Mu gihe mu Rwanda hirya no hino hamaze iminsi hagaragara imitungo yangijwe n’ibiza birimo imvura idasanzwe, bamwe mu bagize Inteko ishinga Amategeko mu Rwanda basabye ko hakwiye kujyaho ikigega kizajya kigoboka abasizwe iheruheru n’ibi biza kuko ari ikibazo gikomeye.
ni muri urwo rwego Komite icuga ingengo y’imari y’igihugu yasabye ko iki kibazo gikwiye kurebanwa ubushishozi ndetse kigafatirwa ingamba zikomeye zirimo gushyiraho ikigega kizajya kigoboka abagizweho ingaruka n’ibi biza.
Umuyobozi wa komite Hon. Mukayuhi Constance yavuze ko Ibiza biza bitateguje bityo ko hagomba kubaho uburyo buhoraho bwo guhangana n’ingaruka byateje ndetse no kubyirinda .
Yagize ati “Hagomba kubaho uburyo bufatika bwo guhangana n’ibi bibazo.”
Yakomeje asaba ko hafungurwa umurongo rusange abaturage bagomba gutangiraho umusanzu wabo mu guhangana n’iki kibazo.
Mu minsi ishize, Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko guhera mu kwezi kwa mbere uyu mwaka hamaze gusenyuka inzu zisaga ibihumbi 10, zifite agaciro ka Miliyari zisaga 24 z’amafaranga y’u Rwanda. Gusa ngo iyi mibare ishobora kwiyongera mu gihe nta gikozwe kandi n’ibiza bigakomeza kwiyongera.
Minisiteri y’ibikorwa remezo byo yerekanye ko ibikorwa remezo byangiritse birimo imihanda, ibiraro n’ibindi bifite agaciro ka miliyari 5.
Uretse ibyangiritse, ibi biza byanahitanye ubuzima bw’abaturage batari bacye.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire cyatangaje ko mu mujyi wa Kigali gusa hamaze kubarurwa amazu asaga ibihumbi 44 ari mu manegeka gusa abayatuyemo bakaba bazagenda bimurwa gahoro gahoro mu gihe bari ababa bakeneye ubufasha bwihuse bakaba ari bo babanza gufashwa.


