Jacky afunzwe azira ibiterasoni

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rufunze Usanase Shalon uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Jacky, akaba akurikiranweho ibyaha birimo gukorera ibiterasoni mu ruhame. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yatangaje ko Jacky yatawe muri yombi ku wa Gatatu tariki ya 4 Ukuboza 2024. Dr Murangira yavuze ko uyu mukobwa akurikiranweho “gukora ibiterasoni mu ruhame, […]

Perezida Trump yikuye mu idini rya Presbyterian

webrns-brunson-trump1-121018-807x604.jpg

Perezida Donald Trump yatangaje ko atakibona nk’umwe mu bayoboke b’idini rya Presbyterian, ahubwo yishyira mu rwego rw’Abakirisitu badafite aho bahuriye n’amadini (non-denominational Christian). Yabivuze mu kiganiro cyihariye yahaye Religion News Service (RNS) mu buryo bwanditse. Trump yagize ati: “Nakomejwe mu idini rya Presbyterian nkiri umwana, ariko ubu nishyira mu rwego rw’Abakirisitu badafite aho bihariye mu […]

Rulindo: Umugabo yatemye umugore we,nawe ahita yiyahura

Mu Karere ka Rulindo,umurenge wa Buyoga,akagari ka Gitumba mu mudugudu wa Gitaba haravugwa inkuru y’umugabo watemye umugore we,nawe agahita yiyahuza umuti witwa Rava. Ibi byabaye kuri uyu wa Kane,tariki ya 5 Ukuboza 2024,aho umugabo witwa Munyengabire Augustin ufite imyaka 51 y’amavuko yatemye umugore we witwa Mukafureri Bernadette w’imyaka 47 y’amavuko aho yamutemeye mu murima amusanzemo. […]

RDF na UPDF ubu barakemura ibibazo byo ku mupaka kuri phone

Ingabo za Uganda n’iz’u Rwanda zirimo gukemura vuba ibibazo by’umutekano byambukiranya imipaka hakoreshejwe telefoni cyangwa inama itaziguye hagati y’abayobozi b’ingabo baturutse mu bihugu byombi . Ibi byatangajwe mu nama ya gatatu y’abayobozi b’ingabo zikorera hafi y’imipaka yabereye i Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru mu Rwanda. Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDF zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent […]

Mozambique: Abigaragambya 12 barashwe mu cyico mu munsi umwe

Abanya-Mozambique 12 barashwe mu cyico abandi 34 bakometswa n’amasasu, mu myigaragambyo yabaye hagati yo ku wa Gatatu tariki ya 4 Ukuboza no kuri uyu wa Kane tariki ya 5. Ni amakuru yemejwe n’umuryango utegamiye kuri leta witwa Plataforma Decide, muri raporo wasohoye kuri uyu wa Kane. Iyi raporo ivuga ko mu bantu barashwe mu cyico […]

Ukuntu wakwitwara ku mukobwa muhuye bwa Mbere agasigara agutekereza

Imyitwarire ugira imbere y’umukobwa muhuye bwa mbere, ni ingenzi cyane. Birashoboka ko ushobora gusubira gutinya kugaruka imbere y’umukobwa nyuma yo gukora imyitwarire mibi, ariko biroroshye cyane iyo ugenzuye neza uburyo bwo kwiyerekana ku mukobwa mu buryo bwiza. Uko bigenda, iyo umenye guhitamo neza uburyo bwo kwiyerekana, umukobwa azasigira akagutekereza. Ibi ni uburyo bwo kumusiga ashaka […]

Mu Buhinde hazamuwe satellite zigiye kuzimya izuba

Kuri uyu wa Kane, satelite ebyiri bo zo Burayi zazamuwe mu isanzure mu rugendo rwihariye rwo gukora ubwirakabiri (kuzimya izuba) , hifashishijwe ikoranabuhanga rihambaye. Iri zamurwa ryabereye mu Buhinde kandi rigamije gufasha abashakashatsi kwiga byinshi ku mikorere ya sun’s corona (igice cyo hejuru cyane cy’izuba, kiri inyuma. Iki gice kirimo ubushyuhe bwinshi cyane, bushobora kugera […]

Abarimo Emmanuel Gasana,batangajwe mu Iteka rya Perezida rishya ribashyira mu kiruhuko

Iteka rya Perezida rishyira mu kiruhuko cy’izabukuru abapolisi bakuru 39, ryasohotse kuri uyu wa 4 Ukuboza 2024. Ririho amazina y’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo CG (Rtd) Emmanuel Gasana wigeze kuba Komiseri Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (RNP) na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo n’Uburasirazuba. Mu bandi bari kuri urwo rutonde, harimo abari bafite ipeti rya Commissioner of […]

RDC: Umunsi wa kane w’imirwano ikaze mu majyepfo ya Teritwari ya Lubero

Nyuma y’imirwano yiriwe umunsi wose kuwa Gatatu, muri iki gitondo cyo kuwa Kane, itariki 5 Ukuboza 2024, amakuru avuga ko imirwano yongeye gutangira guhera saa yine za mu gitondo, i Kaseghe na Mighobwe, hafi ya komini yo mu cyaro ya Kirumba, hagati yinyeshyamba za M23 na FARDC hamwe na Wazalendo . Ejo ku wa Gatatu […]

Rubavu: Hagiye gufungurwa ku mugaragaro icyambu cya mbere kinini mu gihugu

U Rwanda nk’igihugu kidakora ku nyanja rugiye gufungura ku mugaragaro icyambu kinini mu gihugu giherereye mu burengerazuba bw’igihugu kuri uyu wa Gatanu, itariki 6 Ukuboza 2024. Icyambu cya Rubavu ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu mu Ntara y’Iburengerazuba kigamije kongera ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC). Iki cyambu kiri kuri hegitari […]

U Rwanda rwiteguye kuganira na Trump ku byo kwakira abimukira bo muri Amerika

Leta y’u Rwanda yemeje ko yiteguye kuganira n’abarimo Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kuri gahunda yo kuba rwakwakira abimukira. Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, mu kiganiro yahaye ikinyamakuru The Telegraph cyo mu Bwongereza, aho ari kugirira uruzinduko rw’akazi. U Rwanda mu […]

RDC: Bemba yikomye Karidinali Ambongo uherutse mu Rwanda na Kamitatu

Minisitiri w’Intebe wungirije, akaba na Minisitiri w’Ubwikorezi wa RD Congo, Jean-Pierre Bemba, ntiyariye iminwa mu kuburira abantu bose barwanya byimazeyo ivugurura ry’itegeko nshinga ryifuzwa n’umukuru w’igihugu Felix Tshisekedi . Bemba avugana n’abanyamakuru, yamaganye disikuru yise rutwitsi zatanzwe n’abayobozi b’amadini, mbere yo gutinda ku nyungu Kiliziya Gatolika ikura muri za diyosezi. Atiriwe avuga izina rya Karidinali […]

Bushali yasabye Muhire Kevin gutsinda APR FC ibitego bitatu wenyine

img-20241204-wa0199-9897781733328503.jpg

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Kinya-Trap, Bushali, yongeye kugaragaza urukundo rudasanzwe afitiye ikipe ya Rayon Sports, asaba by’umwihariko kapiteni wayo, Muhire Kevin, kuzitwara neza mu mukino utegerejwe n’abanyarwanda bose uzahuza Rayon Sports na APR FC ku wa Gatandatu tariki ya 7 Ukuboza 202, kuri Stade Amahoro. Uyu mukino, uzwi nka “Clasico y’u Rwanda,” uraba uhuza […]

RIB yahaye gasopo Jacky n’abamuha ibiganiro

Ku wa Kane, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwihanangirije umukobwa witwa Jacky, umaze kumenyekana cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera amagambo ataboneye yagiye avuga. Mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa Kane tariki 4 Ukuboza, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yasabye abatanga urubuga kuri Jacky guhagarika ibikorwa byo kumwamamaza cyangwa bakazisanga bafatiwe ibyemezo bikarishye. Dr. Murangira yashyize […]

Nduhungirehe na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza bashyigikiye Arsenal itsinda Man United

Ikipe ya Arsenal yaraye itsinze Manchester United ibitego 2-0, mu mukino wa shampiyona y’Abongereza warebwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe wari kumwe n’uw’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer. The Gunners isanzwe ari umufatanyabikorwa w’u Rwanda biciye muri gahunda ya Visit Rwanda yari yakiriye Manchester United, mu mukino w’umunsi wa 14 wa Premier league. Ibitego […]

Intore z’u Rwanda zashyizwe mu murage ndangamuco udafatika w’Isi

Inteko y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ku kurengera umurage ndangamico w’ibidafatika irimo kubera i AsunciĂłn muri Paraguay yashyize Intore z’u Rwanda mu murage ndangamuco udafatika w’Isi. Umurage ndangamuco w’Isi muri rusange ugizwe n’ibintu bishingiye ku muco w’ibifatika n’ibidafatika w’ubuhanzi, ubugeni (arts), n’imibereho y’amoko y’abantu mu bihugu by’Isi byagiye bihererekanywa mu myaka amagana […]

Rubavu: Umwana na nyina bafatanywe amabaro 8 y’imyenda bayakuye muri DRC

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), yafatiye mu Karere ka Rubavu abagore babiri bari bafite amabaro umunani y’imyenda ya caguwa bacuruzaga mu buryo bwa magendu. Abafashwe ni umubyeyi w’imyaka 57 n’umukobwa we ufite imyaka 27 y’amavuko bafatiwe aho batuye mu mudugudu wa Runyeheri, akagari ka Nyarushyamba mu murenge wa Nyakiriba, mu […]

Paris: Umuhango wo kongera gufungura Kiliziya ya Notre-Dame uzitabirwa n’abaperezida 50

Donald Trump, Perezida watowe wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yemeje ko azajya mu mihango yo gufungura Kiliziya yitwa “Notre-Dame” y’i Paris mu Bufaransa izaba mu mpera z’iki cyumweru . Trump arajya mu Bulayi mu gihe abayobozi b’ibihugu byaho bafite impungenge ku buryo ubutegetsi bwe buzitwara kuri OTAN, umuryango w’ibutabarane bwa gisirikare mu majyaruguru y’Inyanja […]

RDC: Indwara itaramenyekana imaze guhitana abantu 79

Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko indwara itaramenyekana ariko ikaba ifite ibimenyetso nk’iby’ibicurane imaze guhitana abantu 79 muri iki gihugu. Iyi ndwara yadutse mu ntara ya Kwango iherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa RDC. Minisiteri y’Ubuzima y’iki gihugu mu itangazo yanyujije ku rubuga rwayo rwa X, yavuze ko iyi ndwara yatangiye […]

FIFA yasabwe kwima Arabie Saoudite uburenganzira bwo kwakira Igikombe cy’Isi

Ku wa Gatatu, FIFA yasabwe kudaha Arabie Saoudite uburenganzira bwo kwakira Igikombe cy’Isi cya 2034 mu cyumweru gitaha, keretse habayeho ingamba zifatika zo kurinda abakozi b’abimukira bakora ku mishinga minini muri icyo gihugu. Umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu ushinzwe kurinda no guteza imbere uburenganzira bwa muntu ku isi (Human Rights Watch) y ugaragaza ko ihohoterwa rikekwa […]

Rubavu: Bakomeje kugwa mu bihombo kubwo kudahabwa umuhanda bemerewe na Perezida Kagame

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu bavuga ko bakomeje kugwa mu bihombo byo kubura isoko ry’umusaruro wabo, kubwo kutagira umuhanda ubafasha kuwugeza ku isoko ku buryo bworoshye, mu gihe uwo bemerewe na Perezida Kagame bawutegereje amaso agahera mu kirere. Uyu muhanda abaturage bo mu murenge wa Cyanzarwe bavuga bemerewe n’Umukuru w’Igihugu uzahuza uturere twa […]