Inama y’Abaminisitiri yemeje gukorera impushya za burundu hakoreshejwe imodoka za ‘automatique’

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane tariki 25 Mata mu 2024, iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje iteka ririmo gahunda yo gutangira gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe imodoka za ‘automatique’. Nyuma y’uko imyanzuro y’iyi nama y’Abaminisitiri isohotse, polisi y’u Rwanda ishinzwe ibyo bizamini yahise isobanura uko ibi bizami bishya bizaba biteye. […]
Gahunda y’u Bwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda ntacyo imaze: Macron
Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa kuri uyu wa Kane yanenze gahunda y’u Bwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda, ayigaragaza nk’urwenya ndetse n’idafite umumaro. Macron yabitangarije muri Kaminuza ya Sorbonne y’i Paris aho yari kuri uyu wa Kane. Yagize kandi ati: “Ntabwo nizera imiterere yo gushaka igihugu cya gatatu ku mugabane wa Afurika cyangwa ahandi hose […]
Tshisekedi wahushije Nangaa mu mugambi wo kwivugana abakuru ba AFC/M23
Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buravugwa mu mugambi wo kugerageza kwivugana Corneille Nangaa wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’Amatora muri kiriya gihugu n’abakuru b’umutwe wa M23 yihuje na wo. Mu mwaka ushize wa 2023 ni bwo uyu mugabo yahuje amaboko na M23 nyuma yo gushingana n’abayobozi b’uyu mutwe ihuriro bise Alliance Fleuve Congo […]
Zambia: Umubyeyi yakuye umwana we w’imyaka 2 mu rwasaya rw’Ingwe
Umubyeyi yakuye umwana we w’imyaka ibiri mu rwasaya rw’ingwe mu majyaruguru ya Zambia mu gihe muri iki gihugu, kimwe mu bikungahaye ku nyamanswa hakomeje kuvugwa amakimbirane mashya hagati ya zo n’abaturage. Ibi byabaye ku cyumweru ahantu hitaruye hitwa Nabwalya, umudugudu ukikije Parike y’Igihugu ya Luangwa y’Amajyaruguru, ibamo nyinshi mu nyamanswa 5 z’agasozi muri Afurika. Uyu […]
Ubwongereza bwamaganye M23 n’abayitera inkunga
Itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa guverinoma y’Ubwongereza rigaragaza ibyo iki gihugu cyagejeje kuri kariya kanama rivuga ko “Bamagana gukomeza gufata ibice bitandukanye by’igihugu cya Congo bikozwe n’Inyeshyamba za M23 zanashyiriweho ibihano n’umuryango w’Abibumbye.” Mu mboni z’Ubwongereza, M23 igomba gusubira inyuma ikarekera gukomeza intambara, Ubwongereza kandi bwanasabye ko Ubufasha buturutse hanze ya Congo buhabwa umutwe wa […]
Intara y’Uburengerazuba: Batewe isoni n’igwingira rikabije bakungahaye ku biribwa
Biteye isoni kuba tumwe mu Turere tw’iyi Ntara tuza imbere mu kugira ikibazo cy’igwingira ry’abana, mu gihe ikungahaye ku biribwa nk’uko byatangajwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert. Ni nyuma y’uko imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana, NCDA, ya 2023, igaragaje Akarere ka Nyamasheke nk’agafite igwingira ryazamutse. Guverineri Dushimimana Lambert avuga ko iyi […]
I Bujumbura humvikanye iturika ry’ibisasu

Mu ijoro ryakeye mu gihugu cy’u Burundi mu Karere ka Ngagara mu majyaruguru y’umujyi w’ubucuruzi, Bujumbura humvikanye iturika ry’ibisasu. Abaturage bavuga ko bumvishe gerenade ebyiri ziturika aho bavuga ko zatewe ku bikorwa remezo by’amashanyarazi bya sosiyete ya Leta ishinzwe gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi [Regideso]. Abaturage babwiye SOS Médias Burundi ko bakanguwe n’ibyo bisasasu byaraye bitewe ku […]
Burundi: Indwara itazwi yibasiye abagororwa bafungiwe muri gereza ya Gitega
Indwara itazwi yatangiye gukwirakwira muri gereza nkuru ya Gitega kuva mu cyumweru gishize mu gihugu cy’Uburundi , aho imfungwa zitandukanye zagiye zibona ibimenyetso bahuriyeho by’iyo ndwara ariko ntibamenye iyariyo. Abagororwa barwaye iyi ndwara, yakwirakwiriye nk’icyorezo muri gereza nkuru ya Gitega, bagaragaza ibimenyetso nko gukorora, kuruka , amaso atukura, umuriro, intege nke, kubabara mu gifu, kubura […]
Ingabo za Burukina Faso zirashinjwa kwica abasivili
Raporo y’Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu ivuga ko ingabo za Burkina Faso zahitanye abasivili 223, barimo impinja ndetse n’abana bagera kuri 56, ibi bikaba byarakozwe n’ibitero byibasiye imidugudu ibiri ya Nondin na Solo ishinjwa gukorana n’abarwanyi baba jihadiste bafitanye isano na Al —Qaida n’umutwe wa leta ya kiyisilamu mu kurwanya ingabo zishyigikiwe na leta. Umuryango […]
RDC:Imodoka yaritwaye imiti muri Teritwari ya Fizi yaguye muri Tanganyika
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane haramutse amakuru avuga ko imodoka yari itwaye imiti yerekeza muri teritwaritwari ya Fizi, muri Kivu y’Amajyepfo yakoze impanuka igwa mu kiyaga cya Tanganyika. Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatatu taliki 25 Mata 2024, ubwo iyi modoka yavaga muri Uvira yerekeza muri teritwari ya Fizi.Bivugwa ko uretse imiti […]
Umunsi Museveni yari agiye kurasa Gen Sejusa azira umugore
Mu gihe cy’intambara y’ishyamba ya NRA, Gen David Sejusa (bitaga Tinyefunza) yamaze amezi 7 afunzwe (mu ndaki) ahanini kubera ukuntu atagiraga ubwoba bwo kuvuga icyo atekereza igihe cyose yumvaga Umuyobozi mukuru, Gen. YK Museveni yakoze nabi. Ahagana mu mpera z’umwaka wa 1983, abayobozi b’ingabo za Obote, UNLA, bitwaye neza ku rugamba maze batsinda inyeshyamba za […]
Perezida Macron yatsinze igitego imbere y’ikipe ya Arsène Wenger

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yatsinze igitego kuri penaliti mu mukino wa gicuti wahurije hamwe ibyamamare byo muri ruhago y’u Bufaransa. Uyu mukino wabaye hagamijwe gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye bo muri iki gihugu cyiri imbere muri ruhago ku isi. Uyu mukino wabaye ku wa Gatatu, tariki ya 24 Mata 2024 mu gikorwa ngarukamwaka cyo […]
Moise Katumbi yimwe uburenganzira bwo gusohoka igihugu
Mu gihe ikipe ya TP Mazembe iri i Cairo mu Misiri mu mukino wo kwishyura wa 1/2 muri CAF Champions League na Al Ahly SC, umuyobozi wayo yangiwe gusohoka igihugu. Amakuru aturuka muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo avuga ko Moise Katumbi uyobora TP Mazembe yangiwe gusohoka igihugu. Moise Katumbi yashakaga kujya i Cairo kureba […]
Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame
Iyi nyandiko ya Madamu Jeannette Kagame igaruka ku kuri kw’amateka y’u Rwanda mu gihe benshi bahitamo kuyavuga nabi, cyane muri iki gihe cyo #Kwibuka30. Biteye isoni bikanashengura umutima, kubona nyuma y’imyaka igera kuri 30, Abanyarwanda tukirwana no gusobanurira ukuri kw’amateka yacu — amateka asobanutse kandi yanditswe neza, abantu ubusanzwe bazwiho kumva no guharanira ukuri. Igishengura […]
Amashusho ya Tiwa Savage ari kwikinisha yongeye kurikoroza

Amashusho ya Tiwa Savage ari kwikinisha yongeye gutuma abantu bacika ururondogoro nyuma y’uko uyu muhanzi ayatangajeho andi makuru mashya ariko ntiyakacyirwa neza n’abafana bayumvishe. Ubwo yari ari mu kiganiro n’itangazamakuru ryo muri Amerika, Tiwa Savage yavuze ko yishyuye abahanga mu Ikoranabuhanga (IT) ngo bahanagure burundu amashusho ye ari kwikinisha, aho yabasabye kuyakura muri Telefone z’abantu […]
Ukraine yatangiye kurasa mu Burusiya ikoresheje Miisile yahawe na Amerika
Ukraine yatangiye gukoresha Misile yahawe na Amerika binyuze mu nkunga yari yayemereye yo kwivuna Uburusiya. Ni amakuru yemejwe ‘abategetsi bo muri Amerika bemeje ko Ukraine yatangiye gukoresha ibisasu bya misile biraswa mu ntera ndende byo mu bwoko bwa ‘ballistic’ yahawe n’Amerika mu ibanga, ibirasa ku basirikare b’Uburusiya bayiteye. Izo ntwaro ziri muri gahunda y’imfashanyo ya […]
Asaga miliyari 2 Frw ya Leta yishyuwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko
Mu mwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2023, hagaragaye amafaranga angana na Miliyari zirenga 2 Frw yishyuwe hadakurikijwe amategeko nk’uko bigaragara muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yo mu mwaka ishize. Iyi raporo, igaragaza ko urwego rw’imikoreshereze y’imari ya leta rwazamutse ku gipimo cyiza kuko rwavuye kuri 68% mu 2022 rugera kuri 92% muri […]
Umutoza wa Rayon Sports WFC yakubiswe urushyi rw’itama n’uwa AS Kigali WFC
Ku munsi w’ejo hashize nibwo hari hakomeje imikino yo kwishyura muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro mu bagore, aho Rayon Sports WFC yari yakiriye AS Kigali WFC yayitsinze ku mukino ubunza wabereye i Nyamirambo kuri Pele Stadium, 1-0. Uyu mukino waberaga mu Nzove waje kurangira Rayon Sports WFC itsinze AS Kigali WFC ibitego 2-0 butuma ihita ibona […]
CAF yakubise umunyafu USM Alger yivanze muri politiki

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yateye mpaga USM Alger yo muri Algérie kubera gutuma umukino ubanza wa 1/2 mu marushanwa ahuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup, wagombaga kuyihuza na RS Berkane yo muri Maroc, utaba. Umukino ubanza wa 1/2 cya CAF Confederation Cup wagombaga guhuza USM Alger yo muri Algérie na Renaissance […]
Ukraine: Abagabo bari hagati y’imyaka 18 na 60 ubu ntibemerewe kubona passports
Ukraine yategetse ambasade zayo mu mahanga guhagarika gukomeza gutanga pasiporo ku basore n’abagabo bageze mu myaka yo gukora igisirikali, baba mu mahanga. Ibi bikubiye mu itegeko rishya ryasohotse mu gihugu mu rwego rwo kugerageza kubagarura gufatanya n’abandi mu rugamba igihugu kirimo n’Uburusiya. Leta ivuga ko muri iyi munsi bugarijwe n’ikibazo cy’abasirikari bake ku rugamba. Muri […]
Tariki 25 Mata 1994: Kuri Stade ya Byiza haguye Abatutsi barenga ibihumbi 7,800.
Kumunsi nk’uyu w’itariki ya 25 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hiciwe Abatutsi tariki ya 25 Mata mu 1994. 1. Leta y’abicanyi yakomeje gushyigikirwa n’Abafaransa mu Kanama ka Loni gashinzwe Amahoro ku isi, burwanya ko ijambo “Jenoside” ryakoreshwa Kuva tariki 7/4/1994 jenoside […]
Abatunze ibinyabiziga basabwe kubirinda gusohora ibyotsi bihumanya ikirere
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) n’abandi bafatanyabikorwa batangije ubukangurambaga bugamije gushishikariza abatunze ibinyabiziga n’abashoferi kubikurikirana babirinda kuvubura ibyotsi bihumanya ikirere. Ni ubukangurambaga bukorerwa mu gihugu hose ku mihanda itandukanye, mu bigo abagenzi bategeramo imodoka, mu itangazamakuru no mu bigo bisuzumirwamo ubuziranenge bw’imodoka. Raporo y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) igaragaza […]