Dr, Rev Pt Antoine Rutayisire avuga ko hari urubyiruko rwabuze ababyeyi barwo muri Jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 ariko narwo rukaba ruri kwiyica aho gukorera igihugu ngo rugere ikirenge mu cya bakuru babo babohoye igihugu.
Ibi yabitangaje kuwa 25 Gicurasi ubwo yatangaga ikiganiro mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 abakirisitu b’itorero ry’Abangilikani muri Paruwasi ya Remera, Umushumba wahayoboraga, Uwari umuyobozi w’ishuri rya Groupe Scolaire Remera Protestant, abarimu n’abanyeshuri bahigaga bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda, aho yatunze agatoki abanyarwanda biganjemo urubyiruko bakiyahuza ibiyobyabwenge ndetse n’abakora ibindi bigenda bigira ingaruka ku buzima bwabo ndetse no kuri sosiyete babayemo aho kubaka igihugu.
Avuga ko hari abanywa ibiyobyabwenge bibwira ko biri bubamare agahinda cyangwa ko ari bwo buryo bwiza bwo guhangana na ko ndetse hakaba n’ababinywa mu rwego rwo kwishimisha no kumva ko ari bwo butwari… ariko akavuga ko kuba umugabo atari ukunywa ibiyobyabwenge kuko hariv n’abandi babaye urubyiruko ariko bakoze ibikorwa by’ubutwari bityo bakaba bagomba kubigiraho.

Yagize ati”Ikibabaje ni urubyiruko ruri kwiyica uruhongohongo kandi rwarasigaye ngo rukoibyo ibyo ababyeyi barwo rwabuze basize badakoze, ariko ikibabaje rushaka kubakurikira.”
Akomeza asaba urubyiruko kutumva ko ruri mu gihugu gitemba amata n’ubuki ngo rwibagirwe aho icyo gihugu cyavuye, [U Rwanda ni igihugu cyapfuye kirazuka] ko bityo ngo rukore ibyo rwishakiye birimo no kugira imyitwarire mibi kandi rwakabaye rusana ahangiritse rugashyiraho akarwo.

Pt Rutayisire yisabira urubyiruko kwigira ku ngabo zabohoje igihugu, aho avuga ko abenshi muri zo bari urubyiruko ndetse ko n’abari bakuru nabo icyo kigero bagiciyemo ariko bakaba barakoze igikorwa cy’indashyikirwa cyo gukura u Rwanda mu icuraburindi.
Yasabye urubyiruko gusura ingabo zamugariye ku rugamba rukazigiraho aho gutwarwa n’iterambere rutagizemo uruhare ngo rukore ibidakorwa ndetse no kujya rusura rukanakurikirana amateka ya bagenzi barwo bari mu bigo ngororamuco nka Iwawa n’ahandi rukahavana amasomo.
Pt Rutayisire avuga ko urubyiruko rwose rw’abanyarwanda rwaba urw’abiciwe n’urw’abishe nta wukwiye kwirara ngo yishore mu ngeso mbi, dore ko bose banagerwaho n’ingaruka za Jenoside.


