U Rwanda rurasaba urukiko ‘MICT’ kugaragaza ingingo zirurengera ku mwanzuro wo kurekura bamwe mu bakoze Jenoside

Sangiza iyi nkuru

Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Valentine Rugwabiza yasabye umuryango w’Abibumbye ko Urwego rw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, MICT rwagaragaza mu buryo buboneye ukuntu hakiri abantu bidegembya kandi baza muri ba ruharwa mu kugira uruhare Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ibi yabitangaje mu kiganiro n’akanama k’umutekano mu muryango w’Abibumbye yabereye I New York aho yavuze ko uru rwego nta kintu rurakora kuva rwakwegurirwa ububasha n’icyahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR na Yugoslavia, ICTY, ndetse n’ingamba rwagiye rukoresha mu myaka 6 rufite izi nshingano zo gukomeza ibikorwa bya ruriya rukiko ku kibazo cy’abakoze Jenocide mu Rwanda.

Uyu muyobozi yasabye ko uru rwego rushyiraho amategeko ahamye kandi agaragarira buri wese rugomba kugenderaho mu guhangana n’ikibazo cyasizwe na ziriya nkiko zimaze igihe zifunze imiryango, ariko anagaruka ku kugaragaza abagiye barekurwa kandi bagishinjwa kwerekana uburyo barekuwemo n’amategeko abigena agashyirwa ku mugaragaro.

Amb.  Rugwabiza yagize ati “MICT isabwa gushyiraho amabwiriza n’inzira ziboneye zigaragaza uburyo bariya bantu barekuwemo, hakagaragazwa umucyo byanyujijwemo hatabayeho gufata icyemezo gisa n’icy’umuntu ku giti cye.”

Yakomeje avuga ko nk’icyifuzo kindi, izi ngamba nizimara kugaragazwa no gushyirwa mu bikorwa bizafasha abakoze jenoside nyuma bakaza kurekurwa kudakomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo ndetse n’ipfobya rya yo kubera ko iyo abakoze jenoside barekuwe nta cyagendeweho bashobora kugenda noneho bagakora n’ibindi byaha bias na byo nta mutima ubacira urubanza.

Kugeza ubu, abagera kuri 14 bashinjwa uruhare ndetse baza ku isonga muri Jenoside yakorewe Abatutsi barekuwe mu buryo u Rwanda ruvuga ko butanyuze mu mucyo no mu bwisanzure, ibi bigatuma hibazwa byinshi haba ku ruhande rw’abarokotse Jenocide, Guverinoma y’u Rwanda muri rusange ndetse n’abandi usanga baganira ku mateka y’u Rwanda mu gihe cya Jenocide ugasanga kiriya kibazo ntigisobanurwa mu buryo buboneye.

Uru rwego rwahawe izi nshingano guhera muri 2012, aho kugeza ubu abasaga 10 mu bakurikiranwagaho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi bagiye barekurwa mbere yo gukatirwa ku byaha bashinjwaga.

Aba bantu bose bagiye barekurwa nyamara mu gihe u Rwanda rutabanzaga kugishwa inama cyangwa ngo rubimenyeshwe, gusa mu minsi yashize, uru rwego rukaba rwarandikiye u Rwanda rusaba ko rwatanda ibiranga abagabo 3 baherukaga kurekurwa barimo Hassan Ngeze, Aloys Simba ndetse na Dominique Ntawukuriryayo bityo ngo babe babasha kongera gukurikiranwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *