Green Party yijeje umusanzu ku kibazo cy’amazi adahagije i Musanze

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, ryijeje gutanga umusanzu kugira ngo ikibazo cy’amazi adahagije kigaragara mu karere ka Musanze gikemuke. Ubuyobozi bw’iri shyaka bwatanze iryo sezerano kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Mutarama 2023, ubwo bwahuguraga abarwanashyaka bahagarariye abandi ku rwego rw’akarere ka Musanze barimo bategurirwa kujya guhugura bagenzi babo bo ku […]

Bobi Wine arashinja UPDF gufatira imbunda ku mugore we 

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, yashinje abasirikare ba kiriya gihugu guhohotera umugore we kugeza ubwo bamufatiraho imbunda. Kyagulanyi mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko mu ijoro ryacyeye ari bwo abo basirikare babarirwaga mu magana bateye urugo rwe ruherereye mu gace ka Magere. Yavuze ko “abenshi […]

U Rwanda rwakiriye abakomando baturutse muri FDLR

Ku wa Gatanu tariki ya 23 Mutarama 2026, u Rwanda rwakiriye abarwanyi umunani bari bamaze igihe barwana mu mutwe w’ingabo zidasanzwe za FDLR zizwi nka CRAP. Aba barwanyi bari mu Banyarwanda 14 bakiriwe mu kigo cya Mutobo giherereye mu karere ka Musanze. Gatabazi Jean Marie Vianney uri mu bagize inama y’abakomiseri muri Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe […]

Ndayishimiye yirukanye abaminisitiri 2 yari amaze amezi 6 ahaye imirimo

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ku wa Gatanu yirukanye abaminisitiri babiri, nyuma y’amezi atandatu barahiriye kwinjira muri Guverinoma. Abavanwe mu mirimo nk’uko bigaragara mu teka rya Perezida w’u Burundi ryo ku wa 23 Mutarama, ni ArthĂ©mon Katihabwa wari usanzwe ari Minisitiri w’Ubutabera, Uburenganzira bwa Muntu n’Iterambere Ridakumira. Uyu yasimbuwe na Alfred Ahingejeje wahoze ari umudepite […]

Macron yijeje Tshisekedi ubufasha mu kurinda ubusugire bwa RDC

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yijeje mugenzi we FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubufasha bwo kurinda ubusugire bw’igihugu cye. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Mutarama ni bwo Macron yakiriye Tshisekedi mu ngoro ye ya Champ ElysĂ©e, nyuma yo kumutumira i Paris. Ni umuhuro wasize abo bagabo bombi bagiranye ibiganiro. […]

Al-Hilal yahagamye Mamelodi Sundowns

Ikipe ya Al-Hilal yo muri Sudani yahagamye Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo bagwa miswi ibitego 2-2, mbere y’uko amakipe yombi ahurira mu mukino wo kwishyura uzabera kuri Stade Amahoro. Masandawana yari yakiriye abanya-Sudani, mu mukino wa gatatu wo mu itsinda C muri CAF Champions League wabereye kuri Loftus Versfeld Stadium, i Pretoria. Byasabye umunota […]