Amakuru atandukanye yagiye atangazwa yavuze ko uwahoze ari umukuru w’Igipolisi cya Uganda, Gen Kale Kayihura ku ikubitiro yari umusirikare mwiza kandi w’inyengamugayo, akavuga ko ibibazo bye byatangiye ubwo perezida Museveni yamwiyegerezaga, akamuzamura mu ntera ndetse akamugira umukuru w’igipolisi, ariko abasesenguzi bo muri Kampala bakavuga ko icyo gihe ari bwo kugwa kwa Kayihura kwari gutangiye ahanini bitewe n’inkomoko ye itandukanye n’iya perezida Museveni.
Inkuru dukesha urubuga Virungapost, ivuga ko perezida Museveni yakoresheje Kayihura mu migambi ye mibisha cyangwa mu bindi, bigatuma agirirwa ishyari na bamwe mu Bagande bakomoka mu bwoko bw’Abahima Museveni akomokamo. Kayihura ngo akaba ashobora kuba ari kuzira ibintu bitandukanye n’ibyo ari kuregwa byo kugambirira guhungabanya umutekano w’igihugu.
Biravugwa ko kuri ubu muri Uganda hari amakimbirane atagaragara ashingiye ku muntu ugomba kuzamusimbura ku butegetsi usangamo cyane abo mu bwoko bw’Abahima biyemeje kugumana ubutegetsi ubuziraherezo. Umuntu nka Kayihura rero udakomoka muri ubu bwoko (dore ko ari Umufumbira) wo muri Kisoro ngo yari ateje ikibazo.
Ngo ni ibanga rizwi ko muri Uganda Abahima bakandamiza andi moko, kandi ngo Kayihura ni umwe mu bantu bakomeye bagezweho n’ingaruka. Iyo Kayihura yageragezaga gukora neza, uwari umukuriye ari minisitiri w’umutekano, Henry Tumukunde, ukomoka mu Bahima, ngo ntiyashoboraga kubyemera. Byaje no kugera aho amakimbirane yabo ajya ku karubanda.
Aya makimbirane yaje gukomozwaho na Winnie Kiiza ubwo yavugaga ko aba bombi baba bahugiye mu gushaka kugaragarizanya ufite imbaraga. Ibi Winnie Kiiza akaba yarabivuze avuga ku kibazo cy’umutekano mukeya cyari gikomeje gufata intera muri Uganda bitewe n’uko Kayihura atahabwaga umwanya ngo akore akazi ke.
Iyi nkuru irakomeza ivuga ko mu gihe perezida Museveni akomeje kujya mu zabukuru agaragaza intege nkeya, hari inyamanswa nkuru zatangiye kwisuganya kandi ngo nta nyamanswa nkuru kuruta Abahima nk’uko byemejwe n’umusesenguzi wavuganye n’uru rubuga uvuga ko ishyamba ari iry’Abahima.
Nk’uko uyu musesenguzi witwa George Orwell avuga, ngo inyamanswa zimwe mu mugani wamamaye zarahagurutse zivuga ko ziruta izindi. Byatangiye inyamanswa zivumbagatanya zanga gukandamizwa n’abantu, ariko nyuma inyamanswa zikennye ziza gusanga zikandamizwa n’ingurube kandi ingurube zikumva zitangana n’ibindi biremwa. Uyu akavuga ko nta kintu wagereranya n’ibiri kubera muri Uganda nk’uyu mugani.
Ngo nta gushidikanya ko perezida Museveni ari we wazanye umwiryane ushingiye ku moko, aho ubwo aturukamo bwiremyemo imyumvire y’uko ari bwo bugomba gutegeka, kandi akaba ari bwo bugenzura umutungo kamere w’igihugu bafata nk’uwabo, mu gihe abandi barwanira udusigazwa.


