AU yemeje Perezida Gnassingbe nk’umuhuza mushya w’ u Rwanda na RDC

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 12 Mata, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) wemeje ku mugaragaro Faure Essozimna Gnassingbé, Perezida wa Repubulika ya Togo, nk’umuhuza mushya mu biganiro byo gukemure amakimbirane akomeje kubera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC). Icyemezo cy’Inteko rusange ya AU, cyemejwe ku wa Gatandatu, ngo kigaragaza intambwe […]
Imirwano hagati ya Wazalendo na M23 ku Kibuga cy’indege cya Kavumu

Imijyi ya Kavumu, Katana, na Lwiro muri Teritwari ya Kabare, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yagabweho igitero muri iki gitondo cyo ku Cyumweru, itariki ya 13 Mata 2024 n’itsinda ry’abarwanyi ba Wazalendo bakorana na FARDC. Byavugwaga ko ibintu bikomeje kuba urujijo muri kariya gace kandi Ingabo za AFC/M23 zari zitaratabara kandi inyeshyamba za Wazalendo zigaragara […]
Kwibuka31: Imitwe ya Politike mu Rwanda yamaganye ubwicanyi bukorerwa Abatutsi b’Abanyekongo

Ihuriro nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politike yemewe mu Rwanda ryatangaje ko muri iki gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 31 jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, mu Karere u Rwanda ruherereyemo hakigaragara ibikorwa by’ ubwicanye bikomeje kwibasira abanyekongo b’abatutsi bavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Ibi byatangajwe n’Umuvugizi w’iri huriro, Depite […]
Igitero cy’indege cya Israel cyasenye igice cy’ibitaro bya nyuma bigikora muri Gaza

Igitero cy’indege cya Israel cyasenye igice cy’Ibitaro by’Ababatista bya Al-Ahli, ari nabyo bisigaye bikora mu Karere ka Gaza. Ababibonye bavuga ko igitero cyashenye ishami rishinzwe ubuvuzi n’ibikorwa byo kubaga ry’ibitaro nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga. Video yashyizwe kuri internet yagaragaye yerekana umuriro mwinshi n’umwotsi uzamuka mu bitaro nyuma y’uko misile zikubise inyubako y’amagorofa abiri. […]
Ngoma: Abantu 11 batawe muri yombi bakekwaho kwica umwana w’imyaka 15 nyuma yo kumusambanya

Abo bantu 11 bari hagati y’imyaka 14 na 39, bose barakekwaho kwica umwana w’imyaka 15 nyuma yo kumusambanyiriza aho yari yagiye kwahira ubwatsi bw’amatungo. Uwo mwana ababyeyi ,batuye mu Mudugudu w’Amahoro , Akagari ka Karenge , Umurenge wa Kibungo mu ka karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, basanze yishwe ndetse umurambo wageretsweho ibuye . Bikavugwa […]
M23 yashinje ingabo za SADC kugaba ibitero i Goma, izisaba guhita zitaha

Umutwe wa M23 wasabye ingabo za SADC ziri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuhava by’ako kanya, nyuma yo guzishinja kugira uruhare mu bitero biri kugabwa ku mujyi wa Goma. Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 11 Mata ni bwo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Goma humvikanye urusaku rw’amasasu menshi. Ni […]
Wazalendo yigambye igitero cya Goma, FARDC iryumaho

Mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ituze ryongeye kugaruka i Goma ku wa Gatandatu, itariki 12 Mata, nyuma y’ijoro ryabanje ryumvikanyemo urusaku rwinshi rw’amasasu. Ni nyuma y’imirwano yongeye kubura mu ijoro ryo ku itariki ya 11 Mata mu burengerazuba bw’umujyi wa Goma. Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, washyizweho na AFC / M23, yemeje ko […]
Ituri: Inyeshyamba za ADF zisaba abahinzi amadorari 10 kugirango bajye mu mirima yabo

Mu mijyi yo mu cyaro mu turere twa Mambasa na Irumu mu ntara ya Ituri, inyeshyamba zo mu mutwe w’ingabo ziharanira demokarasi (ADF) zashyizeho jetons zemerera abantu, abenshi muri bo bakaba ari abahinzi, kujya mu mirima yabo nyuma yo kwishyura. Christophe Munyanderu, umuhuzabikorwa wa Convention pour le Respect des Droits Humains (CRDH), wabitangaje ku wa […]
Tariki ya 13 Mata 1994: Muri St André no muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga hiciwe abatutsi benshi

Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 13 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi kuri iyi tariki mu 1994. 1. Iyicwa ry’abatutsi muri College Saint Andre I Nyamirambo Mu murenge wa Nyamirambo mu kigo cy’ishuri rya […]