Ntibyari bimenyerewe ko abagore b’abakuru b’ibihugu bagira icyo bavuga ku myanzuro y’abagabo babo ku kijyanye n’imiyoborere. Gusa muri iyi minsi bwo byabaye nk’ibihindika aho muri Amerika abagore b’abaperezida bari kuvuguruza zimwe mu ngamba zafashwe na perezida uri ku butegetsi, Donald Trump ku myanzuro ndakuka ibangamiye imbaga mu gihe we yumva ari bwo buryo bwiza bwo kurinda ubusigire bw’igihugu cye.
Guhera muri Mata uyu mwaka, abana b’abimukira bari gutandukanywa n’imiryango yabo bakajya kurererwa mu bindi bigo n’imiryango yita ku bana batagira bene bo.
Iki cyemezo cyafashwe na Perezida Trump ndetse n’umukuru w’urukiko rwo muri Amerika muri gahunda yo kwamagana abimukira bahungira ibibazo bitandukanye muri leta zunze ubumwe za Amerika.
Nubwo biri gukorwa gutya, abagore b’abakuru ba Leta zunze ubumwe za Amerika yaba Melania Trump uri ku butegetsi kuri ubu, ari na Laura Bush ntibashyigikiye iki cyemezo ndakuka cyafashwe na perezida Trump kuko bavuga ko ari kubuza abana uburenganzira bwabo bwo kurererwa mu miryango nubwo banavuga ko ijwi ryabo ritumvikana.
Guhera mu minsi ishize, abantu ibihumbi bakomeje kwisukiranya kuri uriya mugabane binjirije cyane cyane ku mupaka uhuza Amerika na Mexique, abantu bakuru barafatwa bagafungwa mu gihe abana babo baba barikumwe babamburwa bagahabwa imiryango no mu bindi bigo bitandukanye.
Ni muri urwo rwego, abagore b’abaperezida bayoboye Amerika barimo Melania Trump, Hillary Clinton, Rosalynn Carter, Michelle Obama na Laura Bush bagaragaje ko badashyigikiye iyi myanzuro ndakuko.

Ku ikubitro, Melania Trump aherutse gutangaza abinyujije kuri Twitter ko adashyigikiye ibyemezo by’umugabo we byo gutandukanya abana n’ababyeyi babo dore ko ayo magambo yaje anakurikiwe n’ifoto ye afashe umwana we muto mu kaboko.
Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru rivuga ko Melania Trump agira ati “Nta kintu cyiza nko kubona umwana ari kumwe n’umubyeyi we bafatanye agatoki ku kandi, sinshyigikiyeitandukanywa ry’umwana n’umubyeyi we!”

Melania Trump yakomeje agaragaza ko adashyigikiye kubona abana bato basa n’abafungiranye mu tuzu dutoya nta bwinyagamburiro, bari mu biringiti byacikaguritse n’ibindi […],”Ibi ni ibikorwa biteye agahinda biri kuranga ubutegetsi bwa perezida Trump”
Uretse Melania Trump kandi, Laura Bush, umugore wa Perezida Bush na we avuga ko adashigikiye umwanzuro ndakuka perezida Trump yafatiye abimukira kuko ubangamiye benshi barimo n’abana ibyo we agereranya n’ubugome, kutagira ubumuntu n’ibindi.
Agira ati “ibi ni ibikorwa by’urukozasoni mu mateka yaranze Amerika kuva mu myaka yashize.”

“Laura Bush yibasiye cyane umunyamabanga mu bijyanye n’itangazamakuru, Sarah Sanders aho bamubajije kuri iki kibazo aho kugira ngo abe ari we usubiza hagasubiza umugabo mu izina rye.
Yagize ati “ngaho Sarah Sanders nawe nagire icyo avuga ni umubyeyi kandi uzi uko umubyeyi agirira abana be impuhwe.”
Si aba gusa kuko n’umugore wa perezida Obama, Michelle Obama yagize icyo avuga kuri iki cyemezo ndakuka bita ko kitizweho neza.

Michelle Obama yagendeye ku byanditswe na Laura Bush yirinda kuvuga byinshi ariko avuga ko ukuri kuzashyira kukajya ahagaragara nubwo kuryana.
Ku ruhande rwa Hillary Clinton avuga ko ibyo umuntu yanenga White House ari byinshi ariko ko gutandukanya abana na ba nyina ku mipaka byo ari agahomamunwa kandi ko nta tegeko ribigenga rihari ahubwo ko bikorwa hagendewe ku byiyumvo by’umuntu ku giti cye.
Agira ati “hatagendewe ko mpamvu White House itanga, gutandukanya abana n’imiryango ya bo nta tegeko ribigenga muri iki gihugu, ni ikinyoma kandi twese kitatubangamiye. Tugomba kuba igihugu cyiza kidatuma amarira y’abantu atemba ntiturebeshe ijisho rihumye abagore bahunga ihohoterwa n’amarira y’abana.”
Rosalynn Carter we asanga ibi ari urukozasoni ku gihugu.
Agira ati “Uubwo nari nkiri ku ngoma, najyaga niitondera impunzi zivuye mu bihugu nka Cambodia, Thailand n’ahandi. Nanasuraga ibyo bihugu nkareba ikibazo kirimo nkumva amaganya y’abagore bahohoterwa ariko iki cya none cyo gutandukanya abana na ba nyina ku mipaka nta kuzo ndetse ni urukozasoni ku gihugu cyacu.”
Ni mu gihe perezida Trump we aherutse gutangaza ko Amerika itazigera iba inkambi y’impunzi ariko akavuga ko hari inyigo yakozwe nabi yo gutandukanya abana n’imiryango yabo nubwo avuga ko biramutse binakosowe bittabuza abakuze gutabwa muri yombi no gufungwa.


