Abadepite b’Ubuholandi basabye ko hakorwa ubusesenguzi ku masezerano y’ubufatanye u Rwanda ruherutse kugirana n’ikipe yo mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Bwongereza, Arsenal afite agaciro ka milyoni 30 z’amayelo.
Inkuru dukesha urubuga Dutchnews.nl ivuga ko izi ntumwa za rubanda zasabye Minisitiri Ushinzwe Imfashanyo, Sigrid Kaag ko yakora ubusesenguzi kuri aya masezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Arsenal nk’uko igitangazamakuru NOS(Nederlandse Omroep Stichting) cyabitangaje kuri uyu wa Gatanu.
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko abadepite barajwe ishinga ahanini no kumenya uburyo igihugu nk’u Rwanda gihabwa inkunga nyinshi n’Ubuholandi cyaba cyarabashije kugirana amasezerano yo kuri ururwego na Arsenal aho izajya yambara imipira yanditseho ngo “Visit Rwanda” ku kuboko kwibumoso mu myaka itatu iri imbere.
Abadepite bo mu ishyaka ryitwa ‘People’s Party for Freedom and Democracy (VVD)’ bo babwiye Minisitiri Kaag ko akwiye kugirana ibiganiro n’u Rwanda kuri iyi ngingo.
Umudepite wo mu ishyaka riharanira ibidukikije GroenLinks witwa Isabelle Diks yavuze ko ibi ari urucantenge kubona u Rwanda rwishyura aka kayabo mu gihe abatuye isi bahangaye n’ubukene.
Abadepite batangaje ibi mu gihe aya masezerano yamaze gushyirwaho umukono n’impande zombi mu ntangiriro z’iki cyumweru kuwa ku wa 22 Gicurasi 2018 .
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere(RDB) gifite mu nshingano zacyo ubukerarugendo mu Rwanda,cyemeje iby’aya masezerano y’ubufatanye agamije kuzamura ubukerarugendo, ishoramari ndetse n’iterambere ry’umupira w’amaguru.
RDB yagize iti “Muri aya masezerano y’imyaka itatu, ku mipira, ku kaboko k’ibumoso hazajya hagaragara ikirango cya ‘Visit Rwanda[Sura u Rwanda]’ ku bakinnyi b’ikipe nkuru, abatarengeje imyaka 23 ndetse n’ikipe y’abagore kugeza mu 2021”.
Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi mu Ikipe ya Arsenal, Vinai Venkatesham, yatangaje ko nyuma y’aya masezerano ikipe yagiranye n’u Rwanda, bazayubahiriza kandi bagashyigikira ubukerarugendo bw’u Rwanda.
Ati” Yagize ati “Ubu ni ubufatanye bushimishije aho tuzafasha icyerekezo cy’u Rwanda mu kubaka urwego rw’ubukerarugendo, iki gihugu mu myaka ishize cyateye imbere mu buryo bugaragara, abashyigikiye Arsenal nabo bazafasha Isi yose gutekereza ku Rwanda mu buryo butandukanye, umwambaro Arsenal yambara urebwa inshuro miliyoni 35 ku munsi, turi muri bake barebwa cyane ku isi, turi mu makipe arebwa cyane ku isi, twiteze gukorana neza na ‘Visit Rwanda’ mu rwego rwego rwo gutuma u Rwanda ruba ahantu habereye ubukerarugendo”.
Mu mwaka wa 2017, u Rwanda ngo rwakiriye abakerarugendo basaga miliyoni 1.3, muri bo 94,000 basuye pariki eshatu z’igihugu [Akagera, Nyungwe na pariki y’ibirunga, ubukerarugendo bukaba bwarahangiye akazi abasaga ibihumbi 90.
Ibindi kuri iyi nkuru kanda hano
Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com


