Mu gitondo cyo kuri uyu wa 6 Kamena 2016, Meya wa Huye, Kayiranga Muzuka Eugene yahereje igitabo gikubiyemo ibikorwa by’akarere, Veneranda Musabyemariya wamusimbuye kuri uyu mwanya by’agategayo nyuma yo kwegura.
Muri uyu muhango wayobowe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose, yasabye umuyobozi mushya gukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo akarere katazasubira inyuma.
Yagize ati”Uhawe inshingano nshya, urasabwa gukora cyane ukobanda ku kwita ku mibereho myiza y’abaturage cyane cyane murwanya ibibazo biterwa n’imirire mibi, mufashe abatagira aho kuba kuhabona, mbega mukorere ku mihigo mugamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.”
Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo uwari Meya w’akarere ka Huye, Muzuka Eugene yeguye hamwe n’umwungirije nyuma y’uko bananiwe gusobanurira njyanama ibibazo biri mu karere bitandukanye.
Meya Muzuka ni umwe mu bameya n’ababungirije bamaze iminsi begura ku mirimo yabo hirya no hino mu gihugu ahanini iri yegura rikaba rishingiye ku kutabasha kuzuza inshingano zabo


