Uganda: Minisitiri w’Umutekano mu gihugu ngo ntazi impamvu Gen Kayihura yafunzwe

Sangiza iyi nkuru


Umunyamabanga wa leta ushinzwe ibikorwa by’imbere mu gihugu muri Minisiteri y’umutekano mu gihugu muri Uganda, Mario Obiga Kania avuga ko atazi icyo Gen Kayihura uherutse gutabwa muri yombi yaba ari kuzira.

Uyu muyobozi uherutse gutangariza itangazamakuru ko atazi icyo Gen Kayihura azira yahise arisaba kujya kubaza abaturage icyo azize dore ko anavuga ko ari bo bamufungishije.

IGP Gen Kayihura yatawe muri yombi kuwa 13 Kamena n’igisirikare cya Uganda kimusanze iwe mu gace ka Makindye aho cyahise kimujyana n’indege yacyo kumufunga, kugeza ubu akaba ari guhatwa ibibazo uko bukeye n’uko bwije.

Gen Kayihura ashinjwa ibyaha birimo kugambanira igihugu, ubugizi bwa nabi burimo no kwivugana uwahoze ari umuvugizi wa polisi IGP Andrew Kaweesi muri Mata 2017.

Ikinyamakuru “observer” kivuga ko uretse urupfu rwa Andrew Kaweesi, hari n’abandi banyepolitiki bakomeye muri Uganda bagiye bapfa umunsi ku wundi nyuma y’urupfu rwe barimo abanyamategeko, abayobozi bakomeye mu idini ya Isilamu, ishimutwa rya hato na hato n’ihohoterwa ryakorerwaga abagore n’abakobwa mu karere ka Wakiso n’ibindi.

Kugeza ubu, abantu bagera kuri 27 barimo n’umugore wa Gen Kayihura bamaze gutabwa muri yombi aho bari gukorerwaho iperereza ku byaha aregwa.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *