Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo Mahoro Isaac ataramire abatuye i Nyamata

Sangiza iyi nkuru

“Shimwa Yesu, Live Concert” , izina ry’igitaramo cyateguwe n’umuhanzi Mahoro Isaac kizabera i Nyamata mu karere ka Bugesera ku rusengero rw’Abadiventisite b’umunsi wa Karindwi, Iminsi isigaye irabarirwa ku ntoki ngo bataramirwe mu indirimbo zo guhimbaza.

Igitaramo giteganyijwe Tariki ya 09 Kamena 2018, I Nyamata, kigamije gushimira Imana ku bw’ibyiza n’ibitangaza bitandukanye ikomeza gukorera u Rwanda n’Abanyarwanda, ubu hakaba hasigaye iminsi itatu gusa.

Mahoro Isaac ni umuhanzi ku giti ke, ni umugabo wubatse akaba afite umudamu n’umwana umwe. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku bijyanye n’iki gitaramo ke, Mahoro yasobanuye ko yafashe icyemezo cyo gutaramira Imana atagamije gusaba amafaranga abazakitabira cyangwa indi mpamvu yose keretse gushimira Imana bityo kwinjira bizaba ari Ubuntu.

Yagize ati “Intego y’igitaramo cyanjye ni ugushima Imana, nahisemo kugitegura atari ukuvuga ngo wenda ndashaka ko abantu baza bakishyura nk’uko bigenda kuri Launch cyangwa mu bindi bikorwa ahubwo ari ukugira ngo abantu baze bafatanye nanjye maze dushimira Imana yacu.”

Iki gitaramo kizaba ari full Live, uyu muhanzi avuga ko azaba ari gufashwa n’abana bato cyane mu rwego rwo kugira ngo nabo batozwe gukurira mu Mana. Ati “Abana ni umugisha, uyo ukoranye nabo rero biba ari ukuberaka ko ikintu cya mbere ari ugusenga Imana, ni ukubatoza kugira ngo nabo bazakure bazi ibyiza byo kuramya Imana no kuyishima.

Muri gitaramo kandi hanatumiwe izindi korari zitandukanye zirimo Abagenzi, Yesu Araje, Shalom singers, Abungeri ndetse n’abavugabutumwa nka Prof. Tombora Gustave na pasiteri Eric Ruhangara.

Mahoro Isaac yatangiye kuririmba muri 2007. Kugeza ubu afite imizingo 2 y’indirimbo z’amajwi n’umuzingo umwe w’indirimbo z’amashusho akaba arimo gutunganya na album ya 3 y’amajwi .

affiche oky

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *