Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir yemeye ibiganiro na Riek Mashar aho biteganyijwe ko agomba guhura n’itsinda ry’abayobozi boherejwe na Riek Mashar riyobowe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, al-Dirdiri Mohamed Ahmed hamwe na Minisitiri w’ibikomoka kuri peteroli Minister Azhary Abdel Gader ndetse n’umuyobozi w’ishami rishinzwe ubutasi Salah Gosh.
Umuvugizi wa perezidansi ya Sudani y’Epfo, Ateny Wek Ateny yatangaje ko ibi bizagira umusaruro mu kugarura amahoro hagati y’inihugu byombi ndetse anashima intambwe abakuru b’ibihugu byombi bakomeje gutera mu kugarura amahoro.
Iri tsinda rihagarariye perezida Omer al-Bashir ryatangaje ko ibi biganiro bigomba kuvamo umuti urambye ku kibazo cy’amakimbirane amaze igihe hagati y’ibihugu byombi.
Perezida Salva Kiir yishimiye izi ntuma ndertse anashimira mugenzi we, Omar al-Bashir ku mahitamo mza yagize kuko ibizava mu biganiro bazagirana bizabyara umusaruro ku banyagihugu bo ku mpande zombi nyuma y’igihe kitari gito hari umwuka mubi.
Mu mwaka wa 2011, nibwo Sudani y’Epfo yabonye ubwigenge nyuma yo kwitandukanya na Sudani.
Mu myaka 2 yakurikiyeho, ibi bihugu byaranzwe n’amakimbirane adasanzwe ndtse n’intambara yatumye abasaga Miliyoni bava mu byabo, abandi batagira ingano bahatakariza ubuzima.
Mu myaka yakurikiyeho na none, iki gihugu cyaranzwe n’ibibazo by’inzara ariko n’abantu bakomeza kwicwa uruhongohongo.
Biteganyijwe ko mu biganiro, ariho honyine bashobora kuva umuti w’ikibazo kiri hagati y’ibihugu byombi.


