Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabujije abasirikare bayo gukoresha telefoni zikorwa n’inganda zo mu Bushinwa ‘Huawei na ZTE’ ku mpamvu zisesengurwa nk’iz’intambara ishingiye ku bucuruzi hagati y’u Bushinwa na Amerika.
Ubuyobozi bw’ingabo za Amerika, bukaba bwahawe amabwiriza aturutse i bukuru, avuga ko bagomba guha amabwiriza abasirikare kuva ku bato yo kutagura izi telefoni za Huawei na ZTE’.
Minisiteri y’ingabongo itangaza ko abasirikare babujijwe kuzigura bitewe n’uko ngo ‘izi telefoni zagaragaje ingaruka ku mutekano’.
Ibi bibaye mu gihe ubuyobozi bwa Amerika ngo bumaze igihe bwiga kuri izi telefoni. Muri Gashyantare bicishijwe mu Nteko ya Sena, urwego rw’umutekano rwa Amerika rwasabye ko izi telefoni zikorwa na Huawei na ZTE zahagarikwa, impamvu yatangagwa yari iy’uko ari igikoresho cy’u butasi cya Leta y’u Bushinwa.
Kuva mu 2012, Leta ya USA yakomeje gusaba ko abari ku butaka bwayo kureka gukoresha ibikoresho bikorwa na Huawei na ZTE by’umwihariko iki cyemezo kinashishikarizwa n’ibigo by’ubucuruzi byigenga.
Minisiteri y’ingabo ikaba igaragaza impungenge ifitiye u Bushinwa mu gihe abasirikare ba Amerika baba bakoresha izi telefoni zabwo.
RFI itangaza ko iki cyemezo gishobora no kugera ku bandi Banyamerika bose, Perezida Trump akaba yasaba ibigo by’ubucuruzi byigenga byose kutongera kwinjiza ku butaka bwa Amerika ibikoresho by’ikoranabuhanga bikorwa na Huawei na ZTE .
Ikinyamakuru alphr, gitangaza ko telefoni za Huawei ari iza kabiri ku Isi zigurwa cyane, ibi bikaba bitera impungenge Amerika mu rwego rw’ubucuruzi, uku guhagarika izi telefoni z’Inshinwa ngo nta bisobanuro bifatika Amerika itanga, bityo ngo bikaba ari ‘Intambara y’ubucuruzi Amerika n’u Bushinwa birimo.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



