Karongi: Intore z'inkomezabigwi zasoje urugerero ruciye ingando zubakira abatishoboye

Sangiza iyi nkuru

Mu Karere ka Karongi, kuri site ya Nyamishaba niho hasorejwe urugerero ruciye ingando rwari ruhuje urubyiruko 538 rw’intore z’inkomezabigwi, icyiciro cya 6 baturuka mu Tugari twose tugize Intara y’Iburengerazuba, aho izi ntore zasoje zubakira abatishoboye amazu 15 ndetse n’ibikoni byayo n’ubwiherero. Uyu muhango witabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Isaac Munyakazi ari kumwe na Guverineri w’Intara y’iburengerazuba, Munyantwali Alphonse.

DfkhHSaX4AA9doT

Mu butumwa Minisitiri Munyakazi Isaac yabagejejeho, yavuze ko inyigisho babonye zarushijeho kubereka ko bose ari bamwe. Yababwiye kandi ko ibyo bakoze mu gihe bari bamaze ku rugerero ari ikimenyetso ko bashobora kugira uruhare rugaragara mu gukemura ibibazo abanyarwanda bafite. Uyu muyobozi kandi yagize ati:”Mbasabye guhora muzirikana intero y’urugerero igira iti: Twitangire u Rwanda tutizigama,  muyigumishe mu mitima yanyu.”

DfkXy7RX0AArpFh
Amazu yubakiwe abatishoboye

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC yasabye izo ntore ko nibasubira mu miryango yabo bazafasha bagenzi babo basigaye ku rugerero rwo mu Midugudu gusoza ibikorwa bitarangiye, basabwa kandi gukomeza ibikorwa by’iterambere mu midugudu birimo kurwanya imirire mibi, gukora uturima tw’igikoni no gufasha gukemura amakimbirane mu miryango.

DfkfIp W0AAoDpc

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba we yagaragaje ko izo ntore ari icyitegererezo cy’intambwe u Rwanda rumaze kugeraho rwiyubaka, azishimira ku kazi keza zakoze kagaragaza ubushake bw’abanyarwanda mu kwishakamo ibisubizo. Guverineri Munyantwali yashyikirije izo ntore ikimenyetso cy’ishimwe aho yagize ati:”Nimusubira mu miryango yanyu yabatoje indangagaciro z’umuco nyarwanda, mugomba kujyana ikimenyetso kigaragaza ko mutabaye ibigwari, mucyure ‘Umunyafu’   nk’ikimenyetso ko mwabaye intwari”.

DfkfHkVX4AEB5kQ

Mu minsi igera kuri 40 izi ntore zari zimaze ku rugerero ruciye ingando zagize uruhare mu bikorwa bitandukanye birimo, kubakira amazu abatishoboye n’ibikoni 15, kubaka ubwiherero 41 no gukora uturima tw’igikoni 44. Uru rubyiruko kandi rwagize uruhare mu kwigisha ababyeyi indangagaciro mu miryango, kubaka urubohero, guhanga itorero ry’umudugudu no guhashya abanywa n’abacuruza ibiyobyabwenge.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *