Inka zigera kuri 44 zishwe zitemaguwe, mu gihe izindi 17 zakomerekejwe izindi zigera muri 30 zigashimutwa ubwo abantu bitwaje intwaro gakondo batamenyekanye bagabaga igitero mu ifamu y’uwitwa Mushwa iri mu gace ka Lukofu, muri Teritwari ya Masisi kuri uyu wa kane ushize.
Iki gitero cyagabwe nyuma y’iminsi mikeya hagabwe ibindi bibiri byagabwe muri Gicurasi no muri Kamena ku ifamu y’uwitwa Makabuza ahitwa katale.
Mu byumweru bibiri gusa, byibuze inka 100 zikaba zimaze kwicwa mu ifamu ya Mushwa na Makabuza I Masisi nk’uko Radio Okapi ivuga.
Ihuriro ry’amashyirahamwe y’abarozi muri Kivu y’Amajyaruguru (ACOGNOKI) rirasaba ko abayobozi n’inzego zibishinzwe bagira icyo bakora kugira ngo hakorwe iperereza ryihutirwa hamenyekane abakora ibi byaha kandi bahanwe bikomeye.
Emmanuel Kamanzi, perezida w’inama y’ubutegetsi ya ACOGENOKI, avuga ko ari agatsiko kamwe k’amabandi adakunda igihugu y’abagizi ba nabi gakora ibi bintu kubera ko gakoresha uburyo bumwe.
Ati: Turasaba guverinoma yacu ndetse by’umwihariko abayobozi babishinzwe, gukora iperereza rya nyaryo, kugira ngo hahanwe by’intangarugero ababikoze kugirango bitazakomeza kumera nabi.
Uyu yongeyeho ko bishobora kurushaho kuba bibi bigafata Masisi yose ndetse byanashoboka bigafata intara yose.
Â


