U Bufaransa buhangayikishijwe n’uko Amerika ishaka gukura abasirikare bayo muri Siriya

Sangiza iyi nkuru


Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yitezwe muri Leta zunze ubumwe za Amerika kubonana na Mugenzi we, Donald Trump, baganira ku kibazo cya Siriya.

Perezida Macron, mu kiganiro yahaye Televiziyo Fox News yo muri Amerika ku Cyumweru tariki ya 22 Mata 2018, ku ngoro ye i Champ Elysee mu Mujyi wa Paris, yatangaje ko hagamijwe ku kwigira hamwe ku kibazo cya Siriya yugarijwe n’intambara.

Yagize ati “Tuzubaka Siriya ukundi gushya nyuma y’intambara. Nicyo gituma nibaza ko uruhare rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ruhambaye cyane.”

Akomeza avuga ko igikenewe ari uko abasirikare ba Amerika baguma muri Siriya, ati “Mu gihe twavayo, tuzaba dusigiye urubuga ubutegetsi bwa Irani na perezida wa Siriya, Bashar, kandi ibyo bihugu byahita bitegura indi ntambara”.

Nk’uko radiyo Ijwi rya Amerika ibitangaza, ngo Trump yavuze ko yifuza gukura abasirikare b’Amerika bagera ku 2000 muri Siriya, iki kikaba kirigwaho hagati yabo bombi.

Macron aragera i Washington kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Mata 2014, mu rugendo rw’iminsi itatu, aho azasangirira hamwe na Perezida Trump.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *