Nyaruguru: Yabyaye umwana w’umuhungu amujugunya mu musarane w’akabari akurwamo akiri muzima

Umukobwa w’imyaka 29, kuri ubu duhishiriye amazina, utuye mu mudugudu wa Kibayi, akagari ka Mpanda, umurenge wa Kibeho, akarere ka Nyaruguru, birakekwa ko yabyaye umwana w’umuhungu akamujugunya mu musarane w’akabari yacururizagamo. Abantu bari hafi aho babiketse, bajya kureba mu musarane, bavanamo uwo mwana akiri muzima ahita ajyanwa kwa muganga. Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri […]
U Bufaransa ntibwigeze bugira ubushake bwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi: Macron
Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yemeye ko igihugu cye n’inshuti zacyo bari bafite ubushobozi bwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gusa habura ubushake bwo kubikora. Macron yabitangaje mu gihe habura iminsi itatu ngo Abanyarwanda n’inshuti zabo bibuke ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Perezida w’u Bufaransa ntabwo azitabira umuhango wo gutangiza icyumweru cy’inumamo, […]
Musanze: Umukinnyi yishwe n’imodoka ari mu myitozo
Manizabayo à ‰tienne wakiniraga Ikipe y’Abato ya Benediction Club, yapfuye agonzwe n’imodoka ubwo yari ari mu myitozo. Uyu musore yagonzwe ubwo we na bagenzi be bo mu makipe atandukanye, arimo n’aya bakuru, bari mu myitozo kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Mata 2024. Iyi mpanuka yabereye mu muhanda uva mu Byangabo ubwo bamanukaga berekeza mu […]
Bruce Melodie yahanuriwe kujyanwa muri illuminati na Coach Gael
Umuhanzi nyarwanda Itahuwacu Bruce wamenyekanye nka Bruce Melodie yatangaje ko yahanuriwe kujyanwa muri Illuminati na Coach Gael ureberera inyungu ze muri iyi minsi. Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abakunzi be kuri Instagram ‘Live’ aho yagarutse ku bahanuzi bamuhanuriye mu mwaka wa 2023 ujya gutangira. Ubwo yari ari mu kiganiro, Bruce Melodie yabwiye abakunzi be ko […]
Afurika y’Epfo:Uwari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko yishyikirije Polisi
Nosiviwe Mapisa-Nqakula wari Perezida w’inteko ishinga amategeko wa Afurika y’Epfo yishyikirije Polisi y’i Pretoria nyuma y’amasaha macye yeguye ku mirimo ye. Yashinjwaga kwakira ruswa y’amadolari ibihumbi 135 000 n’umusatsi w’umukorano (perruque) yahawe mu buryo butazwi. Ubushinjacyaha, buvuga ko uyu mubyeyi kandi ubwo yari Minisitiri w’Ingabo yagiye yakira amafaranga adafitiwe ibisobanuro.Mu 2019 ngo nabwo yakiriye ruswa […]
RDC: Igitero cyitiriwe ADF cyahitanye abasivili 10
Nibura abantu icumi baguye mu gitero cyitiriwe ingabo z’ubumwe bwa demokarasi (ADF), zifatanije n’umutwe wa kisilamu. Bivugwa izo ngabo zagabye igitero muri Mangodomu, muri komini ya Mangina yo mu karere ka Beni. Zari zaigamije gusahura imiti n’ibiryo nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Mangina, Emmanuel Kathembo Salamu. Nkuko ikinyamakuru jeune afrique dukesha iyi nkuru cyakomeje kibivuga […]
Goma: Bombe ihushije ya ntwaro ya BM21 ihitana Abarundi 5
Mu mujyi wa Goma mu Burasirazuba bwa DRC ahitwa ku Kimashini muri Mibambiro hasanzwe hateretse imbunda nini ya BM21 ikoreshwa n’Ihuriro ry’Ingabo zirwanya umutwe wa M23 hatewe amabombe, ntiharamenyekana uruhande rwateye izo bombe n’ubwo haketswe ko ari M23 bitewe n’uko zaturutse mu bice igenzura bya Masisi. Izi Bombe zo kuri uyu wa 04 Mata 2024 […]
Macky Sall ari mu rugendo nyobokamana muri Arabiya Sawudite
Nyuma y’amasaha make avuye muri Senegali, uwahoze ari Perezida Macky Sall yagaragaye muri Arabiya Sawudite ari kumwe n’umugore we Marième Faye Sall. Mu rugendo rwe rwa Oumra, (akaba ari urugendo rujya i Maka ariko rudategetswe umusilamu uwo ari we wese nk’urwitwa « hajj  ») muri Arabiya Sawudite kuri uyu wa 2 Mata 2024, Macky Sall […]
Kiliziya Gatolika yongeye kwikoma ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi
Idini Katolika, rivuga ko ryongeye kugaragaza uko ubutegetsi bwa Tshisekedi ko ari balinga, kuko usanga amafaranga menshi ashyirwa muri politiki yo muri iki gihugu naho abaturage bakahatesekera. Byavuzwe n’umukuru w’iri dini Karidinali Frodolin Ambongo ubwo yari i Kinsasa, agaragaza ko biteye agahinda ko Leta y’i Kinshasa ishobora kongera kuba nk’iyambere yateje intambara mu bice bitandukanye […]
Shakira mu rukundo n’umusore arusha imyaka 16

Umuhanzi ukomoka muri Colombia uzwi mu njyana ya Pop, Shakira ari mu rukundo n’umusore mushya w’Umwongereza, Lucien Laviscount. Urukundo rw’aba bombi rwatangiye kujya hanze nyuma y’uko Shakira yifashishije uyu musore mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ye yise Punteria. Nyuma y’uko amashusho y’iyo ndirimbo agiye hanze, Shakira na Lucien bagaragaye basohokanye mu ijoro muri resitora y’Abataliyani izwi […]
Tshisekedi yasubitse ubugira kabiri uruzinduko yagombaga kugirira mu Buyapani
Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasubitse ku nshuro ya kabiri uruzinduko rw’akazi yagombaga kugirira i Tokyo mu Buyapani. Tshilombo yagombaga kugirira uruzinduko rw’iminsi irindwi mu Buyapani, hagati y’itariki ya 31 Werurwe n’iya 7 Mata 2024. Ni uruzinduko yagombaga guherekezwamo n’abaminisitiri barindwi mu bagize Guverinoma ye. Africa Intelligence yatangaje ko uru […]
Byinshi wamenya kuri film “Our unity” Dusenge Xavier agiye gushyira hanze
Filme “Our Unity” igaruka ku gusigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda igiye kujya hanze mu minsi ya vuba Ni film yanditswe na Dusenge Xavier nyuma yo kugira igitekerezo ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye. Igaragaza urugendo rw’Ubumwe bw’abanyarwanda mu myaka (30) ishize habaye Jenocide yakorewe Abatutsi 1994. Muri 2022 nibwo nibwo yatangiye iyi film “OUR UNITY” nyuma y’uko igitekerezo […]
Myugariro wa Kaizer Chiefs yapfuye arashwe
Myugariro wa Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo, Luke Fleurs yishwe arashwe n’amabandi nk’uko byatangajwe n’ikipe ye. Iraswa ry’uyu mukinnyi ryabereye kuri sitasiyo ya lisansi mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 3 Mata 2024, mu mujyi wa Johannesburg mu nkengero za Floride. Uyu musore w’imyaka 24 yarasiwe kuri sitasiyo ya lisansi ubwo hazaga […]
Polisi yatabaye umusifuzi wasagariwe n’abakinnyi b’ikipe y’abagore

Umusifuzi mukuru wayoboye umukino w’igikombe cy’Amahoro mu bagore wahuje Fatima na Gatsibo yatatswe n’abakinnyi ba Fatima. Ku munsi w’ejo hashize nibwo hari hakomeje imikino yo kwishyura mu gikombe cya Amahoro aho Gatsibo yari yakiriye Fatima yayitsinze mu mukino ubanza, ibitego 3-0. Mu minota ya mbere ikipe ya Gatsibo yabonye igitego iza no gutsinda ikindi ku […]
Tuyisenge Jacques yazinutswe gukina mu Rwanda
Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, Jacques Tuyisenge, yatangaje ko atifuza kongera gukina mu Rwanda ukundi. Uyu rutahizamu kuri ubu udafite ikipe akinira, avuga ari gutekereza ku hazaza he mu mupira w’amaguru cyane ko n’ubwo adafite ikipe akinira kuri ubu ariko, atigeze asezera mu mupira w’amaguru. Aganira na RBA, Jacques Tuyisenge yavuze ko muri iki gihe adafite […]
FARDC vs M23: Imirwano ikomeye iramukiye mu tundi duce dushya
Imirwano yongeye kuba mu duce dutandukanye two muri Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni imirwano yabaye muri iki gitondo cyo kuwa kane 4/4/2024 hagati y’ingabo za congo, Wazalendo n’abandi bafatanyabikorwa bayo kurwanya inyeshyamba za M23. Iyi mirwano yabereye mu misozi iri hafi n’mujyi wa Kibirizi, mu karere ka KITOLU-KISINGIRI.Humvikanye urusaku rw’intwaro […]
Perezida Biden yohereje mu Rwanda intumwa zirimo Bill Clinton mu #Kwibuka30
Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagennye intumwa zizamuhagararira mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo, hibukwa ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Intumwa Perezida Biden yohereje mu Rwanda zizaba ziyobowe na William Jefferson Clinton (Bill Clinton) wabaye Perezida wa 42 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abandi bazaba bari […]
Kenya:Abaganga bigenga batangiye kwiyunga ku ba Leta mu myigaragambyo
Abaganga bakorera mu mavuriro yigenga, batangiye kwiyunga ku ba Leta mu myigaragambyo igeze mu Cyumweru cya gatatu. Aba baganga barimo ababyaza n’abaforomo , abinzobere bari bamaze igihe basaba ko Leta yabitaho mu buryo bwo kubongerara imishahara, guha ubwishingizi imiryango yabo n’ibindi. Abaganga bigenga batari bakagaragaye muri iyi myigaragambyo, nabo barimo basanga bagenzi babo basaba ko […]
Afurika y’Epfo:Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko yeguye
Kuri uyu wa gatatu, Inteko Ishinga Amategeko yeguye ku mirimo ye nyuma yo gushinjwa ibirego bya ruswa. Mu cyumweru gishize, nibwo abashinjacyaha bashinjije Perezida w’inteko ishinga amategeko Nosiviwe Mapisa-Nqakula kwakira ruswa y’amadolari ibihumbi 135 000 ubwo yari Minisitiri w’ingabo mu 2016. Si ibyo gusa kuko no mu 2019 yavuzweho kwaka indi ruswa ya’amadolari ibihumbi 105000frw. […]