FARDC yemeje ko Gen Cirimwami yishwe na M23

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, cyemeje ko GĂ©nĂ©ral-Major Peter Nkuba Cirimwami wari Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru yishwe na M23. FARDC yemeje aya makuru kuri uyu wa Gatanu biciye mu muvugizi wayo, GĂ©nĂ©ral-Major Sylvain Ekenge. Byari nyuma y’inama nkuru ya gisirikare yayobowe na Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi. Ekenge yavuze ko […]
Kirere: Abahinzi baherutse gusaba Leta kubarenganura bagasubizwa ubutaka bwabo barafunzwe

Abaturage bo mu murenge wa Mushikiri w’akarere ka Kirehe baherukaga gusaba Leta kubarenganura bagasubizwa ubutaka bwabo bavuga ko bwatwawe n’aborozi, batawe muri yombi. Amakuru BWIZA yamenye ni uko aba baturage uko ari batatu batawe muri yombi ku wa Kane tariki ya 23 Mutarama, kuri ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarubuye. Uwahaye amakuru […]
Ubuzima bwa Ndikuriyo uheruka gutera FDLR icyuhagiro bwaba buri hagati y’urupfu n’umupfumu

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi muri iki gihugu arembye cyane, ndetse ko yajyanwe kuvurizwa mu gihugu cya Kenya. Ibinyamakuru by’i Burundu birimo SOS MĂ©dias Burundi biravuga ko RĂ©verien Ndikuriyo yaba yarafatiwe muri Tanzania, aho ku wa 19 Mutarama yari yagiye mu butumwa bw’akazi. Iki gitangazamakuru […]
Abadepite babajije Meya Dusengiyumva aho abarigisije umukumbi w’ihene za koperative bageze bakurikiranwa

Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, kuri uyu wa Gatanu basabye Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali gusobanura aho bugeze bukurikirana abarigisije umukumbi w’ihene w’imwe muri Koperative ziwubarizwamo. Impande zombi zaganiraga kuri raporo y’Ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2023-2024 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2024-2025 abadepite bamaze igihe baganiraho […]
Nyuma y’u Bwongereza, ibindi bihugu 2 na byo byasabye abaturage babyo guhunga GomaÂ

Leta Zunze Ubumwe za n’u Bufaransa kuri uyu wa Gatanu byasabye guhunga Umujyi wa Goma, mu rwego rwo kwirinda kugirwaho ingaruka n’imirwano ya M23 na FARDC ikomeje kuwusatira. Kuri uyu wa Gatanu M23 yasohoye irindi tangazo ivuga ko iri mu nzira zo gutera uriya mujyi, mu rwego rwo kubohora abanye-Congo bamaze igihe barababajwe n’ubutegetsi bw’i […]
Musanze: Umugore n’abahungu be bakurikiranweho kwica umunyamuryango

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Musanze bukurikiranye abantu batatu, umugore n’abahungu be babiri baregwa icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake. Iki cyaha aba bombi bakurikiranyweho bagikoreye mu mudugudu wa Gahama, akagari ka Gakoro, umurenge wa Gacaca mu karere ka Musanze. Nkuko bivugwa n’ababibonye ndetse n’abaregwa ubwabo bakaba babyiyemerera, ku mugoroba wo ku itariki ya 12 Mutarama […]
Iminsi y’icyumweru n’ibigirwamana byayo birwanya Abakristo

Iyo amasaha 24 ashize nibyo twita umunsi, iyo byisubiyemo inshuro 7 bibyara iminsi 7 tukabyita icyumweru. Buri munsi ugira izina ryawo bitandukanye n’undi munsi aho mu guhitamo ayo mazina hagendewe ku bigirwamana byasengwaga icyo gihe. Dore uko amazina y’iminsi y’icyumweru yaturutse ku bigirwamana, amateka yabyo, n’uko bihangana n’imyizerere y’Abakirisitu: 1. Ku wa Mbere (Monday / […]
Trump yategetse kugaragaza dosiye zijyanye n’iyicwa rya ba Kennedy na Martin Luther King

Perezida Donald Trump yasohoye iteka rishya risaba ko hasohorwa inyandiko zijyanye n’ubwicanyi butatu bukomeye mu mateka ya Amerika: ubwa Perezida John F Kennedy (JFK), umuvandimwe we, Robert F Kennedy (RFK), ndetse na Martin Luther King Jr ( MLK). “Iki ni ikintu gikomeye. Abantu benshi bari babitegereje imyaka, imyaka mirongo, ”ibi bikaba byavuzwe na Trump, ubwo […]
Abagabo bikubye kabiri mu burebure kurusha abagore – Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko abantu bagiye barushaho gukura mu burebure no mu buremere mu kinyejana gishize bitewe n’imibereho myiza n’imirire myiza. Ariko, izi mpinduka ntizabaye ku rugero rumwe hagati y’abagabo n’abagore. Abagabo bagize ubwiyongere bwihuse mu burebure no mu buremere kurusha abagore nk’uko ubushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru Biology Letters bwabisobanuye. Abashakashatsi bo mu Butaliyani, Leta […]
Kim Kardashian yatakaje abafana ibihumbi 150 kubera ifoto y’umugore wa Trump

Icyamamare mu biganiro bivuga ukuri, Kim Kardashian yamaze gutakaza abamukurikira bagera hafi ku ibhumbi 150 kuri Instagram nyuma yo gushyiraho ifoto ya Melania Trump, umugore wa Donald Trump yafashwe mu birori byo kurahira byabaye ku wa Mbere w’iki cyumweru. Kardashian ufite abayoboke bagera kuri miliyoni 358 kuri Instagram, yateje impaka nyuma yo gushyirahi ifoto ya […]
U Bwongereza bwasabye abaturage babwo bari i Goma guhungaÂ

U Bwongereza biciye muri Minisiteri yabwo y’Ububanyi n’Amahanga, bwasabye abaturage babwo bari mu mujyi wa Goma kuhava mu maguru mashya. Iyi Minisiteri mu butumwa yashyize hanze, yasabye Abongereza bari i Goma “gukoresha uburyo bushoboka” bakahava, abatarahinjira nabo bagahagarika ibyo bikorwa. U Bwongereza bwasabye abaturage babwo kuva i Goma, mu gihe imirwano ikomeye hagati y’inyeshyamba za […]
Nejejwe cyane no kwakira inshuti yanjye nkunda Paul Kagame – Perezida Erdogan

Perezida wa Turkiya, Recep Tayyip Erdogan yatangaje ko yanejejwe no kwakira bwa mbere umuyobozi w’igihugu cy’u Rwanda mu ruzinduko rw’akazi kandi agaragaza ko ibihugu byombi bigiye gufatanya mu nzego zitandukanye kuva mu burezi kugera mu bya gisirikare. Mu magambo ye yanyujije kuri X kuri uyu wa Kane, itariki 23 Mutarama 2025, Perezida Erdogan yagize ati: […]
Kivumbi King yashyizwe mu bahanzi 10 b’Abanyafurika bitezweho ibitangaza muri 2025

Umuziki wa Afurika ukomeje gutera imbere aho abahanzi bashya bagaragaza impano zabo zirimo kagura imbibi no gukurura abafana ku isi hose. Dore abahanzi 10 bashya bafite amahirwe yo gutera imbere no kugira uruhare rukomeye mu muziki wa Afurika muri 2025 nk’uko byatangajwe n’urubuga rucururizwaho umuziki rw’abanyamerika Audiomack. Muri uru rutonde hagaragaraho umunyarwanda umwe ari we […]
Erdogan yemeye guhuza u Rwanda na RDC

Perezida Recep Tayyip Erdogan wa TĂĽrkiye yasabye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukemura ibibazo bifitanye mu mahoro, yemera kuba umuhuza hagati y’ibihugu byombi mu gushakira amahoro akarere k’ibiyaga bigari. Erdogan yabitangaje ku wa Kane tariki ya 23 Mutarama, ubwo yari kumwe na Perezida Paul Kagame wagiriraga uruzinduko rwe rwa mbere muri TĂĽrkiye. […]
Umukinnyi wa Man U yagaragaye asunika umukozi wa Rangers (Amafoto)

Mu mukino wa Europa League wabereye kuri Old Trafford wahuje Manchester United na Rangers, hagaragaye igice cyateye urujijo ubwo umukozi wa Rangers yageragezaga kwivanga mu byishimo by’abakinnyi ba United bikaza kumuviramo gusunikwa. Manchester United yatsinze uwo mukino ku bitego 2-1 aho igitego cya nyuma cyatsinzwe na kapiteni Bruno Fernandes mu minota y’inyongera. Icyo gitego cyateje […]
Prince Harry yatsinze urubanza yaregagamo ibinyamakuru birimo The Sun

Ku wa Gatatu, Igikomangoma Harry yatangaje ko yatsinze bidasanzwe mu gihe ibinyamakuru bya Rupert Murdoch mu Bwongereza byasabye imbabazi zitigeze zibaho kubera kwinjira mu buzima bwite bwe mu myaka ibarirwa muri cumi n’indi kandi byemera kwishyura indishyi zikomeye kugira ngo bikemure ikirego cye. Ibinyamakuru byibumbiye muri News Group News byasabye “imbabazi zuzuye kandi zidashidikanywaho kuri […]
USA: Umucamanza yitambitse kimwe mu byemezo bya mbere bya Trump

Umucamanza wa leta muri Seattle yahagaritse by’agateganyo icyemezo teka cyatanzwe na Perezida Donald Trump cyashakaga kuvanaho ubwenegihugu bw’amavuko muri Amerika. Iki cyemezo cyafashwe ku wa Kane nyuma y’uko Umucamanza w’Akarere muri Amerika, John Coughenour yemeye icyemezo gihagarika by’agateganyo iri teka, bihagarika ishyirwa mu bikorwa ry’iyi politiki mu gihe cy’iminsi 14 mu gihe urukiko rugisuzuma ibyayo. […]
Buruseli: Umwana w’imyaka 14 yafashwe yitegura kugaba igitero ku musigiti

Abayobozi mu gihugu cyo mu Bubiligi baravuga ko umwana w’imyaka 14 ukekwaho kuba afite ibitekerezo bikabije by’ubuhezanguni yatawe muri yombi ku wa Kane azira kuba yateguraga kugaba igitero cy’iterabwoba ku musigiti. Abashinjacyaha i Buruseli mu itangazo ryabo bavuze ko uyu ukekwaho icyaha “bivugwa ko ari umwe mu bagize muvoma y’abahezanguni , yateganyaga kugaba igitero ku […]
Nyamagabe: Umupasiteri akurikiranweho gusambanya umukobwa utujuje imyaka y’ubukure

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe bukurikiranye umu Pasitoro ukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko wabaga mu rugo rwe. Icyaha akurikiranyweho akekwa ko yagikoze mu kwezi kwa Nzeri 2024, mu kagari ka Nyamugari, umurenge wa Gasaka, akarere ka Nyamagabe. Iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga ko icyo gihe, ubwo umugore we yari ari kwa […]
Axel Rudakubana wishe abana 3 yakatiwe gufungwa imyaka 52

Urukiko rwa Liverpool mu Bwongereza rwakatiye Axel Rudakubana igifungo cy’imyaka 52 nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica abana batatu no kugerageza kwica abandi bantu 10. Uyu musore w’imyaka 18 y’amavuko wagaragaye mu rukiko asakuza kandi anenga ko ubuzima bwe bwo mu mutwe butitaweho, yakoze ibi byaha akiri umwana muto w’imyaka 17, tariki ya 29 Nyakanga […]
M23 yivuganye Général-Major Peter Cirimwami

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Mutarama 2025, watangaje ko wivuganye GĂ©nĂ©ral-Major Peter Nkuba Cirimwami wari Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. M23 biciye mu muvugizi w’Ishami ryayo rya Politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko yiciye Gen Cirimwami mu gace ka Kasengezi, agace kari hafi ya Mugunga mu burengerazuba bw’Umujyi wa […]