RDC: Abantu 5 bakomerekeye mu mpanuka y’indege ya UN

Sangiza iyi nkuru

Ku mugoroba wo kuwa 30 Gicurasi 2018, imodoka ya UN yakoreye impanuka muri Reoubulika iharanira Demokarasi ya Congo abantu 5 bari bayirimo barakomereka.

Amakuru aturuka ku biro ntaramakuru by’u Bufaransa AFP avuga ko iyi ndege nto yari mu kazi yaguye ikangirika bikomeye mu gace ka Kasai ku bw’amahirwe hakaba nta wahasize ubuzima kuko yari ikiri hafi y’ubutaka.

Kugeza ubu, haracyashakishwa amakuru ku cyaba cyateje iyi mpanuka kiramenyekana. Mu bakomeretse harimo abatanga serivisi zo mu ndege 2 bakomoka muri Uganda abandi bakaba barimo Umufaransa, Umunyacanada ndetse n’Umunyecongo ariko bose bakaba batari abakozi b’Umuryango mpuzamahanga wita ku biribwa, WFP.

Inzego z’ubuyobozi za Congo zatangaje ko iyi ndege yariho ikirango cya UN, ikaba nta mukozi way o wakomerekeyemo cyangwa ngo agire icyo aba.

Ni mu gihe muri aka gace kabereyemo iyi mpanuka hamaze iminsi hari umwuka mubi ushingiye ku makimbirane wo mu moko, nyuma y’uko umuyobozi w’ubwoko bumwe uzwi nka Kamwina Nsapu, yishwe mu kwezi kwa 9 2016, gusa ubu bwoko bukaba butavuga rumwe na perezida Kabila uri ku butegetsi.

Imiryango itatu ikorera mu muryango w;abibumbye irimo WFP, UNICEF ndetse na FAO ivuga ko iri gukorera muri aka gace cyane muri ino minsi kubera ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa bitewe n’imvururu zihoraho, aho mu kwezi kwa Mbere uyu mwaka hasohotse raporo ivuga ko byibuze abasaga Miliyoni 3.2 muri Kasai bugarijwe n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa ku buryo bukabije.

UNICEF ivuga ko abana basaga ibihumbi 770 bafite ibibazo by’imirire mibi, naho hafi ½ cyabo bakaba bapfa abandi bagaterwa ubwoba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *