Kenya: Urukiko rwatesheje agaciro icyemezo kibuza imyigaragambyo muri Nairobi

Kuri uyu wa Kane, Igipolisi cya Kenya cyagerageje guhagarika imyigaragambyo rwagati mu murwa mukuru wa Nairobi gusa urukiko rwitambitse iki cyemezo. Polisi yashyizeho iryo tegeko ivuga ko imyigaragambyo yahitanye nibura abantu 50 kuva yatangira hashize ukwezi, yacengewemo n’udutsiko tw’abagizi ba nabi. Ariko kuri uyu wa Kane urukiko rwahagaritse iryo tegeko mu gihe ikirego kirirwanya kirimo […]

Perezida Milei yirukanye Minisitiri wasabye Messi gusaba imbabazi

Perezida Javier Milei wa Argentine yirukanye Julio Garro wari Minisitiri wungirije wa Siporo, amuhora gusaba Lionel Messi gusaba imbabazi kubera igikorwa kitavuzweho rumwe cyakozwe na Enzo Fernandez. Ku Cyumweru tariki ya 17 ni bwo ikipe y’Igihugu ya Argentine yatwaye igikombe cya Copa America itsinze Colombia bari bahuriye ku mukino wa nyuma igitego 1-0. Igitego cyo […]

Rutahizamu Abeddy yasinyiye ikipe yo muri Mozambique

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” Biramahire Abeddy, yasinye mu kipe ya Clube Ferroviário de Nampula (Nampula Railway Club) yo mu cyiciro cya mbere muri Mozambique. Biramahire Abeddy yasinyiye iyi kipe avuye muri UD Songo yo mu cyiciro cya mbere muri Mozambique yagezemo muri Gashyantare 2023 nyuma y’uko yari avuye muri Al-Suwaiq Club yo muri […]

Ferwafa yavuze ku byo kwemeza abanyamahanga 12 ku mukino

img_20240718_161252.jpg

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa ryatangaje ko ritigeze rimenyesha abanyamuryango bayo bakina ikiciro cya mbere mu Rwanda ko bongereye umubare w’Abanyamahanga bemewe ku mikino ya Shampiyona. Ibi yabitangaje nyuma y’amakuru yavugaga ko amakipe azakina shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino 2024-2025, yamenyeshejwe ko yemerewe gukinisha abanyamahanga umunani mu kibuga ariko ku rupapuro rw’abakinnyi bakoreshwa […]

NEC yashimangiye intsinzi ya Perezida Kagame na RPF

Komisiyo y’Igihugu y’amatora kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 yashimangiye ko Perezida Paul Kagame ari we wegukanye intsinzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru, ubwo yatangazaga by’agateganyo iby’ayavuyemo. Amajwi y’agateganyo arerekana ko Kagame yagize amajwi 99.18%, ibisobanura ko amajwi ye yiyongereyeho 0.03% ugereranyije n’amajwi y’ibanze yari yatangajwe ku wa Mbere w’iki […]

Princess Sheikha w’ i Dubai yatandukanye n’umugabo we abinyujije kuri instagram

hh-sheikha-mahra-1.png

Umukobwa w’Umuyobozi wa Dubai, Sheikh Mohammed bin Rashid Al Maktoum, bisa nk’aho yatangaje gatanya ye ku mbuga nkoranyambaga. Ubutumwa bwavuye kuri account iri verified ya Instagram y’Igikomangomakazi Sheikha Mahra bint Mohammed bin Rashid Al Maktoum bwavuze ko ashyize iherezo ku mubano we n’umugabo we, agira ati: “Ndatangaza ko twatandukanye.” BBC yageraje kumva icyo abayobozi bo […]

Abakobwa bazavamo Miss Uganda barwaniye mu mwiherero

Abakobwa bazatoranywamo uzaba Nyampinga wa Uganda barwaniye mu mwiherero barimo mbere y’uko batoranywa. Abakobwa batandukanye bahatanye mu Irushanwa rya Miss Uganda barwaniye mu mwiherero nk’uko bigaragara mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga. Mu mashusho aba bakobwa baba bahanganye aho bafatana mu mashati kugera ubwo bakizwa n’abari hafi aho bashinzwe iri rushanwa. Aba bakobwa barwanye mu […]

Ikibuga cy’ingede cya Bugesera: Imirimo y’ibanze nk’aho indege zigwa igeze kuri 85%

Imirimo yo kubaka ibikorwa remezo bitandukanye ku kibuga cy’indege gishya mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba igeze ku rugero rwa 85%, nk’uko byatangajwe na Aviation Travel and Logistics (ATL). Nk’uko byatangajwe na ATL, isosiyete ifitwe na leta ishinzwe ibikorwa bijyanye n’indege no kugenzura imirimo y’ubwubatsi bw’ikibuga cy’indege gishya, icyiciro kiriho kubaka aho taxi ziparika, […]

Amavubi ntiyazamutse cyangwa ngo amanuke

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yisanze ku mwa wa 131 yari iriho ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA). Kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Nyakanga 2024 nibwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryasohoye uko amakipe y’ibihugu akurikirana. Mu rutonde rwaherukaga gusohoka muri Kamena 2024 u Rwanda nabwo rwari kuri uwo mwanya […]

King Saha yikomye igipolisi cya Uganda

Ku wa gatatu tariki ya 17 Nyakanga 2024, byavuzwe ko umuhanzi King Saha wavukiye mu gace ka Ssemanda Manisul, yafungiwe i Bukoto na Polisi ya Uganda. Ku munsi w’ejo hashize King Saha yari mu bahanzi baririmbye muri Villa Restaurant iherereye i Bukoto. Ubwo uyu muhanzi yageraga ku rubyiniro atangiye gususurutsa abari aho, inzego z’umutekano zaje […]

Kenya: Polisi yaciye imyigaragambyo mu murwa mukuru kugeza ku mabwiriza mashya

Igipolisi cya Kenya cyahagaritse imyigaragambyo rwagati mu murwa mukuru wa Nairobi kugeza igihe hazatangazwa andi mabwiriza nyuma y’ibyumweru byinshi by’imyigaragambyo leta ivuga ko yacengewemo n’udutsiko tw’abagizi ba nabi. Zimwe mu mpirimbanyi zahamagariye abantu guterana kuri uyu wa Kane bafite ibikoresho byo gukambika cyangwa “kwigarurira” Parike ya Uhuru yegeranye n’umujyi rwagati, mu gihe abapolisi benshi buzuye […]

APR FC mu ihurizo ry’abakinnyi 12 b’abanyamahanga imaze kugura

Ikipe y’Ingabo z’igihugu yujuje abakinnyi 12 b’abanyamahanga igomba gukoresha mu mwaka w’imikino uratangira muri Kamena uyu mwaka. APR FC nk’ikipe izasohokera u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League iri kwiyubaka igura abakinnyi bakomeye b’abanyamahanga. Kugeza ubu APR FC imaze kugura abakinnyi 6 b’abanyamahanga biyongera ku bandi 6 yari yasigaranye bose hamwe bakaba 12. Abakinnyi […]

M23 Vs FARDC: Amerika yongereye igihe cy’agahenge

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Gatatu zatangaje ko zongereye iminsi 15 ku gahenge zasabye Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23. Amerika yemeje ayo makuru mu itangazo ryasohowe na Matthew Miller, umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yayo. Muri iryo tangazo Washington yasabye impande zihanganye muri RDC ndetse […]

Perezida Joe Biden yasanzwemo Covid-19

Umukuru w’igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden ku wa gatatu w’iki cyumweru biravugwa ko yaba yarasanzwemo icyorezo cya Covid-19 bikaba byaranatumye atagaragara aho yagombaga gukomereza ibikorwa bye kwiyamamaza. Amakuru dukesha igitangazamakuru CNN avuga ko byari byitezwe ko Biden aza kuganira n’abo mu mujyi wa Las Vegas ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki […]

RDC: Abagize Sena icyuye igihe baravugwaho kunyereza asaga miliyari 3 Frw

Iperereza ryatangiye ku gukekwaho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Sena, nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 17 Nyakanga, na Minisitiri w’ubutabera wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba. Ibiro ntaramakuru by’Abanyekongo bitangaza ko Minisitiri w’Ubutabera yabigaragarije perezida w’ibiro by’imyaka by’umutwe w’Inteko Ishinga Amategeko, Pascal Kindwelo, mu nama yabereye mu ngoro y’abaturage nk’uko […]

ZEO TRAP agiye gutaramira abanya Musanze mu bitaramo bizenguruka byiswe “Stress Out”

f70ca219-94c2-40e6-8c00-8bd3fae72ed0.jpg

François Byiringiro, ukoresha izina ku rubyiniro rya Zeo Trap, agiye gutaramira abanya Musanze mu bitaramo bizenguruka byiswe “Stress Out”, bigamije kwegera abakunzi b’injyana ya Hip Hop. N’ibitaramo bari gukora bazenguruka u Rwanda, mu kwegera abakunzi b’injyana ya RAP, nk’uko abatigegura batangarije BWIZA. Iki gitaramo giteganyijwe kuri uyu wa gatandatu, tariki 20 Nyakanga 2024, ahazwi nko […]

Nyagatare: Umukobwa wapfuye biravugwa yazize inyama z’ipusi yasangiye n’abavandimwe be

img_20240717_170351__1000_x_600_pixel_.jpg

Umukobwa witwa Musenga wari mu kigero cy’imyaka 20 wo mu kagari ka Kirebe, Umurenge wa Rwimiyaga Akarere ka Nyagatare yashyinguwe kuwa Kabiri tariki ya 16 Nyakanga 2024, nyuma yo gupfa kuwa Mbere bikavugwa ko yazize ibiryo birimo inyama z’ipusi yasangiye n’abavandimwe bivuye ku muturanyi wabo ku cyumweru. Nyina w’uwo mukobwa ,avuga ko umugore baturanye yaje […]

Nigeria: Rurageretse hagati y’abaganga na raporo ibashinja kurya ruswa

Abaganga bakomoka mu gihugu cya Nigeria bagaragaje ko bababajwe cyane na raporo iherutse gushyirwa hanze ivuga ko ari bo baza imbere mu kwaka, ndetse no kurya ruswa ubusanzwe yamunze iki gihugu cyo muri Afurika. Ihuriro ry’aba baganga ‘MDCAN’ ryatangaje ko ibikubiye muri raporo ya biro ishinzwe iby’ibipimo mu mibare muri Nigeria ‘NBS’ ari ibinyoma byambaye […]

Polisi irashimira abanyarwanda uko bitwaye mu bihe by’amatora

Polisi y’u Rwanda irashimira abanyarwanda bose uko bitwaye mu bihe byo kwiyamamaza kw’abakandida n’amatora ku mwanya w’Umukuru w’igihugu n’uw’abagize inteko ishinga amategeko. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yavuze ko ibikorwa byo kwiyamamaza ndetse n’amatora byagenze neza birangira mu mutekano usesuye. Yagize ati: “Polisi y’u Rwanda irashimira abanyarwanda ubufatanye […]