Perezida Trump yisubiyeho ahagarika ibwiriza ryo gutandukanya abana b’abimukira n’imiryango yabo

Sangiza iyi nkuru


Perezida wa Amerika Donald Trump yavuye ku k’ejo yemera guhagarika ibwiriza ryo gutandukanya abana b’abimukira n’imiryango yabo, ibikorwa byari bimaze guca hafi isi yose umugongo.

Perezida Trump yafashe uyu mwanzuri nyuma y’igitutu yari amaze iminsi ahyirwaho n’abo bakorana baba abademokarate, Abarebublicains ndetse n’imiryango mpuzamahanga itandukanye  ifite uburenganzira bw’abana mu nshingano.

Guhera mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, nibwo abana b’abimukira batangiye kujya batandukanywa n’imiryango ya bo bakigera ku mupaka uhuza Amerika na Mexique kugeza ubu abana basaga 2300 bakaba bari bamaze gutandukanywa n’imiryango yabo aho abakuru bafungwaga hanyuma aba bana bakajyanwa mu bindi bigo n’imiryango ngo barererwemo nk’abatagira ababyeyi.

Perezida Trump kandi afashe umwanzuro wo guhagarika ibi bikorwa nyuma y’uko ku munsi w’ejo kuwa 20 Kamena, mu mujyi wa New York hakozwe urugendo rwo kuzirikana umunsi mpuzamahanga wahariwe impunzi bakaba baramaganiye kure ibi bikorwa bya Perezida Trump ari na bwo yahitaga ahindura intekerezo agasinya itegeko rihagarika iriya gahunda yo gutandukanya abana n’ababyeyi babo kuri uriya mupaka.

Imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko perezida Trump yabangamiye uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

102071868 mediaitem102071859

Nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano, perezida Trump yagize ati “Guhera uyu munsi, tugiye kureka ibikorwa byo gutandukanya abana n’ababyeyi babo sinshaka kongera kumva imiryango yatandukanye n’abayo uhereye none.”

Nubwo yatangaje ibi, perezida Trump yavuze ko bitarangiriye aha kuko hari izindi ngamba aba bantu bagomba gufatirwa ndetse n’uriya mupaka ukitabwaho cyane kuruhshaho.

“dushaka umutekano ku gihugu cyacu, gusa tugomba no kureka iyi miryango ikabana n’abayo ariko bidakuyeho ko umutekano ugomba gukazwa.

Mu minsi yashize, nibwo abantu batandukanye bakomeye barimo n’abagore b’abaperezida bayoboye Amerika kugeza kuru Trump, bamaganiye kure biriya bikorwa bo gutandukanya abana n’imiyango yabo, bamwe bavuga ko ari igisebo ku gihugu cyabo, abandi baviga ko binyuranyije n’Itegekonshinga, ubugome n’ibindi.

Kanda hano urebe icyo abagore b’abaperezida bayoboye Amerika bavuze kuri iki kibazo

Guhera muri  Werurwe kugeza muri Gicurasi uyu mwaka, abimukira basaga ibihumbi 50 bamaze kwinjira muri Amerika baciye ku mupaka uhuza Amerika na Mexique, 15% byabo bakaba bashinjwa kwinjira mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu gihe 8% batari baherekejwe n’abana bato.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *