Abahinzi b’icyayi bibumbiye muri koperative ‘Coopthe Shagasha’ mu karere ka Rusizi bavuga ko kimwe mu bituma batagera ku musaruro bifuza kuri hegitari ari imisoromere y’icyayi ikiri mu buryo bwa gakondo.
Gusoroma icyayi biracyakorwa mu buryo bwa gakondo,aho usanga abantu bahetse ibidonga mu migongo basoroma akababi kamwe kamwe bashyiramo, bamwe mu bahinzi b’icyayi bakavuga ko niba igihugu gikataje mu iterambere n’ikoranabuhanga muri byose, atari bo bakwiye gusigara inyuma basoroma mu buryo budatanga umusaruro mwinshi.
Habiyambere Télésphore umaze imyaka igera kuri 45 ahinga icyayi, avuga ko bibabaje kuba uburyo bagisoromagamo mu 1963 n’ubu ari ko bakibikora kandi ikoranabuhanga mu bindi rikataza.
Yagize ati’’ turagenda dusaza kandi urubyiruko ntirwitabira cyane ubuhinzi bw’icyayi kubera ko ruvuga ko burimo imvune kandi rushaka ibirworoheye, dukwiye guhindura uburyo, kugira ngo tujyanye n’imikorere mishya yatuma n’urwo rubyiruko rukunda icyayi, tukajyana n’iterambere.’’
Uwamariya Consolée, uyobora inama y’ubutegetsi ya Coopthe Shagasha,na we asanga abahinzi badakwiye gutsimbarara ku mikorere ya gakondo,mu gihe bagisarura toni 7 kuri hegitari kandi bifuza nibura toni 10.
Agira ati ’’Imisoromere ya gakondo isaba abayimenyereye kandi uko imyaka ishira bagenda, abashya baraba bake. Iyi mikorere itanga umusaruro muke. Bisaba ko dutangira gutekereza gukoresha n’imashini kuko isarura byinshi mu gihe gito,kuko gusoroma kamwe kamwe si kimwe no gukoresha imashini.’’
Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba, Munyentwali Alphonse,yavuze ko icyayi ari kimwe mu bihingwa bizamura cyane ubukungu bw’abaturage b’iyi ntara, ko na we asanga imikorere ya gakondo ikwiye kugenda icika, bakagendana n’imikorere igezweho kugira ngo barusheho kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza.
Coopthe Shagasha ifite abanyamuryango 832 bahinga icyayi ku buso bya hegitari 555,hafi ya bose bakaba bagenda basatira iza bukuru.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com


