Cardinal Kambanda yifatanyije n’abagororerwa muri Gereza ya Nyarugenge mu gitambo cya misa

Kuri iki Cyumweru, itariki 16 Ugushyingo 2025, Cardinal Antoine Kambanda, Archidiosezi ya Kigali, yaturiye igitambo cya misa mu Igororero rya Nyarugenge aho yatangiye isakaramentu ryo Gukomezwa kuri bamwe mu bagororwa b’abakirisitu gaturika. Cardinal Kambanda yageze ku Igororero rya Nyarugenge ahagana saa tanu n’igice yakirirwa n’abakirisitu gaturika n’abakozi bayobowe na DCG Rose Muhisoni, Komiseri Mukuru wungirije […]
Ndayishimiye aremeza ko miliyoni 6,8 $ yamaze kugera mu isanduku avuye mu mabuye

Amadolari ya Amerika 6.844.000 (miliyoni 6.834 USD) yamaze kugera mu isanduku ya leta mu Burundi aturutse mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro nk’uko byemejwe na Perezida Ndayishimiye. Radio na Televiziyo by’u Burundi byavuze ko nyuma y’iminsi ijana Perezida wa Repubulika, General Evaritse Ndayishimiye, yiyemeje gukurikiranira hafi ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, yatangaje mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Gatanu, […]
Burundi: Abarenga 18000 bashaka kujya mu gisirikare bakoze igeragezwa

Kuwa Gatandatu, itariki ya 15 Ugushyingo 2025, Igisirikare cy’u Burundi (FDNB) cyateguye ikizamini cyo kureba ko bafite ubuzima bwiza cyo kwiruka ibirometero 8 ku bakandida bifuza kujya mu gisirikare. Iri suzuma ryakorewe icya rimwe mu gihugu hose. Bujumbura: Ikizamini cyabereye muri ESCEM Mu Ntara ya Bujumbura, ikizamini cyakorewe mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare (ESCEM) kandi […]
Lubero: Inyeshyamba za ADF zishe hafi 20 biganjemo abarwayi

Nibura abantu hafi makumyabiri barishwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, itariki 15 Ugushyingo 2025, bishwe n’inyeshyamba za ADF muri Gurupoma ya Manzia iherereye muri Teritwari ya Lubero, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Abenshi mu bahohotewe ni abarwayi bo ku kigo nderabuzima cyaho, cyatwitswe n’abateye nyuma yo gusahura kwamenetsemo amaraso. Nk’uko amakuru […]
Sudani: Igisirikare cyisubije ibice 2 byari byafashwe na RSF
Amakuru aturuka mu gisirikare cya leta agera kuri Anadolu Agency aravuga ko Ingabo za Sudani zongeye kwigarurira uduce tubiri two muri Leta ya Kordofan y’Amajyaruguru nyuma y’imirwano ikaze n’Ingabo za Rapid Support Forces (RSF). Amakuru avuga ko ingabo zafashe Umm Dham Haj Ahmad na Kazgil, bituma abarwanyi ba RSF batakaza ibikoresho byinshi ndetse n’abantu. Abakozi […]
Felicien Kabuga ntacyoherejwe mu Rwanda

FĂ©licien Kabuga ntazasubizwa mu Rwanda nk’uko abacamanza b’urwego rushinzwe kurangiza imanza zasigajwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda bemeje kuwa Gatanu, itariki 14 Ugushyingo. Uwahoze ari umucuruzi ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, afite uburwayi bwo kwibagirwa, kandi urubanza rwe rwahagaritswe muri Nzeri 2023 kuko adashoboye kuburana. Kuva icyo gihe, Loni irashakisha […]