Amavubi yatsinze Lesotho asatira kujya mu gikombe cy’isi
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinze ikipe y’igihugu ya Lesotho mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026, bituma ihita ifata umwanya wa mbere mu itsinda. Kuri uyu wa Kane nibwo habaga umukino w’umunsi wa 4 mu itsinda C hagati y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda na Lesotho kuri Moses Mabidha Stadium. Amavubi yatangiye umukino ubona ihererekanya neza ndetse […]
RDF yiciye ibyihebe 70 i Mbau
Ingabo z’u Rwanda ziri mu ntara ya Cabo Delgado ho mu majyaruguru ya Mozambique, ziheruka kwicira ibyihebe 70 byo mu mutwe wa Ansar al-Sunna i Mbau ho mu karere ka MocÃmboa da Praia. Televiziyo y’Igihugu muri Mozambique (TMV) yatangaje ko ibyihebe RDF yivuganye biri mu byari bigize itsinda ry’ibibarirwa mu 150 ku wa 29 Gicurasi […]
Amafoto: Kagame yaganiriye n’Umwami Abdullah II, Al Thani , El-Sisi na Charles Michel

Perezida Kagame kuri uyu wa Kabiri yabonanye na Nyiricyubahiro Umwami Abdullah II wa Yorodani mu rwego rw’inama mpuzamahanga ku gisubizo cyihutirwa ku ntambara ibera muri Gaza. Baganiriye ku byavuye muri iyo nama banaganira ku iterambere ry’ubufatanye bw’ibihugu byombi nyuma y’uruzinduko rw’umwami Abdullah mu Rwanda muri Mutarama . Perezida Kagame kandi yabonanye na Perezida Abdel Fattah […]
Robinho yatangiye kwiga gukora amaradiyo muri gereza afungiyemo
Robinho wahoze mu ikipe ya Man City ndetse akaba yaranakiniye ikipe y’Igihugu ya Brazil, yatangiye kwiga gukanika amaradiyo aho afungiye muri gereza nyuma y’uko akatiwe gufungwa imyaka 9. Robson De Souza ni umwe mu bagabo batandatu bahamwe n’icyaha cyo gukubita no guhohotera umugore wo muri Alubaniya mu kabyiniro ko mu Butaliyani muri Mutarama 2013, ubwo […]
Abarimu 4 bo muri kaminuza yo muri Amerika baterewe ibyuma muri pariki yo mu Bushinwa
Polisi mu Bushinwa yataye muri yombi umugabo w’imyaka 55 nyuma y’uko abarimu bane bo muri kaminuza yo muri Amerika batewe icyuma n’uwagabye igitero kuri parike rusange mu gitero kidasanzwe cyibasiye abanyamahanga. Abigisha bo muri kaminuza ya Iowa Cornell bari mu bitaro nyuma y’ikibazo gikomeye bahuye nacyo mu ruzinduko rwo ku manywa muri parike yo mu […]
Agatereranzamba i Muhanga: Abantu 23 bajyanywe mu ngororamuco, biravugwamo umusirikare
Kugira ngo usobanukirwe neza iby’iyi nkuru biragusaba kureba VIDEO yose twashyizemo. Mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Shyogwe, akagari ka Ruli mu mudugudu wa Murambi, haravugwa inkuru y’uwitwa Uwineza Jean Maurice ukora ubucuruzi bw’akabari muri Centre ya Misizi uvuga ko yakorewe akagambane na Mudugudu kanatumye abantu 23 bajyanwa mu kigo cya Transit center cya Mushubati […]
Perezida Kagame yizeje ubufatanye bw’u Rwanda mu guhosha intambara ya Israel na Hamas
Mu gihe amahanga akomeje gushakira umuti ikibazo cy’intambara ihuza Hamas na Israel, u Rwanda narwo ntirwagiye kure yo kwifatanya n’ibihugu bitandukanye mu guhosha iyo ntambara. Mu nama yo gushaka umuti w’intambara imaze iminsi muri Gaza, Perezida Kagame nawe ari mu bayitabiriye aho yagaragaje ko nubwo umuzi w’iki kibazo ukomeye, ariko bitavuze ko kitakemuka, anemeza ko […]
Abakinnyi 11 Amavubi ashobora kubanzamo imbere ya Lesotho
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 11 Kamena 2024 ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi irakirwa na Lesotho mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cyizaba muri 2026. Kuva mu mpera z’icyumweru gishize Amavubi ari kubarizwa i Durban muri Afurika y’Epfo aho yagiye gukinira umukino wa Kane wo mu itsinda C mu gushaka […]
Imirwano hagati y’imiryango ibiri muri Somaliya yahitanye 55
Kuri uyu wa mbere, abaturage n’abashinzwe ubuvuzi bavuze ko imirwano ikaze yabaye mu mpera z’icyumweru hagati y’imiryango ibiri yo muri Somaliya rwagati yahitanye byibuze abantu mirongo itanu n’itanu abandi ijana na mirongo itanu na batanu barakomereka. Iyi mirwano yabaye hagati y’imiryango ya Dir n’imiryango ya Marihan, yahoze irwana na Al- Shabaab mu myaka yashize ku […]
Abazindukiye Ku mugezi basanze umurambo w’umusore mu gishanga
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Kamena 2024 ,abaturage bazindukiye ku mugenzi bagiye kuvoma amazi ,basanze umurambo w’umusore mu gishanga Kiri hafi zi aho bagiye kuvoma. Amakuru avuga ko umurambo w’uwo musore wagaragaragaye mu gishanga giherereye mu Murenge wa Shyogwe mu kagari ka Mbare nyuma y’uko ubonywe n’abagore n’abana bari bagiye […]
Malawi: Abashakashatsi babonye ibisigazwa by’indege yari itwaye visi perezida

Abashakashatsi bo muri Malawi babonye ibisigazwa by’indege yari itwaye Visi Perezida Saulos Chilima, nk’uko byatangajwe n’igisirikare, kuri uyu wa Kabiri, nyuma y’umunsi umwe indege iburiwe irengero. Indege ya gisirikare yari itwaye Chilima w’imyaka 51, n’abandi icyenda yaburiwe irengero ku wa Mbere nyuma yo kunanirwa kugwa mu mujyi wa Mzuzu uherereye mu majyaruguru kubera ikirere cyari […]
Tchad yemereye Tshisekedi umudali w’ishimwe no kumwitirira umuhanda
Repubulika ya Tchad irateganya kwambika Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC umudali w’ishimwe, kubera uruhare yagize nk’umuhuza mu bibazo bya Politiki byahoze muri iki gihugu. Iby’uwo mudali w’ishimwe byatangajwe na Minisitiri wa RDC ushinzwe ubufatanye bw’akarere iki gihugu giherereyemo, ubwo ku wa Mbere yakirwaga na Tshisekedi. Aba bombi bahuye nyuma y’urugendo Minisitiri Didier Mazenga yari […]
Nibwo bwa mbere mbonye umusaruro nk’uyu mu gihugu – Perezida Ndayishimiye

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye aravuga ko u Burundi butigeze bugira umunezero n’umugisha nk’ibyo bufite uyu munsi ku butegetsi bwe. Perezida Ndayishimiye avuga ko asanga u Burundi bwarabonye umusaruro butigeze bugira mu buhinzi mbere no ku bundi butegetsi, akibaza niba Abarundi bazabirya bakabimara. Ibi Ndayishimiye yabitangaje kuwa Gatandatu ushize mu Ntara ya Gitega ubwo hibukwaga […]
Umuyobozi w’akarere yatunguwe n’abanyeshuri bigira mu ishuri ryubakishije amashara y’insina
Umuyobozi w’Akare ka Kayunga muri Uganda, Andrew Muwonge wari kumwe n’itsinda rigari ry’abayobozi baturutse mu nzego zitandukanye za Leta , batunguwe no gusanga abanyeshuri bigira munsi y’igiti kizengurutswe n’amashara y’insina kandi ari ikigo cya Leta. Ni abanyeshuri biga mu mwaka w’agatatu w’amashuri abanza ya Sokoso mu gace kitwa Galilaaya. Umuyobozi w’Akarere ubwo yasuraga aka gace […]
Umugeni yanze gusoma umugabo we mu bukwe
Umugeni yababaje umusore bari bashyingiranywe ubwo bari bageze mu birori byo kwiyakira mu bukwe bwabo maze umugeni akanga gusoma uwari wamurongoye wari wabishegeye. Akenshi iyo mu bukwe bageze mu gihe cyo kwiyakira, umukobwa n’umusore bakoze bukwe bahabwa akanya imbere y’abatumirwa maze bakagakoresha ibyo bashaka, hari ababyinana ndetse hari n’abahitamo gusomana. Nubwo bimeze gutyo, umugeni wo […]
Kenya: Umugabo yapfiriye mu buriri
Mamulata Kisaka Moses w’imyaka 52 yapfiriye mu nzu ye ,nyuma yo gushyamirana n’undi mugabo mu makimbirane yabereye mu mudugudu wa Namulata, mu Ntara ya Bungoma.Polisi yo muri iyo ntara yatangarije ikinyamakuru the star dukesha iyi nkuru, ko umurambo wa Moses Mamulata Kisaka basanze uryamye ku buriri bwe ariko utagaragaza ibikomere. Polisi yavuze ko nyakwigendera yatewe […]
M23 yashyizeho abayobozi ba ‘Diaspora’ yayo
Umutwe wa M23 ku wa Mbere watangaje ko washyizeho ubuyobozi bw’abawushyigikiye baba mu bihugu by’amahanga (Diaspora). Ni ibikubiye mu itangazo uyu mutwe wasohoye ryashyizweho n’umuvugizi wawo, Lawrence Kanyuka. Uwagizwe umuyobozi wa Diaspora ya M23 ni Manzi Ngarambe Willy uzaba wungirijwe n’abarimo Muheto Jackson na Muhire John. Uyu mutwe uvuga ko imikorerer ya Diaspora yawo iri […]
Kalehe: Umupolisi yishe mugenzi we bombi hashidikanwa ku kuba abapolisi kwabo
Umuhuzabikorwa w’inama nyunguranabitekerezo ya y’imiryango itegamiye kuri leta muri Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Delphin Birimbi, yatangaje ko ku Cyumweru, itariki ya 9 Kamena, i Tushunguti muri Teritwari ya Kalehe hapfuye umupolisi yishwe na mugenzi we. Nk’uko sosiyete sivile ibivuga, uyu mupolisi yishwe na mugenzi we bari kumwe barinze ibiro by’Igipolisi cya Congo (PNC) […]
Rwamagana: Uwari uhetse umwana yaguye mu cyobo ugiye kubatabara nawe agwamo
Amakuru Bwiza.com ikesha abaturage batuye mu Mudugudu wa Kabuga, mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, avuga ko ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 9 Kamena 2024, umukobwa wabyariye iwabo n’umwana yari ahetse baguye mu cyobo giteganywa kugirwa ubwiherero ndetse n’uwagiye kubatabara nawe agwamo. Uwaguye mu cyobo cyacukuriwe kugirwa ubwiherero witwa Umurangamirwa bivugwa […]
RIB iri gukurikirana Zeo Trap, Ish Kevin na Hollix
Nyuma y’iminsi mike Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwatangiye iperereza kuri Zeotrap, amakuru mashya yemeza ko rwatangiye no gukora iperereza kuri Ish Kevin na Hollix. Aya makuru yemejwe n’umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, wavuze ko bahamagaye aba baraperi bose kugira ngo babazwe. Yavuze ati: “Zeotrap, Ish Kevin, na Hollix bose […]
Korea y’Epfo iravuga ko abasirikare ba Korea ya Ruguru binjiye ku butaka bwayo
Kuri uyu wa Kabiri, Igisirikare cya Koreya y’Epfo cyatangaje ko cyarashe amasasu yo kuburira mu mpera z’icyumweru nyuma y’uko bamwe mu basirikare ba Koreya ya Ruguru bambutse umupaka. Abayobozi bakuru b’Ingabo za Koreya y’Epfo (JCS) bagize bati: “Bamwe mu basirikare ba Koreya ya Ruguru bakorera muri DMZ … bambutse gato umurongo ugaragaza aho abasirikare batagomba […]
Blinken agiye kwitabaza Qatar na Jordan mu biganiro bishakira umuti intambara ya Israel na Hamas
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, arikwitegura kujya muri Qatar muri Iki Cyumweru mu gushakira umuti ikibazo cy’intambara ikomeje gufata indi ntera hagati ya Israel na Hamas. Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Mbere yahuye na Perezida wa Misiri, Abdel Fattah el-Sisi i Cairo, nabwo mu biganiro nk’ibyo byo gushaka uko Israel […]
Bahigishijwe imbwa: Iyicwa ry’Abatutsi mu ruganda rw’icyayi rwa Gisakura i Nyamasheke

Abarokokeye mu ruganda rw’icyayi rwa Gisakura n’inkengero zarwo, mu karere ka Nyamasheke, bavuga ko ubugome Jenoside yahakoranywe bwari ndengakamere, kuko uretse abahamagajwe aho bari bihishe, babeshywe ko barindirwa umutekano, baza bagapakirwa imodoka nyinshi bakajyanwa kuri paruwasi gatolika ya Nyamasheke kwicirwayo, abari bihishe mu mirima y’icyayi no muri Nyungwe, bahigishijwe imbwa kugeza bavumbuwe bakicwa . Ni […]
Minisitiri w’ingabo J Marizamunda yakiriye abasenateri b’Abafaransa

Kuri uyu wa Mbere, itariki 10 Kamena, Hon Minisitiri w’ingabo, Juvenal Marizamunda yakiriye intumwa z’Abasenateri b’u Bufaransa zigizwe na basenateri Marie-Arlette Carlotti, Jean-Luc Ruelle na François Bonneau. Aba bashyitsi bari herekejwe na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda na Attaché Militaire muri ambasade y’iki gihugu. Nk’uko byatangajwe na minisiteri y’ingabo ibinyujije kuri X (icyahoze ari twitter) […]
Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo yasuye Amavubi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi iherereye i Durban muri Afurika y’Epfo yasuwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Emmanuel Hategeka wabahaye ubutumwa bw’uko bashyigikiwe. Ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri muri Afurika y’Epfo aho yagiye gukinira umukino wayo wa Kane wo mu itsinda C, yasuwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo. Ku mugoroba wo […]
Igisirikare cya Nigeria kirashinjwa gufunga abakobwa bahoze ari imbohe za Boko Haram
Amnesty International ku wa Mbere yashinje Ingabo za Nigeria gufunga mu buryo butemewe abakobwa n’abagore bakiri bato batorotse Boko Haram kubera ko igisirikare cyemeza ko bashyigikiye umutwe w’inyeshyamba z’abayisilamu. Igisirikare mu itangazo cyamaganye ibyo birego, umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wavuze ko bishingiye ku biganiro 126 kuva 2019 kugeza 2024 wagiranye n’abagore bahoze ari imbohe. […]
APR FC yabonye umutoza mushya
Mu ijoro ryakeye ikipe ya APR FC yatangaje ko yabonye umutoza mushya biciye kuri Application y’iyi kipe isanzwe icishwaho amakuru yayo. Mu itangazo bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo, batangaje ko bamaze kubona umutoza mushya aho basabaga abafana kuba muso kuko vuba bidatinze bari kumutangaza binyuze kuri Application y’ikipe. Nubwo batangaje ko hari umutoza babonye ntabwo […]
Ibiciro ku isoko mu Rwanda byazamutseho 1.3% 2024
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko ibiciro ku masoko byiyongereyeho 1, 3% muri Gicurasi 2024 ugereranyije na Gicurasi 2023. Mu gipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro mu kwezi kwa Gicurasi 2024, cyatangajwe kuri uyu wa Mbere, NISR yagaragaje ko ugereranyije Gicurasi 2024 na Mata 2024, ibiciro byagabanutseho 1%. Ni igabanuka bivugwa ko ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa […]
2023: Abaturage hafi 800 banyweye ikigage n’ubushera bihumanye bajyanwa kwa muganga
Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko mu mwaka ushize wa 2023, abaturage hafi 800 banyoye ikigage n’ubushera bihumanye abandi hafi banywa ibinyobwa banarya ibiribwa byanduye. RBC igaragaza ko mu mwaka wa 2023 abaturage 796 banyoye ikigage n’ubushera byanduye bajyanwa kwa muganga, naho abaturage 591 bariye ibiribwa n’ibinyobwa bihumanye mu birori bari bitabiriye. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, RBC […]
Yafunzwe imyaka 3 azira kwiba ikariso ya nyina
Umusore w’imyaka 19 ukomoka mu gihugu cya Zambia yahanishijwe igifungo cy’imyaka itatu n’urukiko rwa Nchelenge kubera kwiba ikariso ya nyina umubyara. Bivugwa ko iyo kariso yibye mama we witwa ‘Florence Bwalya’ yari ifite agaciro k’amafaranga 20 akoreshwa muri iki gihugu cyo muri Afurika. Amakuru dukesha Lusaka Times avuga ko uyu musore ubwo yafatwaga hari muri […]
Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Mubarakh yakiriye mugenzi we wa Centrafrique n’itsinda ayoboye
Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh yakiriye mugenzi we Maj Gen Zépherin Mamadou ukuriye Ingabo muri Centrafrique. Yameakiriye ku cyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda, baganira ku kwagura umubano n’imikoranire hagati y’ingabo z’ibihugu byombi. Ni ikiganiro aba bombi bagiranye byitsaga ku mubano w’ibihugu byombi byibanze ku bufatanye by’umwihariko ku mikoranire y’igisirikare. Uyu mubano kandi wagarutsweho ushingiye […]