Ishyaka ritavuga rumwe na leta ya Zimbabwe Movement for Democratic Change (MDC) riherutse kwamaganira kure icyifuzo cy’umugore w’uwahoze ari perezida wa Zimbabwe, Grace Mugabe cyo gushaka kwiyunga kuri ririya shyaka yarangiza agahita anagirwa umuyobozi wa ryo wungirije.
Ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko uyu mugore yashyizeho abantu ngo bakoreshe ibiganiro n’abanyamakuru babumvishe uburyo uyu mugore agomba kuba umuyobozi wungirije wa ririya shyaka, hanyuma bikarangira bamwangiye.
Umuyobozi wa ririya shyaka , Nelson Chamisa yavuze ko uyu mugore adashobora kumwungiriza yewe ko nta n’inzira byanyuramo ngo agree mu myanya y’ubuyobozi bwaryo.
Ikinyamakuru the standards cyo muri Kenya kivuga ko uyu mugabo yavuze ko ibyo bitumvikana ndetse ko bidashoboka.
Agira ati”uwaza ashaka kutwiyungaho wese, amarembo aruguruye kuko bisi yacu ntiruzura. Gusa na n’akanya na gato ku muntu washaka kwinjira mu rusengero ngo ahite anahinduka umudiyakoni umunsi umwe.”
Umuvugizi w’iri shyaka, Welshman Ncube we yavuze ko ishyaka ryabo ritifuza kwihuza na gato n’ibikorwa biteye ubwoba byaranze ingoma ya perezida Mugabe .


