U Rwanda rwabaye igihugu cya 3 gishyigikiye amasezerano y’isoko rusange rya Afurika

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Gicurasi 2018, u Rwanda washyikirije Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) inyandiko zemeza burundu amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika, (AfCFTA), ruba u rwa Gatatu mu kwemea aya masezerano nyuma ya Kenya na Ghana byashyikirije AU izo nyandiko ku wa 10 Gicurasi 2018.

Aya masezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika (AfCFTA) yasinyiwe i Kigali mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize AU yabaye ku wa 21 Werurwe 2018, akaba yaremejwe n’ibihugu 44 bihurira muri AU aho yashyizeho isoko rihuriraho miliyari 1.2 z’abaturage, ryitezweho koroshya ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika, rifite umusaruro mbumbe wa tiriyali 2.19 z’amadolari y’Amerika.

Iyi gahunda  itegerejweho kuzamura ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bya Afurika ubu buri kuri 16 % gusa; igipimo kikiri hasi cyane ugereranyije na 60% bikorana n’u Burayi na 50 % bikorana Aziya,  bikaba biteganyijwe ko aya masezerano azashyirwa mu bikorwa amaze kwemezwa burundu n’ibihugu 22 binyuze mu nteko zishinga amategeko.

Nyuma y’uyu muhango kandi, perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame wari unayoboye inama ku ivugurura ry’umurango wa Afurika yunze ubumwe,  yavuze ko nta nzitizi zikwiye kwitambika iyi gahunda igamije gukomeza guharanira ahazaza heza ha Afurika, ashimangira ko ubwitange bwa Komisiyo, imiryango y’uturere n’akanama k’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga ari ingenzi muri uru rugendo.

42317058002 d507fc4dfa z
Perezida Kagame, ni we wayob oye inama y’amavugurura ya Afurika yunze ubumwe

Ni inama yari yahuje Abaminisitiri b’Ububanyi n’amahanga bagera kuri 15; abayobozi b’imiryango y’ubukungu y’uduce dutandukanye twa Afurika, ikaba yibandaga ku kureba aho ishyirwa mu bikorwa ry’amavugurura yakozwe n’ibijyanye n’icyemezo cyo gutera inkunga ibikorwa by’Umuryango.

Perezida Kagame yavuze ko kugaragaza inshingano za Komisiyo n’Imiryango y’ubukungu y’uturere mu gushyira mu bikorwa amavugurura ya AU, bigomba gushingira ku busesenguzi buhamye kandi bwemeranyijweho.

Ni mu gihe umuryango wa Afurika yunze Ubumwe kuri ubu urimo gukora ivugurura rijyanye n’imiyoborere n’imikorere yawo, kwishakamo ingengo y’imari, kugera ku cyerekezo 2063 n’ibindi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *