Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasohoye itangazo rishima Perezida Nkurunziza w’u Burundi witangarije ko atazongera kwiyamamaza mu matora ya 2020.
Muri iri tangazo Amerika ivuga ko byakabaye urugero rwiza ku bandi bakuru b’ibihugu bya Afurika bagundira ubuyobozi, ndetse ko ari intambwe nziza iganisha kuri Demokarasi mu Burundi.
Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika, Heather Nauert abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yagize ati “Leta Zunze Ubumweza Amerika zirashima cyane itangazo rya Perezida Nkurunziza, ko adafite umugambi wo kwiyamamaza mu 2020, bigaragaza intambwe nziza ya Demokarasi mu Burundi. Ingingo nk’iyo yo kwivana ku buyobozi ntawe umuhase, byashobora gutuma biba nk’urugero rwiza ku bategetsi bandi bo mu karere”.
Yakomeje asaba Leta y’u Burundi kongera akabaraga mu bikorwa byo kubahiriza uburenganzira bwa muntu, kubahiriza ubwisanzure bw’itangazamakuru,…
Ku wa Kane tariki ya 7 Kamena 2018, ubwo Perezida Nkurunziza yari mu ntara ya Gitega, nibwo yatangarije Abarundi n’amahanga ko yiteguye gushyigikira umukuru w’igihugu Abarundi bazitorera mu 2020, by’umwihariko ko we atazongera kwiyamamaza.
Aho yagize ati “Mumenye neza ko iri tegeko nshinga ritashyiriweho Petero Nkurunziza nk’uko abanzi b’u Burundi bamaze iminsi babivuga, ku binyerekere, nemeje kandi niteguye neza n’umutima wanjye wose n’ubwenge bwanjye bwose kuzashyigikira umukuru w’igihugu cyacu tuzatora umwaka wa 2020,… ndagira ngo mbamenyeshe, Abarundi n’amahanga ko tutazivuguruza, manda yacu izarangira mu mwaka wa 2020”.
Muri iri tangazo rya Amerika, yizeza Abarundi ko izakomeza gukorana nabo mu bikorwa by’amahoro n’iterambere.



