Abakinnyi ba Rayon Sports barwaniye i Bugesera hitabazwa polisi

Nyuma y’uko basezerewe muri kimwe cya kabiri cy’igikombe cy’Amahoro, abakinnyi ba Rayon Sports barwanye n’aba Bugesera FC. Abakinnyi ba Rayon Sports barimo Youssef Rharb, Khadime Ndiaye na Charles Bbaale barwanye n’aba Bugesera FC barimo Isingizwe Rodrigue na Hoziyana Kennedy. Ibi byabaye nyuma y’umukino wa 1/2 wo kwishyura mu Gikombe cy’Amahoro, wabaye ku wa Kabiri tariki […]
Bugesera FC itsinze Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma
Ikipe ya Rayon Sports itsinzwe umukino wa kabiri na Bugesera ihise ikatisha itike yo gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro. Kuri uyu wa kabiri hari hakomeje imikino yo kwishyura mu gikombe cy’amahoro, Rayon Sports yari yasuye Bugesera FC yari yarayitsinze mu mukino ubanza, igitego 1-0. Uyu mukino watangiye Rayon Sports ishaka gutungurana gusa abakinnyi ba […]
Umukobwa w’umuyisilamu yakubiswe inkoni 100 azira gusengera mu barokore – Videwo

Umukobwa w’imyaka 19 ukomoka muri Uganda, Nakirya Shakira yakubiswe na ba nyirarume be ibiboko birenga 100 nyuma y’uko bamenye ko yagiye gusengera mu barokore kandi asanzwe ari umuyisilamu nk’uko umuryango we uri. Nakirya Shakira w’imyaka 19 ntiyahiriwe n’urugendo ubwo yageraga iwabo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize avuye mu materaniro y’abarokore kandi avuka mu muryango w’abayisilamu […]
Djibuti: Abimukira 16 bapfuye abasaga 25 baburirwa irengero mu mpanuka y’ubwato
Kuri uyu wa Kabiri, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bimukira ryatangaje ko abantu 16 bashakaga kwimukira mu Burayi bapfuye abandi 28 baburirwa irengero nyuma y’uko ubwato bwari butwaye abantu 77 burohamye ku nkombe za Djibouti. Umuryango mpuzamahanga ushinzwe abinjira n’abasohoka (IOM) mu nyandiko yanditse ku rubuga nkoranyambaga X, yatangaje ko mu bari mu bwato hari […]
Kuki kugabira no gutera inkunga bisigaye bifatwa nk’iturufu y’ubwambuzi kubifuza kwamamaza no kwamamara ?

Mu nkuru zijyanye n’imyidagaduro mu Rwanda, hakomeje kuvugwa inkuru y’umuhanzi Yago wishyuje ikibanza yemerewe mu mwaka ushize, ubwo yakoraga igitaramo cyo kumurika album ye ‘Suwejo’ ariko akaza kucyimwa nyuma yo kubwirwa ko atitwaye neza ku rubyiniro, bitewe n’uko hitiranyijwe abamuhaye impano y’ubutaka. Uyu muhanzi yimwe iki kibanza nyuma yo gutangaza ko yagihawe na KTN Rwanda […]
ONU yongeye gusaza imigeri ishaka kuburizamo gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda
Mu gihe Ubwongereza bwamaze kwemeza gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, Umuryango w’abibumbye wita ku mpunzi wongeye gushaka kuburizamo iyi gahunda. Abashaka kugera amajanja iyi gahunda, harimo abayobozi babiri b’uyu muryango, aribo umukuru w’ishami rya ONU ryita ku mpunzi (UNHCR), Filippo Grandi, na komiseri ushinzwe uburenganzira bwa muntu muri ONU, Volker Turk, aho bavuga ko […]
Perezida Kagame na Macron bahamagaranye baganira ku kibazo cya Congo
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda byatangaje ko yagiranye ibiganiro n’umukuru w’Ubufaransa kuri telefone baganira ku ngingo zitandukanye zirimo n’ibirebana n’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Biragoye ko kuri ubu umuyobozi w’u Rwanda cyangwa uwa DRC bagira undi muyobozi bagirana ibiganiro bakabisoza batagarutse ku kibazo cy’umutekano hagati y’ibyo bihugu byombi, ni ikibazo gikomoka […]
Kanyombya yemeje Willy Smith

Umunyarwenya Kanyombya akomeje kwigarurira ibyamamare byo muri Leta Z’unzu Ubumwe z’Amerika biciye mu mashusho uyu mugabo ugeze muzabukuru agenda agaragaramo ari kuvuga amagambo asekeje mu rurimi rw’icyongereza. Nyuma y’uko umuraperi uri mu ba mbere bayoboye ku Isi, Wiz Khalifa akoresheje amashusho y’uyu munyarwenya w’Umunyarwanda, aho yavugagamo amagambo n’ubundi asekeje, uwari utahiwe ni umukinnyi wa Filimi, […]
Mu Rwanda hateraniye inama ya nyuma itegura imyitozo ya USHIRIKIANO IMARA 2024

Kuri uyu wa Mbere, intumwa z’ingabo z’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC), zigizwe n’abasirikare, abapolisi, abacungagereza, abashinzwe abinjira n’abasohoka n’abakozi b’abasivili, bateraniye mu Rwanda mu nama y’iminsi itatu ya nyuma yo gutegura igenamigambi (IPC) mu rwego rwo kwitegura imyitozo ya 13 ya USHIRIKIANO IMARA 2024. Mu izina ry’Umugaba Mukuru w’ingabo za RDF, umuyobozi wungirije w’inkeragutabara, […]
Umugore yamaze iminsi 2 afungiranye mu bwihero

Mu Burundi, umugore yahuye n’uruvagusenya amara iminsi ibiri ya wikendi [ku wa Gatandatu no ku Cyumweru] ari mu bwiherero nyuma y’uko abo bakorana basize bafunze imiryango yose yo mu kazi. Inkuru y’uyu mudamu yamenyekanye ku wa Mbere tariki ya 22 Mata 2024 gusa yatangiye ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize mu masaha abakozi batahiraho. Ahagana saa […]
Uganda isanga ikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi ryaragaragaje ugutsindwa kw’amahanga
Minisiteri y’Ingabo muri Uganda, yatangaje ko iki gihugu kizakomeza gufatanya n’abanyarwa mu gukumira ikibi haba mu karere no muri afurika ku buryo nta curaburindi risa nka Jenoside yakorewe Abatutsi rizongera kubaho. Ni bumwe mu butumwa iyi Minisiteri yatanze mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi byabereye ku Kiyaga ka Victoria mu […]
Uko Abanyarwanda bakwifata mu gihe barumwe na scorpions zikomeje kuboneka mu ngo
Nyuma y’uko bamwe mu baturage bamenyesheje ikigo cy’igihugu cy’ubuvuzi (RBC) ibijyanye no kuba hari udukoko twa scorpion mu ngo zabo no mu nkengero zazo byatumye RBC ikangurira abaturage kumenya ibijyanye no kurumwa na scorpion, ikwirakwira ry’ubumara bwazo mu mubiri, ubutabazi bw’ibanze wakora, ndetse n’ingamba zo gukumira, nubwo kugeza ubu nta nta kibazo cyazo kirandikwa. Nk’uko […]
Kanye West arifuza gutera akabariro n’umugore wa Obama
Nyuma yo kwibasira bagenzi be barimo Drake na J.Cole, Kanye West Ye yavuze ko yifuza kuryamana na Michelle Obama mu buryo bwa ‘Threesome’ aho umugabo umwe aryamana n’abagore babiri icyarimwe. Uyu muraperi w’icyamamare avuga ko we ashimishwa no gutera akabariro n’umugore urenze umwe, ibintu byatumwye avuga ko yanezezwa no kubona aryamanye na Michelle Obama na […]
RDC nicyo gihugu cyongereye ingengo y’imari ya gisirikare kurusha ibindi byose mu 2023
Ikigo cy’ubushakashatsi mpuzamahanga cy’amahoro cya Stockholm (SIPRI) cyavuguruye raporo ku ngengo y’imari yagiye ku gisirikare ku Isi mu mwaka ushize wa 2023, aho abakoresha amafaranga menshi nka Amerika, u Bushinwa n’u Burusiya byakomeje kongera ingengo y’imari ya gisirikare. Amafaranga yakoreshejwe ku gisirikare kandi ariyongera muri Afurika, Uburasirazuba bwo hagati, u Burayi, Aziya, Oceania na Amerika […]
Umusore agiye kurongora mushiki we yateye inda
Mu gihugu cya Kenya hakomeje gusakara inkuru y’urukundo hagati y’umukobwa n’umuhungu bavukana kuri se, bitegura kurushinga nyuma y’uko bagiye no kubyarana. Umukobwa yitwa Brianna mu gihe umusore yitwa Kyle, bombi bakundanye imyaka ibiri batazi ko bavukana kuri se. Nyuma y’uko babimenye ntacyo byigeze bihungabanya ku mubano wobo. Mu kiganiro aba bombi bagiranye n’umunyamakuru Ali wo […]
Ishyamba si ryeru hagati ya Minisitiri w’Intebe wa Australia n’umuherwe Elon Musk
Umuyobozi wa Australia yise Elon Musk “umuherwe wishyira hejuru” mu makimbirane akomeje kubera ko X yanze gukuraho amashusho y’abantu baterewe icyuma ku kiliziya kuwa 15 Mata. Kuri uyu wa Mbere ushize, urukiko rwo muri Australia rwategetse urubuga nkoranyambaga X rw’umuherwe Elon Musk, rwahoze ari Twitter, guhisha amashusho y’igitero cyo mu cyumweru gishize cyabereye i Sydney. […]
Gukandagiza ikirenge ku butaka Wazalendo iriho wishyura amadorari atari munsi y’atatu
Hashize iminsi itari mike, abagenzi n’abacuruzi binubira ko bishyuzwa na Wazalendo amafaranga adafitiwe ubusobanuro, aho kugeza ubu uciye wese ku butaka uyu mutwe uriho yishyura amadorali y’Amerika arenga atatu Abaturage bamwe bo muri ibi bice bya Kivu ya Ruguru bibarizwamo Wazalendo,bavuga ko itagituma bagoheka kuko uciyeho wese agomba kugira ikiguzi atanga kikitirirwa umusoro. Nk’uko amakuru […]
Alain watwaye igikombe muri Kiyovu Sports yabonye akazi muri Congo

Umutoza Alain André-Landeut wahoze muri Kiyovu Sports yahawe akazi mu kipe ya FC Lubumbashi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ku Cyumweru tariki ya 21 Mata nibwo uyu mutoza uherutse mu Rwanda mu kipe ya Kiyovu Sports, yemejwe nk’umukozi mushya muri iyi kipe. André-Landeut, yahawe amasezerano y’umutoza mukuru n’Umuyobozi wa Siporo muri iyi kipe. […]
Intsinzi kuri Rishi Sunak nyuma yo kwemeza itegeko ryo kohereza abimukira mu Rwanda
Inteko ishinga amategeko y’u Bwongereza yemeje iri tegeko, mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira kuri wa Kabiri, umushinga w’itegeko wateje impaka werekeye kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro binjiye mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko. Ni intsinzi ikomeye kuri Minisitiri w’intebe, Rishi Sunak, mu gihe mu Bwongereza berekeza mu matora y’umuyobozi w’ishyaka ry’Aba-conservateurs riri ku […]
Umunyarwenya Nsabi na mugenzi we bakoze impanuka
Umunyarwenya Nsabimana Eric [Dr Nsabina] na mugenzi we Imanizabayo Prosper [Bijiyobija] baraye mu bitaro bya Nemba mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 21 Mata 2024, nyuma yo gukora impanuka. Iyi mpanuka yabereye mu muhanda Musanze-Kigali, aho bageze ahitwa Kivuruga mu Karere ka Gakenke, imodoka yabo barimo iragwa bahita babihutana mu bitaro. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa […]
Polisi iri gushaka Umunyamakuru wa Inyarwanda waburiwe irengero
Iminsi imaze kuba 4 umunyamakuru Ishimwe Olivier uzwi nka Ba nta hantu agaragara na hamwe byateye abo mu muryango we ndetse n’inshuti ze kwibaza icyo yaba yarabaye. Umuryango we umaze iminsi utazi aho aherereye kuko aho atuye nta wuhari ndetse no kuri telefoni ntiyitaba. Uyu munyamakuru usanzwe yandika inkuru z’imikino ku Kinyamakuru Inyarwanda.com aheruka kuboneka […]
Muhanga: Yatawe muri yombi amaze kwiba ibifite agaciro ka miliyoni hafi 2
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage mu karere ka Muhanga, yafatiye mu cyuho umugabo w’imyaka 48, ucyekwaho gutobora iduka ry’umucuruzi anyuze mu gisenge, akibamo ibicuruzwa bitandukanye bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 1,934,550. Yafatiwe mu iduka riherereye mu mudugudu wa Kamugina, akagari ka Gahogo mu murenge wa Nyamabuye, ahagana saa tatu zo mu […]
Tariki 23 Mata 1994: Uko Jenoside yakorewe Abatutsi yakomeje gufata intera mu gihigu
Tariki ya 23 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yakomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi tariki ya 23 Mata 1994. Kugeza kuri iyi tariki mu gihugu cyose hari hashyizwe za bariyeri zicirwagaho Abatutsi, bikaba byari bitangiye kugaragara ko ahicirwaga Abatutsi […]
Maleziya: Abantu icumi baguye mu mpanuka ya Kajugujugu zagonganye
Abantu icumi bapfuye nyuma ya kajugujugu ebyiri zo mu mazi zagonganiye mu kirere ubwo zari mu myitozo ya gisirikare yaberaga mu birori byiswe Royal Maleziya. Amashusho yacaracaye mu bitangazamakuru bitandukanye, yagaragaje umwe mu bapilote abura uburinganire (control), ari ku muvuduko wo hejuru maze asatira mugenzi we baragongana. Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere taliki 22 […]
Urwicyekwe rwatumye Uburusiya bufunga ‘internet’ ku banyamakuru batagira umupaka
Abanyamakuru batagira Umupaka (reporters without Boarders), ivuga ko Ubutegetsi bw’Uburusiya bwabakuriyeho Internet. Imiryango inyuranye n’impirimbanyi z’ubwisanzure bw’itangazamakuru bamaganye icyo gikorwa. Uyu muryango Reporters Without Borders usanzwe ufite ibiro bikuru i Paris mu Bufaransa uvuga ko guverinema y’Uburusiya yafunze imiyoboro ijya ku rubuga rwayo muri icyo gihugu kuva taliki 18 z’ukwezi kwa kane. Impamvu zateye Uburusiya […]