Nyuma y’amatora y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi yabereye mu tugari ku matarika ya 2 na 3 Kamena aho muri buri kagari hatorwaga abakandida 2,bose hamwe bakaba bari 136,bakaza kwitora mo 20 bagera ku rwego rw’akarere,kuri iki cyumweru,abanyamuryango 760 ba FPR Inkotanyi bitoreye abakandida 4 muri abo 20 bazatoranywa mo abazabahagararira mu matora y’abadepite ateganijwe mu gihugu hose muri Nzeri uyu mwaka.
Nyuma yo kuvuga imigabo n’imigambi yabo n’icyo bumva bageza ku banyamuryango n’igihugu muri rusange igihe baba bagiriwe icyizere bakazagera ubwo baba intumwa za rubanda mu mutwe w’abadepite,abanyamuryango bitoreye 4 bazabahagararira mu bakandida 18 bahatanaga,dore ko 2 bari bamaze kuvuga ko bakuyemo kandidatire zabo.

Uwamariya Rutijanwa Marie Pélagie wari usanzwe mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite ni we wahize abandi aho yagize 96,57% y’abatoye bose,akurikirwa na Pasiteri Senani Benoit wagize 96,05% by’amajwi y’abatoye,uwa 3 aba Ndashimye Léonce wagize 53,94%, haheruka Mukaziya Appoline wagize 48,15%,aba akaba ari bo bazatorwamo abakandida bazashyirwa kuri Lisiti ndakuka y’umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’abadepite ateganijwe muri Nzeri uyu mwaka.
Bamwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi baganiriye na Bwiza.com,bavuze ko bishimiye umwuka mwiza waranze aya matora, basaba abazatambuka kuzafatanya n’abandi gukomeza urugamba rw’iterambere,hitawe cyane ku bice by’igihugu bikiri inyuma mu iterambere na byo bikazamuka.
Uwamahoro Valérie,umwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi mu murenge wa Rangiro,yavuze ko hari imirenge ikiri inyuma mu iterambere muri aka karere ikeneye ubuvugizi bw’intumwa zabo igihe hari izizaboneka mo.
Yagize ati’’ nk’ubu dufite ikibazo cy’ibikorwa remezo bidahagije birimo umuhanda Tyazo-Cyato unyura mu murenge wacu ku buryo twifuza ko abazajya kuri Lisite ndakuka y’umuryango bakanatorwa bazadukorera ubuvugizi uriya muhanda ugakorwa natwe tukava mu bwigunge,tutibagiwe ko hari ibindi bigikenewe mu bice by’icyaro nk’amazi meza n’amashanyarazi ahagije,n’ibindi byarushaho kuduteza imbere.’’
Umuyobozi wa komisiyo ya disipuline mu muryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’intara y’uburengerazuba, Habiyaremye Pierre Céléstin, yashimye abanyamuryango intambwe ikomeye bamaze gutera muri demokarasi akurikije umwuka mwiza waranze aya matora, asaba abanyamuryango gukomeza gushyigikira intego z’umuryango, gufasha mu iterambere rya buri muturage no kurwanya ikintu cyose cyashaka guhungabanya umutekano cyangwa gusubiza inyuma ibyari bimaze kugerwaho.

Chairman w’uyu muryango muri aka karere Kamari Aimé Fabien,yavuze ko aba bagiriwe icyizere bagomba kugiha agaciro kanini kandi basanzwe babizeye kuko ari abanyamuryango b’inyangamugayo,amahame y’umuryango bayazi bazi n’imikorere yawo ijyanye no kubaka umunyarwanda muzima, yizeza ko abazaramuka bagiriwe icyizere bagatorwa bazakomeza inzira yo tugeza imbere buri munyarwanda wese nk’uko ari intego nyamukuru y’umuryango.
Biteganijwe ko amatora y’abadepite azaba ku wa 2 Nzeri ku banyarwanda bo muri Diyasipora,abari imbere mu gihugu bakazitorera intumwa zabo ku wa 3 Nzeri uyu mwaka.




