APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona itari yatsindwa

APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2023-24 mu gihe habura imikino 3 ngo shampiyona irangire nyuma y’gitego kimwe rukumbi cya APR FC cyatsinzwe na Mugisha Gilbert mu mukino bahuyemo na Kiyovu Sports. Wari umukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda aho APR FC yari yakiriye Kiyovu Sports. APR FC yabonye […]

Burundi: Ibiza bikomeje gusiga umubare w’abaturage babura aho bakinga imisaya utumbagira

Kugeza ubu mu gihugu cy’u Burundi ibintu bikomeje kuba bibi, aho abaturage barenga ibihumbi bibiri batabona aho baking umusaya. Ibi biza birimo guturuka ahanini n’imvura ikomeje kugwa mu migezi yiroha mu mu Kiyaga cya Tanganyika nayo ikamena mu bindi bice bitandukanye bityo amazu n’ibindi bikorwa remezo bikangirika. Imvura yaguye ku munsi w’ejo kuwa Gatanu, yahitanye […]

Umubare w’abasirikare u Rwanda rushinjwa kugira muri RDC

U Rwanda rurashinjwa kuba kugira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abasirikare babarirwa mu 3,000; nk’uko Bloomberg ibivuga. Iki gitangazamakuru kivuga ko ari amakuru cyahawe n’abantu bo mu burengerazuba bw’Isi. RDF kandi ishinjwa guhera imyitozo ya gisirikare inyeshyamba za M23 mu kigo bivugwa ko giherereye hafi y’umupaka w’u Rwanda na Congo. Hejuru y’ubwo bufasha Guverinoma […]

Musore, umukobwa mucuditse nakubwira ibi bintu 5 uzamenye ko yagupfiriye

Cyo kimwe n’abasore cyangwa abagabo, abagore n’abakobwa na bo barakunda kandi bakabigaragariza abo biyumvamo, n’ubwo kwerura ngo babivuge bikunda kugorana. Mu busanzwe bibaho kuba waba uvugana n’umukobwa bisanzwe, buri umwe yiyumva mu wundi, ariko mwembi mwaratinye kwerura ngo umwe abibwire undi. Gutinya kurikocora ku muhungu akenshi biterwa no kuba nta cyizere gihagije aba afite cyerekana […]

Madamu Jeannette Kagame yunamiye umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda

glm6-npxyaatobs.jpg

Madamu Jeannette Kagame yunamiye, anashyira indabo ku mva iruhukiyemo Umwamikazi Rosalie Gicanda wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku wa 20 Mata 1994. Igikorwa cyo kwibuka Umwamikazi Rosalie Gicanda cyabanjirijwe n’igitambo cya Misa yo kumusabira cyayobowe na Antoni Cardinal Kambanda n’Umushumba wa Diyosezi ya Butare, Mgr Filipo Rukamba. Kuri uyu wagatandatu taliki 20, hibutswe umwamikazi Gicanda, […]

DR.Congo: Ibindi birindiro bya MONUSCO byafunzwe bihabwa Ingabo za Leta

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zibungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ‘MONUSCO’, zafunze ibirindiro byazo bya Bunyakiri byari biherereye mu gace ka Kalehe gaherereye mu Majyaruguru ya Kivu ya Ruguru. Ibi birindiro byafunzwe bihabwa igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC). Ibi byabaye ejo ku wa gatanu tariki ya 19 Mata 2024. Ikigo cya […]

Islamabad: Abayapani batanu barokotse igitero cy’ubwiyahuzi

Kuri uyu wa gatanu imodoka yari itwaye abakozi 5 b’abayapani bakora amamodoka ubwo yerekezaga mu murwa mukuru wa Pakistan igeze mu karere k’inganda mu mujyi wa Karachi ku cyambu cya Pakistan, abiyahuzi babiri bayiteye igisasu ariko abari muri iyo modoka uko ari batanu bararokoka . Ijwi ry’amerika dukesha iyi nkuru ryatangaje ko umupolisi mukuru yabwiye […]

Palestine: Abarwayi barasabirwa kujya kwivuriza mu mahanga

Nyuma y’amezi atandatu agace ka Palestine kari mu ntambara abagera ku bihumbi mirongo irindwi na bitandatu nibo bamaze kumenyekana bamaze gukomerekera mu ntambara ihuza Palestine na Israel. Mu itangazo Ministere y’ubuzima ya Palestine yanyujije ku rukuta rwayo rwa Telegram irahamagarira abaturage bo mu gace ka Gaza bacyeneye kwivuza kanseri n’izindi ndwara zikomeye guhabwa uruhushya rwo […]

Umuhanda uhuza Akarere ka Muhanga n’aka Ngororero ntabwo ari nyabagendwa

Umuhanda uhuza Akarere ka Muhanga n’aka Ngororero wafunzwe by’agateganyo kubera imvura nyinshi yaguye igatuma Umugezi wa Nyabarongo wuzura ukawurengera. Iyi mvura yatumye umuhanda ufungwa yaguye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu taliki 19 Mata 2023.Gusa uretse uwo muhanda wafunzwe nta makuru yandi yatangajwe niba hari ibindi yaba yangije. Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe Meteo-Rwanda cyari cyatangaje […]

Kwibuka30: Taliki 20 nibwo ingabo zari iza Leta zishe umwamikazi Gicanda muri Jenoside

Taliki ya 20 Mata 1994, nibwo Ingabo za Leta ya Perezida Habyalimana zishe umwamikazi Gicanda nyuma y’uko bitegetswe na Captain Ildephonse Nizeyimana wari mu Kigo cya ‘à‰cole des Sous-Officiers [ESO] muri Jenoside. Uyu Ildefonse n’abandi basirikare barimo Lt Colonel Muvunyi Tharcisse n’abo mu Kigo cya Gisirikare cya Ngoma yayoboraga na Jandarumuri yayoborwaga na Major Cyriaque […]

Jeannette Kagame yitabiriye imikino yo kwibuka muri Basketball

fb_img_17135531635510522.jpg

Kuri uyu wa 19 Mata muri Bk Arena hatangiye irushanwa rya Basketball ryo kwibuka abakinnyi bahoze bakina Basketball muri Shampiyona y’u Rwanda, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Abakinnyi basaga 34 nibo bibutswe. Ni irushanwa ryitabiriwe n’abarimo Madame Jeannette Kagame ndetse na Minisitiri  wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju ubwo ryaberaga muri Bk Arena. Amakipe […]

Frédéric Ngenzebuhoro wabaye Visi Perezida w’u Burundi yapfuye

Frederic Ngenzebuhoro wigeze kuba Visi Perezida w’u Burundi ku butegetsi bwa Petero Buyoya yapfuye ku myaka 72. Iri zina ryamenyekanye cyane mu butegetsi bw’Uburundi mu ishyaka rya UPRONA by’umwihariko mu igihe ryari ku butegetsi mu 1992. Uretse kungiriza Buyoya , Ngenzebuhoro yabaye umudepite mu Burundi no mu mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) aba n’umwanditsi […]

Masisi: Imbonerakure z’i Burundi zigeze kure imyiteguro ya Jenoside: Kanyuka

Umutwe wa M23 urashinja Leta y’u Burundi kohereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Imbonerakure, mu rwego rwo kuhategura Jenoside. Umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, yaraye atangaje ko u Burundi bwohereje Imbonerakure muri Masisi mu rwego rwo “gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside”. Kanyuka yavuze ko izi Mbonerakure hamwe n’ingabo z’u Burundi ziri muri RDC […]

Mukankusi yahishuye akayabo Rujugiro yigeze guha RNC ngo ihirike ubutegetsi bw’u Rwanda

Mukankusi Charlotte wahoze wahoze mu mutwe wa RNC urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, yahishuye ko umunyemari Ayabatwa Tribert ‘Rujugiro’ yigeze kubaha arenga Frw miliyoni 300 yo kubafasha guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda ariko bikarangira Kayumba Nyamwasa uwuyoboye ayariye yose. Ku wa Gatatu tariki ya 17 Mata ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko Rujugiro yapfuye azize urupfu rutunguranye. Muri […]

Zimbabwe:Akamwenyu ni kose ku mfungwa zirenga 4000

Akamwenyu ni kose ku mfungwa zirenga 4 000 zo mu Gihugu cya Zimbabwe zirimo n’abari barakatiwe igihano cy’urupfu. Ni nyuma y’uko zarekuwe ku bw’imbabazi za Perezida w’iki Gihugu. Izi mbabazi zatanzwe na Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 44 Igihugu cya Zimbabwe kimaze kibonye Ubwigenge kuri uyu wa Kane tariki 18 Mata […]