Umujyi wa Kigali watsindiye kuba icyicaro cy’ishyirahamwe nyafurika ry’ubukemurampaka

Sangiza iyi nkuru


Nyuma y’amatora y’abakemurampaka muri Afurika yakorewe kuri interinet, byatangajwe ko Umujyi wa Kigali ari wo wegukanye umwanya wa mbere bityo ugirwa icyicaro cy’ishyirahamwe ry’ubukemurampaka muri Afurika (Africa Arbitration Association.)

Nk’uko byatangajwe n’
Umunyamabanga Mukuru w’Ikigo nkemurampaka cya Kigali (KIAC) Dr. Masengo Fidele, ngo umujyi wa Kigali watsinze ku bwiganze bw’amajwi 62%, nab o bakaba barabimenyeshejwe kuwa 19 Kamena.

Ishyirahamwe ry’abakemurampaka ryemejwe mu nama iheruka kubera i Kigali muri Gicurasi 2018 ari na bwo hashyizweho itsinda ryagombaga kuganira ahagomba gushyirwa ikicaro cyaryo ndetse n’abantu bagomba kuzaba bagize inama y’ubutegetsi yaryo, ibyo byose bikaba byaragombaga kugerwaho binyuze mu matora gusa icyo gihe ibyifuzo by’abatora byari uko ikicaro cyashyirwa i Kigali cyangwa i Nairobi.

Icyo gihe kandi, iryo
shyirahamwe ryahawe inshingano 3 zirimo gukora ubuvugizi bwo gukora ubukemurampaka muri Afurika, kubaka ubushobozi bw’abakemurampaka muri Afurika, ndetse no kumenyekanisha ubukemurampaka bukorerwa muri Afurika.

Dr. Masengo Fidele avuga ko impamvu ikomeye yaba yatumye ikicaro k’iri shyirahamwe gishyirwa i Kigali igendanye ahanini n’imiyoborere kuko iyo abantu bagannye mu gihugu bahiteze ubwisanzure n’umutekano biba ari ibintu bikomeye, ikindi agarukaho bashingiyeho ni serivisi zakira abitabira aho baba baherereye mu nama kuko bareba uburyo zibitaho kandi byagaragaye ko mu Rwanda bikorwa neza.

Ubukemurampaka ni uburyo bwo gukemura impaka bitanyuze mu nkiko cyane cyane impaka z’ubucuruzi ibyo bigakorwa mu ibanga bitanyuze mu ruhame kandi bikozwe n’abakemurampaka babihuguriwemo kandi bikihuta cyane ugereranyije n’uburyo bikorwa mu nkiko.

Iki kigo cyashyizweho mu Rwanda guhera muri 2015, kikaba kimaze kugezwaho no gukemura ibibazo impaka 88.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *