Perezida Kenyatta na mukeba we R. Odinga biyungiye mu masengesho imbere y'imbaga

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta na mukeba we Raila Odinga bahoberaniye mu masengesho yo gusengera igihugu batangaza ko ari ikimenyetso cy’ubwiyunge n’ubumwe mu rwego rwo kubaka igihugu.

Mu mezi 8 ashize, aba bombi bahuriye mu bikorwa by’amatora byasize abagera kuri 92 bahasize ubuzima kubera imyivumbagatanyo yatewe no kutavuga rumwe ku byavuye mu matora.

Perezida Kenyatta yatsinze uyu mugenzi we ariko yangakwemera ibyavuye mu matora ndetse anamushinja amahugu.

Perezida Kenyatta na Raila Odinga bahuriye mu masengesho kuri uyu wa 31 Gicurasi 2018, basabana imbabazi ku makimbirane bagiranye ashingiye ku bikorwa by’amatora ndetse basezerana ko bagiye gufatanyiriza hamwe mu kubaka igihugu cyabo.

Abaturage batunguwe cyane no kumva aba bagabo 2 bitana abavandimwe nyuma yo guhoberana ndetse basaba abaturage kubana mu mahoro.

Raila Odinga yagize ati “Ubu sinshaka kuzongera kumva umuturage wapfuye azize ibyavuye mu matora, haba ku ruhande rwanjye no kurw’abanshyigikiye nsabye imbabazi.”

Perezida Kenyatta na we yagize ati”Twariyamamaje, tuvuganaho amagambo mabi ariko kugeza ubu nanjye nsabye imbabazi ndetse ndanakubabariye.”

Amakimbirane hagati y’aba banyacyubahiro zakajije umurego nyuma y’uko Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, David Maraga ari nawe wemeje ko amatora y’Umukuru w’igihugu asubirwamo nyuma y’uko Odinga avuze ko yibwe, naho amakimbirane mu baturage yo akaba akunze kuba ashingiye ku moko, dore ko muri kiriya gihugu habarurwa amoko atabarika.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *