Abakora irondo ry’umwuga mu mirenge ya Gishari, Kigabiro na Munyaga barasaba ubuyobozi guhagurukira ibibazo bibugarije bahurira nabyo mu gucunga umutekano w’abaturage.
Bavuga ko bahura n’ibisambo byitwaje intwaro gakondo bikabakomeretsa ntibabashe kuvuzwa kubera kutagira ubwishingizi.
Abakora irondo ry’umwuga mu murenge wa Gishari baterwa impungenge no kudatabarwa n’abaturage igihe bahuye n’ibisambo bitwaje ko bahemberwa kurara ijoro.
Umwe mu banyerondo mu mudugudu wa Nyakabungo, aragira ati “twari mu irondo mu kwezi gushize, dusanga abajura barimo gucukura inzu, twari abantu barindwi mu gihe abo bajura barengaga 10 kandi bafite ibyuma, twarwanye nabo ariko turanatabaza, ibyo bisambo byaturushije imbaraga ku buryo bakomerekeje bamwe muri twe, twahuruje abaturage ntibadutabara ahubwo birirwa bigamba ngo tugomba kwirwariza baduhembera umutekano”.
Akomeza avuga ko bakwiye kujya bafashwa, ati “turasaba ko abanyerondo twahabwa agaciro, ugiriye ikibazo mu kazi akajya ahabwa ubufafasha kuko nkatwe ntabwo twitaweho bikwiye”.
Abanyerondo bo mu murenge wa Kigabiro nabo binubira kutitabwaho igihe bahuriye n’ikibazo mu kazi, bemeza ko barara barwana n’ibisambo batabaza abaturage bakanuma.
Uwo mu Kagari ka Cyanya ati “abakora irondo dufite ibibazo byinshi birimo kudatabarwa igihe dutabaje, hari amabandi turwana nayo arimo kumena amazu ariko ugasanga turwana nabo twenyine abaturage banze kudutabara ngo bishyura umutekano kandi n’ubwo turara irondo nta bikoresho tuba dufite byahangana n’amabandi, amwe yitwaza ibyuma”.
Avuga ko bamwe muri bon ta bwishingizi bagira, ati “hari mugenzi wacu ukorera mu mudugudu wa Biraro bakomerekeje ariko yivuje muri farumasi ku giti cye kuko nta mituweli yari afite, birababaje kuko yiriwe ashaka abayobozi ngo bamufashe ariko ntacyo bamumariye”.
Mu murenge wa Munyaga nabo bavuga ko ibibazo abanyerondo bafite bidakemutse bashobora kureka irondo ry’umwuga.
Umunyerondo wo mu kagari ka Kaduha, agira ati “dufite ibibazo byinshi ariko ikibabaje ni uko abayobozi b’imidugudu bagiye bishyuza amafaranga abaturage ariko bakatubwira ko nta mafaranga yabonetse yo kuduhemba kandi abaturage bakatubwira ko bayatanga, niba turara ijoro ariko ntibaduhembe amezi 3 yose, ni gute tuzacunga umutekano kandi twaburaye, nibatadukemurira ikibazo twebwe tuzarireka”.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’i Burasirazuba, CIP Theobard Kanamugire atangaza bagiye gukurikirana ibi bibazo bigaragara mu irondo ry’umwuga.
Ati “ibyo bibazo ntabyo twari tuzi ariko tugiye kubikurikira tumenye uko bimeze, nitumara kuganira nabo tuzamenyesha ikigomba gukorwa ariko tumaze kumenya niba ari uko bimeze”.
Icyemezo cyo gushyiraho amarondo y’umwuga cyafatiwe mu nama y’umutekano mu 2015, aho yanzuye ko abarikora bagomba kwigishwa (training), imyitwarire yabo ikagenzurwa, kunoza imicungire y’amafaranga yo kubahemba ndetse no kubaha imyambaro y’akazi kugira ngo batandukane n’abaturage bandi baba batari muri ako kazi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter


