaBurundi, itangaza ko umugabo witwa Modeste Amini Ntamugabumwe,usanzwe ari umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’umuryango w’Abahutu mu mujyi wa Goma ngo yaburiwe irengero bigacyekwa ko yashimuswe. Amakuru avuga ko kuva ku cyumweru tariki ya 14 Mutarama, yavuye mu rugo […]

Ese ubundi umuntu adakoze imibonano mpuzabitsina byamutwara iki?Sobanukirwa

Ku bemera ibitabo bitandukanye by’umwihariko iby’iyobokamana, bigaragaza ko ari ngombwa ko umuntu wese ubishaka kandi ubishoboye agira umuryango.Ni ukuga niba ari umugore agashaka umugabo n’umugabo bikagenda gutyo agashaka umugore. Ku bashakanye rero usanga bifatwa nk’ihame ko bakora igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina mu gihe bombi babifitemo ubushake ntawe ubangamiye undi. Ese iyo mibonano uretse kuyikora kugirango habeho […]

Major Willy Ngoma mu basirikare M23 yazamuye mu ntera

Perezida w’umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, yazamuye mu ntera abasirikare bawo barimo Major Willy usanzwe ari umuvugizi wawo mu bya gisirikare wagizwe LieutĂ©nant-Colonel. Ku wa Kabiri tariki ya 23 Mutarama ni bwo aba basirikare bazamuwe mu ntera nk’uko itangazo ryashyizweho umukono na Bisimwa ribigaragaza. Usibye Willy Ngoma wazamuwe mu ntera, abandi bazamuwe harimo Colonel Gacheri […]

Byinshi ku cyaha cy’icuruzwa ry’abantu n’uburyo bwo kukirinda

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha (UNODC) rivuga ko icuruzwa ry’abantu rifatwa nk’uburyo bugezweho bw’ubucakara ndetse no gushakira inyungu ku bandi. Ubushakashatsi bw’Umuryango Mpuzamahanga w’umurimo (ILO) bwo muri 2017, bwagaragaje ko iki cyaha cyagize ingaruka mu buryo butandukanye ku bagore, abagabo n’abana bangana na miliyoni 24.9 ku isi hose. Itegeko nimero 51/2018 ryo […]

Abanya-Uganda bugarijwe n’inzara ni ibigoryi: Minisitiri

Umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Henry Okello Oryem, yacanweho umuriro n’abaturage ba Uganda bamusaba kwegura, nyuma yo gutangaza ko abugarijwe n’inzara muri bo ari ibigoryi. Uyu muminisitiri yatangaje ibi mu gihe ibice bitandukanye bya Uganda byugarijwe n’inzara yatewe n’ibibazo birimo ihindagurika ry’ikirere, ubukene ndetse n’umutekano muke. Ku wa Gatatu tariki ya 24 […]

Uburusiya:Abagore barashaka ko abagabo babo bava ku rugamba bakabasanga mu ngo zabo

Abagore bo muri Moscow mu Burusiya barahamagarira abagabo babo kuva ku rugamba bakagaruka mu ngo zabo kuziza inshingano zirimo no gufatanya kurera abana ku basize babyaye. Abagore bavuga ibi, ni abafite Abagabo mu nkeragutabara 300.000 zajyanwe na Perezida Vladmir Putin mu ntambara yo muri Ukraine kuva muri 2022.None barabashaka mu rugo. Itsinda ry’aba bagore rigira […]

Burundi:Guhiga abavuga ururimi rw’ikinyarwanda n’urugishamikiyeho byakajijwe

Mu gihugu cy’u Burundi by’umwihariko mu Mujyi wa Bujumbura , haravugwa amakuru y’uko inzego z’Umutekano zikomeje guhiga Abanyarwanda ndetse n’abavuga ururimi rushamikiye ku Kinyarwanda. Guhiga abanyarwanda byari biherutse gukorwa mu minsi yashize ubwo iki gihugu cyafungaga imipaka igihuza n’u Rwanda, ariko kuri ubu byongeye gufata indi ntera aho muri iki Cyumweru noneho umukwabu wakozwe warebaga […]

Nyamasheke: Umunyeshuri yiciwe mu mpanuka bagenzi be barakomereka

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 24 Mutarama, ahagana saa moya n’igice z’igitondo abanyeshuri 4 b’abakobwa bajyaga ku ishuri muri GS Muramba mu Murenge wa Macuba, Akarere ka Nyamasheke, bagonzwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Pick up yari ifite pulake RAA 179 D, itwawe na Gashugi Elischam, umwe ahita yitaba Imana, 3 barakomereka. Bose uko […]

Ghana: Batandatu bakatiwe igihano cy’urupfu nyuma yo gushaka guhirika ubutegetsi

Abantu batandatu bakatiwe igihano cy’urupfu nyuma yo kubahamya umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi muri Ghana mu 2021. Kuri uyu wa Gatatu, itariki 24 Mutarama, Abanya-Ghana batandatu, barimo n’abasirikare batatu, bahamwe n’icyaha bakatirwa urwo gupfa bamanitswe kubera uruhare bagize mu mugambi mubisha uvugwa mu myaka itatu ishize wo kugerageza guhirika leta y’igihugu. Aba bagabo batawe muri […]

NATO igiye gutangira imyitozo ya gisirikare itari yakora kuva Intambara y’Ubutita yarangira

Mu cyumweru gitaha NATO izatangira imyitozo minini itari yakora kuva Intambara y’Ubutita yarangira izitabirwa n’ingabo 90.000 nkko byatangajwe na komanda mukuru w’ingabo zayo Gen. Chris Cavoli. Ihuriro ryavuze kandi ko imyitozo izaba irimo amato arenga 50, kuva ku yatwara indege kugeza ku yarwana; indege z’indwanyi zirenga 80, kajugujugu na drones; byibura imodoka 1100 z’intambara, zirimo […]

Rubavu: Yafatanwe magendu ingana n’amabaro 63 y’imyenda ya caguwa

Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage bakomeje kugira uruhare mu kurwanya ibyaha, batanga amakuru atuma bimwe bikumirwa bitaraba, ibindi bigakurikiranwa mu maguru mashya; ababigizemo uruhare bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP), Bonaventure Twizere Karekezi, yabigarutseho nyuma y’uko mu murenge wa Mudende wo mu Karere ka Rubavu, ibikorwa […]

Eritrea ku Isonga mu bihugu biniga itangazamakuru byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara

Raporo iherutse gutangwa na komite ishinzwe kurengera abanyamakuru (CPJ), irerekana ishusho mbi kuri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara aho itangazamakuru rinigwa ntirihabwe ubwisanzure. Iyi raporo igaragaza ko umubare w’abanyamakuru bafunzwe wavuye kuri 31 muri 2022 ugera kuri 47 kugeza taliki ya 1 Ukuboza 2023. CPJ ishyira Eritereya ku isonga mu guhonyora ubwisanzure bw’itangazamakuru muri […]