Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo giherutse guta muri yombi umugore wa Desire’ Rwigema, umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa M23 mu gikorwa ubuyobozi bwise gahunda y’intambara ya Congo.
Chimpreports dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mugore witwa Beatrice Safari yatawe muri yombi ubwo yarimo yambuka umupaka uhuza u Rwanda na Congo ava mu karere ka Rubavu yerekeza I Goma.
Beatrice Safari, umugore w’uwitwa Désiré Rwigema akaba n’umwe mu bayobozi bakuru ba M23 ashinjwa kuba yaragendanaga amabanga arimo umushinga wa M23 wo gushoza intambara kuri Congo mu gikapu cye.
Chimpreports ivuga ko aya mabanga yamenyekanye ubwo inzego z’umutekano ku mupaka zamusakaga nk’uko bisanzwe bikorwa mu buzima bwa buri munsi, bagasanga afite impapuro zerekana uko ibyo bikorwa byo gutera Congo biteguye bikaba biteganyijwe ko indege igomba kumujyana mu murwa mukuru, Kinshasa guhatwa ibibazo.

Umuyobozi wa M23, Bertrand Bisiimwa yemeje iri tabwa muri yombi ariko ahakana ibyo kuba uyu mugore yagendanaga imipango yabo mu gikapu nk’uko bivugwa.
Yagize ati”uyu mugore ni umuziranenge kuko nta gikorwa cyacu na kimwe azi, ahubwo arazira ko ari umugore wemewe n’amategeko wa Desire Rwigema.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kuva muri 2013, nta gitabo na kimwe cyangwa urupapuro bigeze bandika ngo bashyire ibikorwa byabo mu nyandiko ahubwo ko bakoreshaga inzira zisanzwe z’itumanaho ngo batangaze ibijyanye na gahunda yabo.
“Iyo tuba twarabiteguye mu nyandiko, ntitwari kubigereka ku mugore w’inzirakarengane ngo tubishyire mu gikapu cye tumushyira mu kaga.”

Congo yo iravuga ko uyu mugore yari atwaye iyi nyandiko y’uko uyu mutwe uzayitera bityo ikaba igomba no gusomerwa abandi banyepolitiki ku mugaragaro bakabimenya.
Ni mu gihe mu mwaka washize, umugaba w’ingabo wa M23, Maj Gen Sultani Makenga yatorotse inkambi yari icumbikiye aba barwanyi muri Uganda agasubira mu mashyamba, bityo Congo ikaba avuga ko ari mu bikorwa byo kunoza umugambi wo gukomeza kuyibuza amahoro.
Desire Rwigema yabaye umuhuza wa M23 na gguverinoma ya Congo igihe kirekire, bityo akaba yari azi amabanga menshi ku ruhande rwa M23 guhera muri 2016.


