Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un agiye kugirira uruzinduko muri Koreya y’Epfo, abe akoze amateka atarigeze abaho kuva mu 1953, yo kuba ari we mu Perezida wa Koreya ya Ruguru uzaba akandagije ikirenge mu iy’Epfo.
Nk’uko BBC ibitangaza, ngo Korea y’Epfo ivuga ko prezida wayo, Moon Jae-in azobonana na perezida Kim ahagana saa 09:30 (00:30GMT) zo ku wa Gatanu tariki ya 27 Mata 2018.
Ibi biganiro vy’akataraboneka ngo ahanini bizibanda ku byo Koreya ya Ruguru iherutse gutangaza ko yafashe umwanzuro wo guhagarika igeregeza ry’ibisasu bya kirimbuzi.
Abasesenguzi mu bya politiki bakavuga ko uku kubonana bishobora kuzana umwuka mwiza hagati y’ibihugu byombi byari bimaze imyaka isaga 60 birebana ay’ingwe.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



