Amerika na Koreya y’Epfo byemeye guhagarika imyitozo ya gisirikare byafatanyaga muri Pasifike

Sangiza iyi nkuru

Abayobozi b’ingabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no muri Koreya y’Epfo bumvikanye guhagarika imyitozo ya gisirikare ibihugu byombi bihuriyeho, yari iteganyijwe muri kanama.

Umuvugizi wa minisiteri y’ingabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dana White, wemeje aya makuru kuri uyu wa Mbere, itariki 18 Kamena, yasobanuye ko imyitozo ya gisirikare mu karere ka Pasifike n’ibindi bihugu yo izakomeza.

Ibi bije nyuma y’aho perezida Donald Trump yari yasezeranyije guhagarika imyitozo y’intambara ihuza igihugu cye na Koreya y’Epfo nyuma yo kubonana na mugenzi we wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un mu minsi ishize nk’uko iyi nkuru dukesha VOA ivuga.

Iki cyemezo ngo kikaba gishobora gufasha abari mu biganiro ku ntwaro za kirimbuzi, bikazanatuma Koreya ya Ruguru ikurirwaho ibihano yafatiwe, Leta Zunze Ubumwe za Amerika nazo zikaboneraho gusaba ko intwaro za kirimbuzi zose Koreya itunze zasenyurwa.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *