Abayisilamu bo muri Congo basengeye mu Rwanda kuko iwabo babangiye

44962.jpg

Abayisilamu bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mujyi wa Goma, bangiwe gusengera muri sitade Ubumwe kubera impungenge z’umutekano muke, bahita baza gusengera mu Rwanda, mu mujyi wa Gisenyi muri sitade umuganda. Aba Bayisilamu baje gusengera mu Rwanda nyuma y’uko hasohotse itangazo ry’umujyi wa Goma ribabuza kujya gusengera muri sitade Ubumwe kubera kwikanga ibitero […]

Musanze: Barasaba ubuyobozi kubakiza ‘umujura ubajogoroje’

Abaturage bo mu kagari ka Murandi ho mu murenge wa Remera w’akarere ka Musanze, barasaba inzego bireba kubakiza umugabo bavuga ko amaze igihe abiba ku buryo bavuga ko amaze kubajogoroza. Niyonsenga Célestin ushyirwa mu majwi n’aba baturage asanzwe atuye mu mudugudu wa Karuruma, akagari ka Murandi. Amakuru BWIZA yamenye ni uko kuri uyu wa Gatatu […]

Musenyeri Mbonyintege yasobanuye uko bamwe mu bakirisitu bafashe Jenoside nk’Ikinamico

Yifashishije urugero rw’umwe mu bakirisitu wavuze ko Bikira Mariya amubwiye ko ibyaberaga mu Rwanda bitamureba kandi abantu bari kwica abandi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Musenyeri Smaragde Mbonyintege yasobanuye uko ubwo Jenoside yabaga abakirisitu Gatolika bamwe babifataga nk’Ikinamico. Hari mu kiganiro uyu Musenyeri kuri ubu uri mu kiruhuko cy’izabukuru yagiranye na RBA kuri uyu […]

Uruzi rwateje imyuzure i Bujumbura

5bde881d-63d9-4ad8-8f6d-cabc24776ea6.jpg

Mu Burundi hibasiwe n’umwuzure nyuma y’imvura nyinshi yaraye iguye mu ijoro ryo ku wa Kabari tariki ya 9 Mata 2024 igatuma uruzi rwa Muha rwuzura rukamena amazi yarwo avanze n’ay’imvura mu ngo z’abaturage baruturiye. Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 9 Mata 2024 rishyira ku wa Gatatu tariki ya 10 Mata 2024, mu […]

RIB yafunze umuyobozi wa TAT

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko bafunze Nsengiyumva Emmanuel washinze sosiyete yitwa ‘TAT Power Solar Systems’ yashishikarizaga abantu gutanga imigabane ibizeza ko nyuma y’igihe bumvikanye bazabona inyungu. Nsengiyumva yatawe muri yombi ku wa 6 Mata 2024, aho akurikiranyweho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, kwihesha ikintu cy’undi […]

Menya, wirinde icyishi ‘Hepatite’ cyiri kwica abantu 3,500 buri munsi ku isi

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ’OMS’ rivuga ko abantu barenga 3,500 bapfa buri munsi bazize Umwijima (Hepatite). Nyuma yo kubona umubare w’abantu umwijima uhitana ku munsi, twabakusanyirije iby’ibanze kuri iyi ndwara bikubiyemo uko wayirinda uko yandura ndetse n’ibindi byose waba wibaza kuri iyi ndwara itsemba imbaga y’abantu ku munsi. Twifashishije inyandiko ya Minisiteri y’ubuzima, […]

DRC:Martin Fayulu yunze mu rya Blinken mu mvugo zisesereza zikanatoneka Abarokotse Jenoside

Muri iki Cyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no mu minsi ijana ,Umunyepolitiki w’umunyekongo yasesereje u Rwanda mu mvugo igoreka amateka y’igihugu , aho yavuze ko u Rwanda rwibuka Jenoside y’Abatutsi , Abahutu ndetse n’Abatwa. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter (X), yanditse agira ati” Muri ibi bihe u Rwanda rwibuka JENOSIDE ( JENOSIDE […]

Abashoye amafaranga muri TAT ibizeza inyungu, bari gutakira Leta

Nyuma y’uko Banki Nkuru y’u Rwanda BNR itangaje ko ibigo nka STT bitemerewe gukora ubucuruzi bw’amafaranga mu Rwanda, ibindi bigo byakoraga nkayo byahise bifunga imiryango ndetse bitwara amafaranga y’abari barashoyemo. Nyuma y’inkundura ya STT yasize n’umuyobozi wayo atawe muri yombi n’Urwego rwIgihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, igezweho ni kampani yitwa TAT nayo yizezaga abaturage inyungu z’umurengera mu […]

Gen Mubarakh Muganga yitabiriye isengesho ryo gusoza igisibo cya Ramadhan

5l0a8302_1_.jpg

Kuri uyu wa 10 Mata 2024, Abayisilamu bo ku Isi yose basoje igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan bari bamazemo igihe kirenga ukwezi. Mu Rwanda uyu munsi wahuriranye n’icyumweru cyo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho Abayisilamu basabwe kwirinda ibirori n’imyidagaduro. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Mata 2024, nibwo Abayisilamu b’isi yose basoje […]

Umwavoka uvugwaho kurya impozamarira yagombaga guhabwa umuryango wa Ntaryamira yaba yatorokeye muri Congo

Umugore w’uwahoze ari Perezida w’u Burundi ‘Ntaramira’ aravuga ko umwavoka waburanye impozamarira yahawe umuryango we yatorokanywe n’uwabunganiraga mu mategeko. Yabitangaje ubwo yaganiraga n’Ijwi ry’Amareka mu mpera z’Icyumweru gishize, aho yavuze ko kugeza ubu nta ndishyi arabona kuko umwunganizi wabo yanyereje amafaranga y’ubwishingizi SONARWA yari yarishye ku bantu bari mu ndege ya Habyarimana yarashwe kuwa 06 […]

Kenya: Abantu 51 barokowe impanuka ya bisi yatwawe n’amazi

Mu majyaruguru ya Kenya ku wa 9 Mata 2024 habereye impanuka ya bisi yatewe n’umwuzure aho iyo bisi yatwawe n’amazi igeze ku kiraro giherereye mu ntara ya Tana river. Abagenzi 51 bari muri iyo bisi bashoboye kurokorwa. Nkuko umuyobozi w’intara ya Tana river Ali Ndiema muri kenya yabitangarije ibiro ntaramakuru by’abanyamerika (Associeated Press) avuga ko […]

Alijeriya iratangira gukora urukingo rw’ibicurane muri Nyakanga

Mu rwego rwo guteza imbere ubuvuzi no kwirinda gutumiza imiti n’inkingo bituruka mu mahanga igihugu cya Alijeriya cyatangije gahunda yo guteza imbere urwego rw’inganda zikora imiti n’inkingo muri icyo gihugu . Nk’uko minisiteri y’ubuzima yabitangarije ikinyamakuru Jeune Afrique “Icyiciro cya mbere cy’urukingo rw’ibicurane kizashyirwa ahagaragara muri Nyakanga 2024”. Iki kibazo cyagaragaye cyane mu gihe cy’icyorezo […]

RDC: Imirwano ya FARDC na M23 yabyukiye mu bice byerekeza i Masisi

Imirwano yubuye kuva muri iki gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 04/10/2024 aho wazalendo, FARDC n’abandi bafatanyabikorwa bayo bakozanyijeho hagati ya M23 mu gace ka Nyakajanga na Nteko hafi ya kabaya ku gice gihuza Matanda na Masisi. Nta makuru arambuye atangwa ku by’iyi mirwano, gusa bivugwa ko Wazalendo na FARDC aribo babanje kugaba ibitero […]

Kuvana MONUSCO muri DRC: Ingabo zibungabunga amahoro z’Abashinwa ni zo zitahiwe

4ae13c9f-62ca-4b30-b90f-024646470d7b.jpg

Nyuma y’uko Abanyapakisitani batashye mu mpera za Gashyantare , abashinzwe kubungabunga amahoro b’Abashinwa bari muri MONUSCO, Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, basezeye kuri Kivu y’Amajyepfo ku wa Kabiri, mu cyiciro gikurikiye mu gucyura ingabo z’a UN nkuko byasabwe na Kinshasa ubu isanga ntacyo zimaze. “Bamenyekanye cyane kubera ubumenyi bwabo, ubuhanga bwabo […]

Ukuntu interahamwe zasohoye Rayon Sports mu kibuga

Kayiranga Jean Baptiste wakiniye Rayon Sports akanayitoza, yavuze ukuntu Interahamwe zabakuye mu kibuga bari gukina na Etiencelles aho zaje zibita Abatutsi b’i Nyanza n’andi magambo mabi yaganishaga ku rwago. Ibi yabigarutseho ku wa Kabiri tariki ya 9 Mata 2024 nyuma y’uko Umuryango wa Rayon Sports ugizwe n’Abayobozi, abakinnyi, abatoza n’abafana bakoze urugendo rwo Kwibuka, ndetse […]

Muhanga: Bishimiye ko bazakomeza kwicungira inzibutso 3 za Jenoside zitazahuzwa

Muri iyi gahunda yo guhuza inzibutso hagombaga guhuzwa inzibutso zirimo urwibutso rwa Kiyumba ruherereye mu Murenge wa Kiyumba, hakaza urwibutso rwa Nyarusange ruherereye mu Murenge wa Nyarusange i Mwaka n’imva rusange yo kuri ADEPR Nyabisindu. Bamwe mu bafite ababo bashyinguye muri izi nzibutso 3 n’imva rusange ya Nyabisindu baravuga ko bishimiye ko hafashwe umwanzuro wo […]

Bishe nyina na mukuru we areba: Olivier Karekezi warokowe no gukina umupira

Kizigenza akaba na kapiteni w’ibihe byose w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Karekezi Olivier yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 kubera gukina umupira w’amaguru. Mu buhamya bwe buteye agahinda, Karekezi avuga ko Mama we n’abavandimwe be babamwiciye mu maso mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 Karekezi Olivier Fils yavukiye i Gikondo mu Mujyi wa […]

Perezida Biden arasanga Netanyahu arimo gukora amakosa akomeye muri Gaza

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko yemera ko Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu arimo gukora “amakosa” mu mikorere ye muri Gaza. “Ntekereza ko ibyo akora ari amakosa. Ntabwo nemeranya n’uburyo bwe,” uyu ni Biden mu kiganiro n’itangazamakuru. Yavuze ko Gaza igomba “kubona ibyo kurya n’imiti yose” mu byumweru bitandatu […]

Tariki ya 10 Mata 1994: Uko Jenoside yakorewe Abatutsi yakomeje hirya no hino mu gihugu

Tariki ya 10 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yakomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Aha harimo mu zahoze ari Perefegitura za Kigali Ngali, Gikongo, Gisenyi, Byumba, Kibungo na Cyangugu. Mu gitabo cyanditswe na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, kitwa ‘ITEGURWA N’ISHYIRWA MU BIKORWA RY’UMUGAMBI WA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU […]

Nkunduwimye ushinjwa uruhare muri Jenoside yahishuye ko yahungiye muri RDC atwaye Interahamwe

Nkunduwimye Emmanuel ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahishuye ko ubwo yahungiraga muri Congo muri Gicurasi yatwaye ikamyo yuzuye Interahamwe. Ubwo yari mu rukiko i Buruseri (Bruxelles) mu Bubiligi yavuze ko yahunze mu kwezi kwa gatanu agashyika muri Congo atwaye ikamyo yuzuye ibyo kurya n’interahamwe. Emmanuel Nkunduwimye ashinjwa ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi […]

Liberia:Umwuka mubi hagati ya Sena n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi

Hari Umwuka utari mwiza hagati ya Sena ya Liberia n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ku gushyiraho urukiko rwihariye ku byaha by’intambara. Bamwe mu banyaliberiya barwanyije ishyirwaho rw’urwo rukiko, bavuga ko ruzatoneka inkovu za cyera kandi ko rushobora kuburizamo itegeko ritanga imbabazi ririho ubu, ryafashije guhagarika ubushyamirane. Uyu mushinga watanzwe na Perezida Joseph Boakai, abadepite bawushyigikiye mw’itora ryo […]

Amb. Hategeka yashyikirije Ramaphosa impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Afurika y’Epfo

Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Emmanuel Hategeka, ku wa Kabiri yashyikirije Perezida Cyril Ramaphosa impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda i Pretoria. Amb. Hategeka yaboneyeho gushyikiriza Perezida Ramaphosa ubutumwa yohererejwe na mugenzi we, Perezida Paul Kagame bumushimira kuba yarifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ambasaderi Hategeka yiyemeje gushyira […]

Pasiteri yarashwe mu cyico ari kwiba nijoro

Polisi yo mu gace ka Kitui ho muri Kenya yarashe mu cyico umugabo wari usanzwe ari umupasiteri, nyuma yo kumufatira mu cyuho yiba rimwe mu maduka aherereye ku isoko rya Kavisuni. Amakuru avuga ko uyu muvugabutumwa mbere yo kuraswa yari no mu gatsiko mu cyumweru gishize kibye iduka ry’uwitwa Muli Munyoki, mbere yo kubanza kumufatiraho […]