Centrafrika: Abantu 16 biciwe mu Kiliziya n'umusigiti

Sangiza iyi nkuru

Ubwicanyi bwabaye ku wa Kabiri itariki ya 1 Gicurasi 2018, bwahitanye ubuzima bw’abantu 16 bari mu Kiliziya n’ Umusigiti biherereye mu murwa mukuru wa Repubulika ya Centrafrika.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’umuryango w’abaganga batagira umupaka (Medecins Sans Frontieres), ngo abantu bari bafite za gerenade baziteye mu kiliziya ” église Notre-Dame de Fatima” aho abantu banshi bari mu misa, zihitana abantu 9 barimo umupadiri n’umwana.

Nk’uko AFP ibitangaza, ngo nyuma y’iminota mike, ingabo za Leta hamwe n’iza Loni (MUNUSCA) zasubije inyuma abari bagabye ibyo bitero kugera mu gace ka PK5 gatuwe n’abasilamu benshi, abandi bantu ngo bakaba bariciwe mu musigiti uri mu gace ka  Lakouanga ndetse no mu bitaro, abakomeretse basaga 100.

Umupadiri wapfiriye aho muri iyo mirwano yitwaga Toungoumale Baba.

Ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri iki gihugu zirimo n’iz’u Rwanda, zatangaje ko zakajije umutekano mu gace ka PK5 n’ibindi bice by’ingenzi byo mu mujyi wa Bangui. Umuvugizi wazo, Vladimir Monteiro atangaza ko zanakajije umutekano mu gace ka Lakouanga.

RFI itangaza ko nyuma y’ibi bikorwa by’ubwicanyi byabereye i Bangui, agahenge kagarutse muri uyu mujyi, abantu basubiye mu mirimo yabo ndetse n’imodoka zasubiye mu mihanda.

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *