Mu gihe abaganga batagira umupaka (Medecins Sant Frontiers) bakoreraga ku mugabane w’Afurika, bashinjwa gusambanya abo bari bashinzwe guha imiti abandi bagacyura indaya zabigize umwuga.
BBC ivuga ko umwe mu bagore bahoze bakorera uyu muryango utatangarijwe amazina ku bw’umutekano we, avuga ko umwe mu bayobozi bakuru b’uwo muryango yavuze ko byashobokaga gutanga imiti ku barwayi ari ingurane yo kwemera ko baryamana.
Daily Nation yo muri Kenya yo ikavuga ko hari abasambanwaga na bamwe mu bakuriye abandi muri uyu muryango bakabikora kuko babarusha igitsutse n’igihagararo ndetse iki kinyamakuru kikanavuga ko mu basambanywaga harimo abafite imyaka micye ugereranyije n’ababasambanyaga.
Ubusanzwe, gukoresha indaya birabujijwe mu mategeko akaze agenga imyitwarire mu muryango ufasha w’abaganga batagira imipaka.
Aba bagore bamennye ayo mabanga basabye ko imyirondoro yabo idashyirwa ahagaragara kugira ngo badashyirwa mu kato n’indi miryango nterankunga y’amahanga, ndetse imwe muri yo ikaba ishobora guhanahana abakozi n’uyu.
Ibi birego bireba ahanini abakozi b’uyu muryango w’abaganga batagira imipaka basanzwe bakora indi mirimo, ni ukuvuga batari abaganga cyangwa abaforomo dore ko usanga abenshi banakorera mu bihugu byabo kavukire.
Umwe mu bakozi bahoze bakorera uyu muryango hanze y’ibiro by’i London mu Bwongereza, yavuze ko yigeze kubona umwe mu bayobozi bakuru azanye abakobwa aho yari acumbitse muri Kenya.
Uyu mukozi agira ati: “Abo bakobwa bari bato cyane kandi byavugwaga ko bari indaya”. Aha basobanuraga ko byabonekaga ko bari baje gukora uburaya.”
Umuryango w’abaganga batagira imipaka ni umwe mu miryango nterankunga minini ikorera hirya no hino ku isi, ukaba ukoresha abaganga n’abandi bakozi bakora indi mirimo babarirwa mu bihumbi.
Daily nation ikomeza ivuga ko aba baganga bagaragaye bakora amakosa yo kuryamana n’abo bashinzwe kwitaho bo mu bihugu bya Kenya na Centrafrica.


