U Burusiya: Umunyamakurukazi w'imikino yakorewe ihohoterwa mu ruhame

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakurukazi Julieth Gonzalez Theran ukomoka mu gihugu cya Colombia aherutse gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina ubwo yarimo avuga amakuru y’imikino ku gikombe cy’isi kiri kubera mu gihugu cy’u Burusiya.

Uyu mugore ubusanzwe ukorera Televiziyo y’Abadage ya Deutsche Welle yari ahagaze mu mujyi Saransk rwagati mu gihugu cy’u Burusiya ari kuvuga amakuru y’umukino warimo ubera muri kiriya gihugu (Live), ubwo hazaga umugabo akamukora ku mabere yarangiza akamusoma ku matama agahita agenda.

Uyu mugore yabaye nk’ueikanga ndetse abanza gusa n’urwana n’uyu mugabo nyuma y’uko agiye akomeza kuvuga amakuru ndetse arijijisha nkaho nta kintu cyabaye.

Nyuma yo kuvuga amakuru, uyu mugore yihutiye gutangaza ku rubuga rwa Instagram ko yahohotewe ndetse ko bitanamushimishije gukorerwa ibikorwa nka biriya mu gihugu kitari icye byongeye ari mu kazi.

Yagize ati “Ntabwo ari uku twakabaye dufatwa, dufite agaciro kangana nari ndimo mbasangiza ibyishimo byo muri ruhago ariko dukwiye kigabanya imyumvire y’ihohoterwa nk’iryo nakorewe.”

Uyu mugore akomeza avuga ko yari yamaze hafi amasaha 2 ategura amakuru yo kubwira rubanda rwari rukurikiye televiziyo ye ariko nyuma atngiye kuyavuga bakaba ari bwo bamubangamira bikarangira nta n’igikozwe ngo uwo muntu abe yakurikiranwa kuko yahise agenda ariko ko yamenyekana kuko agaragara neza mu mashusho yafashwe.

Anavuga ko nubw byaba ari ibyishimo by’abafana ariko ko Atari bwo buryo bwiza bwo gufana kuko bamubangamiye byongeye ari no mu kazi.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *