Madamu Jeannette Kagame aributsa ababyeyi kuganira n’abana babo ari nako babatoza kuyobora ibitekerezo byabo bashakisha igishya mu guteza imbere umuryango n’igihugu muri rusange.
Madamu Jeannette Kagame yatangaje ibi, ku wa Gatandatu tariki ya 16 Kamena 2018, ubwo yifatanyaga n’abagera ku 3,000 mu birori byo kwizihiza umunsi wahariwe umwana w’Umunyafurika wahujwe n’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana, wizihirijwe ku rwego rw’igihugu i Nemba mu Karere ka
Gakenke.
Yagize ati “
Nk’ababyeyi tugomba kuganira n’abana, kubatoza kuyobora ibitekerezo byabo neza, guhora bashakisha igishya mu guteza imbere umuryango, hakoreshejwe ikoranabuhanga no gusangiza abandi ubumenyi bafite. Ibi bizadufasha kubaka u
Rwanda twifuza”.
Mu butumwa yageneye abana, Madamu Jeannette Kagame yagize ati “Ni mwe mizero n’imbaraga z’igihugu, muri ab’agaciro
kandi u Rwanda
rubatezeho byinshi. Imbaraga zose ababyeyi n’abarezi bashyira mu kwita ku burere bwanyu no kubashakira ubuzima bwiza, nta musaruro zatanga mwebwe mutabigizemo uruhare”.
Akomeza avuga ko kwizihiza neza iyi minsi uko ari ibiri, bikwiye kujyana no guharanira uburenganzira bw’umwana no kurwanya inzitizi zose zabangamira imikurire yabo, ari nabyo bimufasha kuba umwana wizihiwe kandi wagutse mu mitekerereze no mu myumvire.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko igihe hakorwa igenamigambi ry’Akarere n’izindi nzego, ari ngombwa guteganyiriza gahunda mbonezamikurire y’Abana bato ko ari ‘igishoro gikomeye’ ndetse ko inyungu zizavamo zizafasha kubaka u Rwanda rufite ubukungu buhamye bushingiye ku bumenyi bw’abana barwo.
Umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika , washyizweho n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika (OUA) mu w’1990, biturutse ku rupfu rw’abana b’i Soweto mu gihugu cy’Afurika y’epfo, bishwe bazize kwigaragambya baharanira uburenganzira bwawo.
Kuva icyo gihe ukaba wizihizwa ku wa 16 Kamena wa buri mwaka. Uwo munsi kandi ukaba uhurirana n’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana , washyizweho n’umuryango mpuzamahanga wita k’ umurimo (ILO), wizihizwa ku wa 12 Kamena wa buri mwaka.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Twitabire gahunda mbonezamikurire y’Abana bato, dutegure ejo heza h’u Rwanda”.





