Kicukiro: Hatagize igikorwa mu maguru mashya ruhurura yatwara ubuzima bw’abana

Mu karere ka Kicukiro,Umurenge wa Gatenga,akagari ka Karambo abaturage bahatuye bahangayikishijwe n’irerero ryatangiye gusenywa na ruhurura,bivugwa ko riri mu kibanza cy’Itorero Methodiste Libre Rwanda,ubu ariko rikaba ryarakodeshejwe n’umuntu wikorera ku giti cye. Umuyobozi w’irerero utigeze ashaka gutangaza amazina ye cyangwa amazina y’irerero abereye umuyobozi,avuga ko rizwi n’inzego zibanze ndetse ko ntakibazo rifite. Imibereho yiri rerero […]
Rutsiro: Ukekwaho gucukura amabuye y’agaciro bitemewe yagwiriwe n’igisimu arapfa
Niyomugabo Emmanuel, wo mu karere ka Rutsiro bikekwa ko yarimo acukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko yagwiriwe n’igisimu arapfa. Ibi byabereye mu murenge wa Murunda, akagari ka Kirwa ho mu mudugudu wa Karumbi, kuri uyu wa Gatatu, tariki 22 Ukwakira 2024, mu masaha ashyira saa sita n’igice z’amanywa. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murunda mu […]
Nyagatare: Ubushinjacyaha bwakiriye dosiye y’abakora magendu bashinjwa ubwicanyi
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyagatare, kuwa Mbere, itariki 21 Ukwakira 2024, bwakiriye dosiye iregwamo abakurikinyweho kwinjiza mu gihugu magendu hamwe n’ibiyobyabwenge bakura mu bihugu by’abaturanyi banyuze mu nzira zitemewe . Abagize aka gatsiko kandi mu bihe bitandukanye bagiye bakubita abaturage bakekaho gutanga amakuru y’ibyaha bakora. Umwe muri abo baturagengo baramwishe nk’uko iyi nkuru dukesha […]
M23 yisubije Kalembe nyuma y’amasaha make iyitakaje
Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Ukwakira, yisubije agace ka Kalembe ko muri Teritwari ya Walikale nyuma y’amasaha make ukambuwe n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa. Ku Cyumweru gishize ni bwo M23 yari yigaruriye aka gace, gusa iza kukamburwa nyuma y’amasaha make. Amakuru avuga ko kuri uyu wa Gatatu inyeshyamba […]
Ituri: Ukuriye ingabo yagaragaje ko adashaka Abawazalendo muri Irumu
Inyeshyamba z’Abawazalendo zaturutse muri Kivu y’Amajyaruguru, zagaragaye kuva ku itariki ya 19 Ukwakira mu gace ka Mungamba gaherereye mu birometero 100 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’umujyi wa Bunia, umurwa mukuru w’Intara ya Ituri ntabwo zishimiwe n’ubuyobozi. Amakuru agera kuri Media Congo Press (MCP) avuga ko izo nyeshyamba zivuga ko ziri muri kariya gace ka Teritwari […]
Perezida Kagame yizihirije isabukuru y’amavuko muri Samoa
Perezida Paul Kagame uri i Apia ho mu gihugu cya Samoa, yizihirije isabukuru y’amavuko y’imyaka 67 yizihije kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ukwakira. I Apia Umukuru w’Igihugu yahitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma z’ibihugu bihuriye mu muryango w’ibikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth. Kuri uyu wa Gatatu abayobozi baherekeje Umukuru w’Igihugu bifatanyije na we […]
Uwasabye Polisi y’u Rwanda kumufunga yasubijwe
Polisi y’u Rwanda yasubije uwari uyisabye ko yaba imufunze iminsi itatu, kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 23 Ukwakira 2024, ku isaha ya saa moya n’iminota 34, uwiyita ku rubuga rwa X Wimbwira_ubusa yanditse asaba Polisi kumufunga agira ati:” Ese Rwandapolice umuntu abyutse akumva arashaka ko mu mufunga nk’iminsi 3 kugirango yitekerezaho neza, mwabimukorera? Murakoze munsubize.” […]
Israel yivuganye uwari witezweho gusimbura Hassan Naslallah wa Hezbollah
Kuri uyu wa Kabiri, itariki 22 Ukwakira 2024, Israel yatangaje ko yivuganye Hashem Safieddine, umunyedini ukomeye mu rwego rw’ishyaka rya Hezbollah, wari witezweho gusimbura Hassan Nasrallah, wishwe mu gitero cy’indege cya Israel muri Nzeri. Nk’uko byatangajwe, Safieddine yishwe mu ntangiriro z’uku kwezi mu gitero cy’indege cyagabwe mu majyepfo ya Beirut nyuma gato y’iyicwa ry’uwahoze ari […]
U Rwanda na Samoa byasinye amasezerano ashyiraho za ambasade
Kuri uyu wa Gatatu, itariki 23 Ukwakira 2024, u Rwanda na Samoa byasinyanye amasezerano ashyiraho za ambasade z’ibihugu byombi, hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa Samoa akaba na Minisitiri w’Intebe, Afioga FiamÄ“ Naomi Mata’afa. Ibinyujije kuri X, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yagize iti: “Iruhande rw’Inama ya CHOGM2024, Minisitiri Nduhungirehe […]
Drone ya FARDC yaburiye mu Minembwe yakubitishije Zakayo iz’ Akabwana, impagarara ni zose
Mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo haravugwa inkuru y’ibura ry’indege itagira umupolote (Drone) y’Igisirikare cya Leta FARDC ryateje impagaragara mu bahatuye aho kugeza ubu icyo gisirikare cyataye muri yombi umusaza witwa Zakayo ukekwaho uruhare mu kuburisha iyo ndege. Uyu Zakayo ngo arazira ko yaba ari we waburishije iriya ndege n’ubwo […]
Abimuwe mu mitungo yabo baberewemo arenga miliyari 15.8 Frw y’ingurane – Umuvunyi
Umuvunyi Mukuru Madeleine Nirere yavuze ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kwishyura indishyi ku bantu bimuwe mu mitungo yabo, ibibazo bigihari. Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 22 Ukwakira, Nirere yavuze ko abantu bimuwe mu mitungo yabo baberewemo amafaranga arenga miliyari 15.8 y’amafaranga y’ingurane, ubwo yamurikaga raporo y’ibiro bye mu mwaka w’ingengo y’imari 2023/2024 […]
Zabyaye amahari hagati ya M23 n’ Angola nk’umuhuza
Hari ukutavuga rumwe hagati y’inyeshyamba za M23 zirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umuhuza ari we gihugu cya Angola washyizweho n’ umuryango w’Ubumwe bw’ Afurika. Kuba M23 yarafashe agace ka Kalembe (kabarizwa muri teritwsri ya Masisi ariko hafi ya Walikale) ni byo byarakaje umuhuza ari we Angola. Uyu yavuze ko izi nyeshyamba zitagombaga […]
DRC: Félix Tshisekedi ategerejwe i Kisangani
Perezida wa DRC kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 23 Ukwakira 2024,ategerejwe mu mujyi wa Kisangani. Kuri gahunda, bamwe mu ba minisitiri ba Guverinoma hamwe n’abadepite bagera ku icumi n’abasenateri, banyamuryango b’Ihuriro Rihuriwe ry’Igihugu, bamaze kuva ku wa Mbere bagera i Kisangani. Uru ruzinduko ni urwa mbere mu murwa mukuru wa Tshopo kuva FĂ©lix-Antoine Tshisekedi Tshilombo […]
Trump yatanze ikirego gishinja Ishyaka ry’abakozi mu Bwongereza kwivanga mu matora
Itsinda ryamamaza Donald Trump ryatanze ikirego muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (FEC) kirega Ishyaka ry’Abakozi mu Bwongereza, kwivanga mu matora yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rwego rwo gufasha kwiyamamaza kwa Harris na Walz. Iki kirego kivuga ibitangazamakuru byerekeranye n’imikoranire hagati y’Ishyaka ry’Abakozi mu Bwongereza n’abashinzwe kwamamaza Harris ndetse n’igikorwa kigaragara cy’ubwitange, ikirego kivuga […]
Perezida Paul Kagame ari i Apia
Perezida Paul Kagame yaraye ageze i Apia mu murwa mukuru wa Samoa, aho yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma z’ibihugu bihuriye mu muryango w’ibikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth. Umukuru w’Igihugu akigera muri Samoa yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’Iki gihugu akanaba Minisitiri ushinzwe gasutamo n’amahooro, Tuala Tevaga Iosefo Ponifasio. Samoa yakiriye inama ya 27 Commonwealth, ni […]
Afurika yakanguriwe kongera amafaranga yinjiza ava mu misoro
Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari ku Isi, IMF, kirakangurira ibihugu byo muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara kongera amafaranga byinjiza avuye mu misoro kugira ngo bibashe guteza imbere ubukungu bwabyo. Iyi ni imwe mu nama Umuyobozi wa IMF, ishami rya Afurika atanga ku bihugu byo muri aka karere, mu gihe bikomeje kugorwa no kubona inguzanyo zo […]
Burundi: Ubuzima muri Kaminuza ya Lac Tanganyika bwahagaze
Ubuzima muri Kaminuza ya Lac Tanganyika iherereye mu majyaruguru y’Umujyi wa Bujumbura bwamaze guhagarara, kubera ibura ry’amazi. Amakuru aturuka muri iki gihugu aremeza ko abanyeshuri barenga 4,000 b’iriya Kaminuza bamaze guhagarika amasomo, kugeza igihe amazi azongera kubonekera. Umuyobozi wa Kaminuza ya Lac Tanganyika, Pr Évariste Ngayimpenda, yasobanuye ko “iminsi ine irashije nta gitonyanga cy’amazi tubona […]