RDF yitabiriye imyitozo ya Justified Accord 24 muri Kenya

ghxpipqxoaajnm1-2.jpg

Itsinda ry’abasirikare ba RDF ryifatanije n’ibihugu bisaga 23 mu myitozo mpuzamahanga yiswe Justified Accord 24 yakiriwe na Repubulika ya Kenya mu kigo ibikorwa byo kurwanya inyeshyamba, iterabwoba, cya cya NANYUKI (CITSO). Imyitozo yatangiye ku itariki ya 25 Gashyantare izarangira ku ya 7 Werurwe 2024. Ni imyitozo ngarukamwaka ihuza ibihugu byinshi itangwa n’ingabo za Amerika zo […]

Teta Gisa Rwigema yagizwe umuyobozi mukuru muri MINAFFET

ghxzch6wiaapt51.jpg

Teta Gisa Rwigema umukobwa wa Fred Rwigema, yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika muri Minisiteri yUbubanyi n’Amahanga nkuko byemejwe mu nama y’abaminisitiri kuri uyu wa Kabiri, itariki 27 Gashyantare 2024, yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu gihe Francis Kamanzi yagizwe CEO w’Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze.

Huye:Babiri barimo Rtd Mjr bahamwe n’ibyaha bijyanye n’ikirombe cyaguyemo 6

Mu mwaka kuwa 19 Mata 2023, nibwo hacicikanye inkuru y’ikorombe cy’amabuye y’agaciro cyahitanye abantu batandatu mu karere ka Huye mu Kagari ka Gahana ho mu Murenge wa Kinazi, ariko gutahura nyiracyo biza kuba ingume. Nyuma inzego zitandukanye zirimo iz’Ubugenzacyaha zaje gukurikirana abaketseho ko bafitanye isano mu bucukuzi bw’icyo kirombe bidatinze abagera kuri batanu baza gutabwa […]

Guinea: Babiri biciwe mu myigaragambyo yo kugaragaza kutishimira imibereho

Ku wa Mbere, itariki ya 26 Gashyantare, abantu babiri baguye mu mirwano n’abapolisi mu nkengero z’umurwa mukuru wa Guinea Conakry, nk’uko imiryango yabo n’amakuru ava kwa muganga avuga. Izo mpfu zabereye mu myigaragambyo yahagaritse ubuzima mu murwa mukuru, Conakry nk’uko tubikesha Reuters. Amasoko yari yafunzwe, amabanki arafunga, imihanda minini yari irimo ubusa. Ariko nanone habaye […]

U Burusiya bwatangaje umubare uremereye w’abasirikare ba Ukraine bumaze kwica

Igisirikare cy’u Burusiya cyatangaje ko mu myaka ibiri ishize kimaze kwica abasirikare ba Ukraine babarirwa muri 444,000. Byatangajwe na Minisitiri w’Ingabo z’u Burusiya, Sergey Shoigu, ubwo yari mu nama n’abagize inama nkuru y’Igisirikare cy’u Burusiya i Moscou. Shoigu yavuze ko mu myaka ibiri ishize byibura Ukraine itakaza abasirikare 800 ku munsi ndetse n’intwaro z’amoko atandukanye […]

Apôtre Yongwe yasabiwe gufungwa imyaka itatu

Umuvugabutumwa akaba n’intumwa Apôtre Yongwe yasabiwe gufungwa imyaka itatu no gutanga ihazabu ya miliyoni 5frw. Ubushinjacyaha bwasabiye Yongwe iki gihano nyuma y’uko akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.Iburanisha ryabereye ku rukiko rw’ibanze rwa Gasabo kuri uyu wa 27 Gashyantare 2024. Yongwe yaburanye yemera ibyaha Ubushinjacyaha bumukurikiranaho ariko akavuga ko abisabira n’imbabazi. Ati “Icyaha […]

Musanze: Nyirakabera arataka inzara nyuma yo ‘kunyagwa’ n’abahungu be inzu zakamutunze

img_20240227_122912_603.jpg

Nyirakabera Elizabeth wo mu kagari ka Kigombe ho mu murenge wa Muhoza w’akarere ka Musanze, arasaba kurenganurwa nyuma yo kunyagwa n’abahungu be inzu ebyiri zakabaye zimutunga. Uyu mukecuru w’imyaka 89 unasanzwe afite ubumuga (bamusunika mu kagare) avuga ko ikibazo afite cyatangiye mu myaka hafi ibiri ishize, ubwo hubakwaga umwe mu mihanda ya kaburimbo mishya iri […]

Abanyanyagiza amafaranga ku bantu bashobora kujya bisanga mu maboko ya RIB

Mu birori bitandukanye by’umwihariko mu bukwe cyangwa ahateraniye imbaga, usanga hari abantu bakunda kubanyanyagizaho amafaranga bashaka kugaragaza ko bishimye cyangwa se gutanga ubufasha ariko binyuze muri ubwo buryo. Ibi akenshi usanga bikunda gukorwa n’ibyamamare bitandukanye ariko ugasanga hari ababigaragaza mu rwego rwo kwiyerekana no kwiyemera ko ari abatunzi . Uku kuyanyanyagiza ku bantu cyangwa abahanzi […]

Kagame ararengana, Tshisekedi ni we kibazo: Jean Jacques Mamba

Depite Jacques Mamba uheruka kwiyunga ku ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23, yagaragaje ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi ari we nyirabayazana y’ibibazo by’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa RDC aho kuba Perezida Paul Kagame amaze igihe yikoma. Ku wa Mbere tariki ya 26 Gashyantare ni bwo Mamba wahoze ari umuvugizi w’ishyaka MLC rya […]

Abanyamulenge barashinja Minisitiri Alexis Gisaro na Ruberangabo kubagambanira

Umuryango w’Abanyamulenge uravuga ko wanze gukoreshwa no guterwa ubwoba na Tshisekedi na bagenzi be, ndetse ushinja Minisitiri Alexis Gisaro, Enock Ruberangabo n’abandi kugambanira benewabo b’Abanyamulenge. Ibi byatangajwe mu nyandiko ndende yatambukijwe ku rubuga soleildugraben.org kuri uyu wa Kabiri, itariki 27 Gashyantare 2024. «  Ku itegeko rya sebuja Tshisekedi, umunyamabanga wa Leta akaba na minisitiri w’ibikorwa […]

U Rwanda rwemerewe kwakira icyicaro cy’Umuryango Mpuzamahanga ukora Inkingo muri Afurika

Icyicaro cy’Umuryango Mpuzamahanga ukora Inkingo, International Vaccine Institute, IVI, mu Karere kigiye gushyirwa mu Rwanda, bikazafasha Afurika kwihaza mu gukora ubushakashatsi bwerekeye inkingo. Muri uyu mwaka, nibwo biteganyijwe ko International Vaccine Institute izafungura Ibiro byayo byo mu Karere mu Mujyi wa Kigali nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije ku Rukuta rwa X. Minisiteri y’ubuzima iti […]

Bernard Ntaganda yiteguye ko n’akurwaho ubusebwa azahangana mu matora ya Perezida

Umunya Politiki Ntaganda Bernard akaba nyiri ishyaka P S Imberakuri ku ruhande rw’igice kitaremerwa nk’ishyaka, ngo yiteguye ko n’ahanagurwaho ubusembwa bw’igifungo yamaze muri gereza yiteguye guhangana mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024. Mu itangazo Ntaganda yashyize hanze kuri uyu wa Mbere taliki 26 Gashyantare 2024, yavuze ko mu 2019 yandikiye urukiko arusaba kumukuraho […]

Goma: Umunyamakuru Awa Jean de Dieu wa Nyota Radio Télévision yarusimbutse

Umunyamakuru Awa Jean De Dieu wa Nyota Radio Télévision y’i Lubumbashi akaba afite na channel yitwa Hope tv, yasimbutse urupfu ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, itariki ya 26 Gashyantare 2024, i Goma, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Nk’uko amakuru aturuka hafi y’umuryango we abitangaza, […]

Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo u Burusiya butsindwe iyi ntambara: Macron

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yatangaje ko igihugu cye n’inshuti zacyo biteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo u Burusiya butsindwe intambara bumaze imyaka ibiri buhangayemo na Ukraine. Yabitangarije mu biro bye mu ijoro ryacyeye, ubwo yatangizaga inama y’Abakuru b’ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi yaberaga i Paris. Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byasubiyemo amagambo ye avuga […]

Ni gute igisirikare kitarinda amashu cyashobora M23?Julius Malema yongeye kwinigura

Umunyapolitiki Julius Malema ukuriye ishyaka rya EFF ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Cyril Ramaphosa ,Perezida wa Afurika y’Epfo, yanenze ishyaka rya ANC riyoboye igihugu, ko ryangije igisirikare cy’iki gihugu kugeza n’ubwo kitapfa no kurinda umurima w’amashu. Yavuze ko kuba iki gihugu cyarafashe icyemezo cyo kohereza izi ngabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufatanya n’iza SADC […]

Benin na yo yemeye kohereza ingabo guhashya ibyigomeke byo muri Haiti

Igihugu cya Benin cyemeye gutanga ingabo 2000 mu butumwa bwemejwe n’Umuryango w’Abibumbye buyobowe na Kenya bwo kurwanya udutsiko tw’abagizi ba nabi twazengereje Haiti. Ibi byatangajwe na Ambasaderi wa Amerika muri Loni, Linda Thomas-Greenfield ku wa Mbere, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Georgetown, muri Guyana nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga. Ambasaderi Thomas-Greenfield yavuze ko yaganiriye […]

Как получить доступ к сервису Вавада онлайн

img { width: 750px; } iframe.movie { width: 750px; height: 450px; } Как получить доступ к онлайн сервису Вавада Чтобы приступить к развлечениям на платформе, сначала посетите вавада казино официальный сайт. На главной странице просто нажмите на кнопку регистрации, чтобы создать собственный аккаунт. Следуйте простым шагам ввода данных: укажите e-mail, выберите пароль и предоставьте необходимую […]

Как получить доступ к сервису Вавада онлайн

img { width: 750px; } iframe.movie { width: 750px; height: 450px; } Как получить доступ к онлайн сервису Вавада Чтобы приступить к развлечениям на платформе, сначала посетите вавада казино официальный сайт. На главной странице просто нажмите на кнопку регистрации, чтобы создать собственный аккаунт. Следуйте простым шагам ввода данных: укажите e-mail, выберите пароль и предоставьте необходимую […]

Biden yatangaje agahenge k’intambara hagati ya Israel na Hamas

Umukuru w’Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden atangaza ko mu Cyumweru gitaha hitezwe agahenge hagati ya Israel na Hamas. Biden ashingira ku biganiro biherutse kuba hagati y’izi mpande zombi byabereye mu muri Qatar. Biden yagize ati: “Umujyanama wanjye mu by’umutekano w’igihugu ambwira ko turi hafi [kugera ku gahenge].” Ni nyuma y’uko Israel […]

RDC yahamagaje Ambasaderi wa Algeria kubera uruzinduko rwa Gen Chanegriha mu Rwanda

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahamagaje Ambasaderi wa Algeria i Kinshasa, kugira ngo atange ibisobanuro ku ruzinduko Umugaba Mukuru w’Ingabo z’igihugu cye aheruka kugirira mu Rwanda. Ku wa Mbere tariki ya 26 Gashyantare ni bwo Ambasaderi Mohamed Yazid Bouzid yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC […]

Abadepite ba ICGLR basanga amahanga yirengagiza nkana umuzi w’ikibazo cy’umutekano mu karere

Perezida w’itsinda ry’Abadepite bo mu Nteko zishinga amategeko mu bihugu bigize Inama Mpuzamahanga mu ku Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) rishinzwe gusuzuma umuzi w’ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Jemmu Nunu Kumba, asanga Leta y’iki gihugu yirengagiza nkana umuzi w’ikibazo cy’umutekano muri ako gace kimwe n’Umuryango Mpuzamahanga. Ihuriro ry’Abadepite bagize Umuryango […]

Ibyo kwa Zari imbwa zabirwaniyemo , Shakib yivumbuye yisubirira i Bugande

Ibintu ntibyifashe neza mu rugo rwa Zari n’umugabo we Shakib Lutaaya nyuma y’uko hasohotse amashusho y’uyu mugore arikumwe na Diamond Platinumz bafatanye agatoki ku andi mu gihugu cya Afurika y’Epfo. Aya mashusho yateje ikibazo hagati ya Zari na Shakib ndetse byanavuyemo gutuma batandukana by’igihe gito.Bivugwa ko uyu mugabo yaba yanivumbuye akaba yisubiriye i Bugande aho […]

Minisitiri w’intebe wa Palesitine yatangaje ubwegure bwe na guverinoma ye

Minisitiri w’intebe wa Palesitine, Mohammad Shtayyeh, yatangaje ubwegure bwe na guverinoma ye kuri uyu wa Mbere. Ubu bwegure buraharura amayira y’impinduka mu butegetsi bwa Palestine, Amerika yizera ko buzagira uruhare runini mu mibereho ya Gaza ya nyuma y’intambara. Kugeza ubu haracyari inzitizi nyinshi mu kuba ubutegetsi buvuguruye bwa Palestina bwaba impamo. Perezida Mahmoud Abbas, ingabo […]

Polisi y’u Rwanda yashimye imyitwarire yaranze abaturarwanda muri Tour du Rwanda

csm_trd_4_aff4578ce8.jpg

Polisi y’u Rwanda irashimira imyitwarire yaranze abaturarwanda by’umwihariko abakoresha umuhanda mu gihe isiganwa ry’amagare ‘Tour du Rwanda’ ryabaga ku nshuro ya 16, rikabasha kurangira neza nta mbogamizi ibayeho. Byagarutsweho n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, ubwo hasozwaga iri rushanwa, mu muhango wabereye kuri Kigali Convention Center (KCC), mu murenge […]