Gen. Muhoozi yakiriye intumwa za RDF
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, kuri uyu wa Gatatu yakiriye anagirana ibiganiro n’abasirikare bo mu ngabo z’u Rwanda (RDF). Ibiganiro hagati y’uyu musirikare usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda n’intumwa za RDF zari ziyobowe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, byabereye i Mbuya ku Cyicaro […]
Centrafrique: Inyeshyamba za CPC zubuye umutwe
Inyeshyamba zirwanira mu gihugu cya Centrafrique zibumbiye mwihuriro ryitwa CPC (Coalition des Patriotes pour le Changement ) zirimo kugaba ibitero byibasira abasivili n’ibirindiro by’ingabo z’igihugu. Ku cyumweru gishize, abasivili bagera ku icumi barishwe kandi byibuze amazu atandatu yaratwitswe n’izo nyeshyamba mu mudugudu wa Kologbota, ku birometero mirongo itatu uvuye i Bakouma, mu majyaruguru ya Centrafrique. […]
RDC: Nta musirikare wemerewe kongera kuzerera mu mujyi wa Goma
Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare muri Kivu y’amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Colonel Kabeya-Hanu-Ben, yihanangirije umusirikare wese wa Leta (FARDC), ko nta wemerewe kongera kugaragara azerera mu mujyi wa Goma. Col.Kabeya yabitangaje kuri uyu wa Kabiri taliki 16 Mata 2024, ubwo yakoranaga inama n’abayobozi batandukanye babarizwa mu mitwe itandukanye y’igisirikare, aho yatanze gasopo ko […]
Igitero Irani yagabye kuri Isiraheli cyahujwe n’ubuhanuzi bwo muri Bibiliya
Igitero cya Irani iherutse kugaba kuri Isiraheli ni ikimenyetso gikomeye gisohoza ubuhanuzi bwa Bibiliya buboneka mu gitabo cy’umuhanuzi w’uwiteka Ezekiyeli, nk’uko byatangajwe na Pasiteri Greg Laurie, mu nyigisho ye yo ku Cyumweru tariki ya 14 Mata 2024, ku muyoboro we wa YouTube. Icyakora nubwo yifashishije Bibiliya, yirinze gufata umwanzuro w’uko ibyabaye muri Israel bishobora kuganisha […]
RDC yongereye ingabo ku mupaka isangiye na Sudani y’Epfo na Uganda
FARDC imaze iminsi itatu ikaza ibirindiro byayo i Kengezi muri Teritwari ya Aru (Ituri), ku mupaka na Sudani y’Epfo na Uganda. Guverineri w’intara ni we watanze aya mabwiriza nyuma yo gukorera uruzinduko mu mpera z’icyumweru gishize muri kariya gace. Ingabo zongereye umubare muri kariya karere ngo mu rwego rwo gukumira abantu bitwaje intwaro baturuka muri […]
Equity Bank yibwe miliyari na miliyoni zirenga 700 mu cyumweru
Itsinda ry’amabandi akoresha ikoranabuhanga ryibye amafaranga abarirwa muri miliyoni z’Amashilingi 179 (ni Miliyari na miliyoni zirenga 768,272,910 uyashyize mu manyarwanda ) muri Equity Bank yo mu gihugu cya Kenya, aya mafaranga yibwe kuri konti 155 mu gihe cy’iminsi 7 gusa. Nairobi News dukesha iyi nkuru, yatangaje ko yabonye ibaruwa yaturutse mu gashami gashinzwe gukumira no […]
Byifashe bite mu Burasirazuba bwa DRC?

Amakuru y’uko mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibintu byifashe aracyaza imbere mu yakenerwa n’abantu bose batuye mu karere k’Ibiyaga bigari ndetse no hirya no hino ku isi, ni mu gihe kandi kuko intambara iri muri ako gace ka DRC ikomeje guhitana ubuzima bw’abatari bake. Bwiza Media nk’ibisanzwe ibinyujije mu bitangazamakuru bwayo ari […]
Ubutaka buhingwa bukomeje kototerwa n’ababuturamo: Dr. Uwamahoro Florence

Dr. Uwamahoro Florence, Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry’ubuhinzi muri RAB, avuga ko ubutaka buhingwa bukomeje kototwerwa n’ibikorwa bya muntu, mu gihe Igihugu gifite ingamba zirimo kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi. Dr. Uwamahoro, mu kiganiro yahaye umunyamakuru wa Bwiza.com yavuze ko ikibazo cy’igabanuka ry’ubutaka buhingwaho giteye inkenke, ndetse ko gikwiye guhagararira aho kigeze. Ati “Inzego […]
FARDC na M23 baramukiye mu mirwano yabereye i Nyakajanga
Imirwano ikaze y’ihuriro rya FARDC na M23, yubuye kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Mata 2024 ibera mu gace ka Nyakajanga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iyi mirwano yari irangajwe imbere na Wazalendo nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza.Imbunda ziremereye nizo zari ziganje muri iyo mirwano ari nako […]
Uganda: Urukiko rwarekuye abasirikare n’abapolisi bashinjwaga kuba intasi z’u Rwanda
Urukiko rwa gisirikare rwa Makindye muri Uganda rwahagaritse ibirego ku basirikare batanu ba UPDF n’abapolisi babiri bashinjwaga kuba intasi z’u Rwanda. Umushinjacyaha wa gisirikare, Capt Ambrose Guma yabwiye urukiko ruyobowe na Brig Mugabe Freeman ko afite amabwiriza y’umuyobozi w’ubushinjacyaha yo guhagarika ibirego biregwa abo batanu barimo Lt Alex Kasamula ubarizwa muri Military Police i Makindye, […]
Gatsata: Baritana bamwana n’ubuyobozi ku ngurane y’imyaka bahinze mu gishanga cya Nyabugogo
Abaturage n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gatsata, baritana bamwana nyuma y’uko ngo basezeranyijwe ko bazahabwa ingurane y’imyaka bahinze mu gishanga mbere y’uko kigiye gutunganywa. Aba baturage baganiriye n’itangazamakuru, bavuze ko ubuyobozi bw’umurenge wa Gatsata bwari bwabijeje ko buzabaha ingurane ku myaka yabo bahinze mbere y’uko bahagarika kugihingamo.Bavuga ko bari barahinzemo ibisheke, ibigori n’umuceri none ngo bakaba barasabwe […]
Burundi: Ubwinshi bw’amatungo agurishwa bwaciye aborozi ku isoko
Ababazi b’inka mu Burundi bavuga ko inka zihenze cyane bikaba bigoye kuba barekeraho igiciro cyari gisanzwe cy’inyama aho cyaguraga amafranga y’ amarundi ibihumbi cumi na bitanu (15000 FBU) ku kilo. Ababaga inka bavuga ko iryo zamuka ry’ibiciro by’inyama ahanini biterwa n’ifaranga ry’uburundi ryataye agaciro,n’imisoro bagenda bishyura kuri za bariyeri banyuzaho izo nka. Ku wa mbere, […]
Karongi: Impuguke z’abaganga bo muri RDF ziri kuvura abaturage ku buntu

Ku Bitaro Bikuru bya Kibuye i Karongi, abaturage baturutse mu bice bitandukanye bagiye kwivuza uburwayi butandukanye bashima amahirwe babonye yo kubonana n’inzobere z’abaganga mu bikorwa by’ubuvuzi bwegerejwe abaturage bizamara ibyumweru bibiri, byatangiye gutangwa kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 16 Mata 2024. Inzobere z’abaganga bo mu Ngabo z’u Rwanda zaturutse mu Bitaro bya Gisirikare i […]
RDC: Gufata amajwi n’amashusho mu matora y’abasenateri na ba guverineri byakumiriwe
Mu gihe biteganyijwe ko taliki 29 Mata 2024, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hateganyijwe amatora y’abasenateri n’abayobozi b’intara, hafashwe ibyemezo ko muri icyo gihe nta bikoresho bifata amajwi n’amashusho bizaba byemewe. Byatangajwe n’umunyamategeko mukuru w’urukiko rw’ubujurire rwa Cassation bwana Firmin Mvonde, aho yavuze ko uyu mwanzuro wafashwe hirindwa ko haba uburiganya muri aya matora. […]
Ubwongereza bwikanze igisasu bufunga ikibuga cy’indege
Ubwongereza bwikanze igitero cy’iterabwoba bufunga ikibuga cy’indege cya Birmingham nyuma y’ikintu baketse ko cyahungabanya umutekano w’abaturage cyari mu ndege ya Aer Lingus. Ubwo iyi ndege yahagagurukaga i Birmingham yerekeza i Belfast, umupilote wayo yaje gucyeka ko harimo ikintu gishobora guhungabanya umutekano w’abagenzi maze ahita ayisubiza ku kibuga cy’indege igitaraganya. Ubwo indege yagarukaga ku kibuga cy’indege […]
Abasirikare ba Uganda bagiye kuba bamwe mu bahembwa neza mu karere
Abasoreshwa bo muri Uganda bazakoresha hafi Tiliyari y’Amashilingi mu kongera imishahara y’abakozi bo hasi b’ingabo z’igihugu (UPDF), ndetse no gushaka abasirikare bashya mu mwaka w’imari utaha (FY2024-2025). Raporo yatanzwe na komite ishinzwe ingengo y’imari y’Inteko Ishinga Amategeko yerekana ko Minisiteri y’Ingabo n’ibikorwa by’abasirikare (MoDVA) izakomezanya no kongerera umushahara icyiciro cy’abasirikare bo ku rwego rwo hasi […]
Menya byinshi ku munyemari Rujugiro Tribert wapfuye
Ku mazina ye Rujugiro Ayabatwa Tribert, Rujugiro witabye Imana afite imyaka 83 ni umunyemari w’umunyarwanda. Mu Rwanda yamenyekanye cyane nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 aho nawe yaje mu Rwanda avuye mu buhungiro yari yaragiyemo ari umwana w’imyaka 19, mu mwaka wa 1960 ubwo abo mu bwoko bw’abatutsi birukanwaga nabi mu gihugu mu cyiswe […]
Abagande miliyoni 18 ntibazwi na Leta
Byibuze abaturage bagera kuri miliyoni 18 bo muri Uganda ntibazwi na Leta kuko batari biyandikisha mu kigo gishinzwe indangamuntu no kwandika imyirondoro y’abaturage (NIRA). Nubwo bizwi ko Uganda ituwe na miliyoni 45 z’abaturage, NIRA ivuga ko yo imaze kubarura abagera kuri miliyoni 27 bonyine. Ibi byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi muri NIRA, Kasumba Stephen mu kiganiro […]
RDC: Minisitiri w’Intebe mushya arashaka kugabanya umubare w’abaminisitiri muri guverinoma ye
Minisitiri w’Intebe mushya wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Judith Suminwa, yashyize ahagaragara igitekerezo cya guverinoma igizwe n’abaminisitiri 45 mu biganiro kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 16 Mata 2024 n’urubuga rwa politiki rwa PEP-AAAP, ruyobowe n’umuyobozi warwo, Tony Kanku Shiku, usanzwe ari na mubyara wa Perezida Felix Tshisekedi Laurent Batumona umwe mu bagize uru […]
Tariki 17 Mata 1994: Mu bitaro bya CHUK hiciwe Abatutsi benshi barimo abarwayi
Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 17 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hiciwe Abatutsi tariki ya 17 Mata mu 1994. 1. Leta y’abicanyi yashyizeho ba perefe bashya bagombaga kwihutisha Jenoside muri za Perefegitura Tariki ya 17/4/1994, Leta […]
Uburusiya bumaze gupfusha abasirikare barenga 50,000 mu ntambara yabwo na Ukraine
Umubare w’abasirikare b’Uburusiya bamaze gupfira mu ntambara ibuhuje na Ukraine umaze kurenga 50.000 Mu mwaka umwe ubanza w’iyi ntambara abasirikare b’u Burusiya babarirwa mu bihumbi 25 nibo bahasize ubuzima nk’uko byagaragajwe n’itsinda ry’abanyamakuru bigenga ba BBC. Iri tsinda ryifashishije amazina y’imva zishyinguyemo aba basirikare mu rwego rwo kumenya neza umubare nyirizina w’a bahitanywe n’intambara. Ibarura […]
Guhisha imibiri y’abazize Jenoside bisanishwa n’Ingengabitekerezo yayo-Minisitiri Bizimana
Kutagaragaza ahaherereye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bifitanye isano n’ingengabitekerezo yayo itarasibangana mu mitekerereze ya bamwe mu Banyarwanda. Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Ntarama mu Karere ka Bugesera. Abarokokeye i Ntarama bemeza ko ibyabaye […]
Umunyemari Rujugiro yapfuye
Umunyemari Ayabatwa Tribert wamenyekanye mu Rwanda ndetse no hanze yarwo nka Rujugiro, yapfuye ku myaka 82 y’amavuko. Inkuru y’urupfu rw’uyu mukambwe yamenyekanye mu ijoro ryacyeye. Abiganjemo abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ni bo bafashe iya mbere mu kumubika, gusa ntiharamenyekana igihugu yaguyemo. Rujugiro yamenyekanye mu bucuruzi burimo ubw’itabi, amazu n’ibindi bicuruzwa yakoreraga mu bihugu by’u Rwanda, […]