Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka kuri uyu wa Kane tariki 10 Werurwe 2016 yatashye ku mugaragaro ibyumba by’amashuri Mirongo ine na birindwi (47) byubatswe ahantu hatandukanye mu Karere ka Gasabo n’igisirikare cy’;u Rwanda (RDF) gifatanyije n’akarere. Ibi byumba by’amashuri bikaba bije nk’igisubizo ku bana bakoraga urugendo rurenga km 6 bajya ku ishuri.
Mu muhango wo gufungura ku mugaragaro ibi byumba by’amashuri, minisitiri yari aherekejwe n’abayobozi batandukanye barimo umugaba w’inkeragutabara, LT Gen. Fred Ibingira, umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Steven Rwamurangwa, Umuyobozi Mukuru wa REB, gasana Janvier n’abandi.. Aba bayobozi basuye ibigo bibiri ari byo Groupe Scolaire gatunga mu Murenge wa Nduba ndetse na Fawe Girls’ School mu Murenge wa Gisozi aho umuhango wabereye.

Ageza ijambo ku bari kuri Fawe Girls’ School, minisitiri Kaboneka yashimye ubufatanye bwa RDF n’Akarere ka Gasabo mu kubaka aya mashuri ari ku rwego rugezweho, asaba abanyeshuri kubyaza umusaruro amashuri bahawe mu gukomeza guteza imbere imyigire yabo.
Yakomeje agira ati: “Ubuyobozi bw’iki gihugu bwakoze igishoboka cyose ngo bufashe abana bacu kugira uburere bwiza, ntimuzakoreshe nabi aya mahirwe, muri amizero y’iki gihugu tubabonama abayobozi beza b’ejo hazaza, ba engineers, abapilote, abaganga … b’igihugu cyacu”.
Naho Lt Gen. Fred Ibingira, yavuze ko RDF nayo ifite mu nshingano zayo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu akaba ari muri urwo rwego ingabo zifatanyije n’izindi nzego z’igihugu bakorera hamwe mu kugera ku mishinga itandukanye iba ifatwa nk’ingenzi ku gihugu.
Yakomeje avuga ko intambara iri kurwanwa kuri ubu ari ukurwanya ubukene hakomeza kubumbatira umutekano, abana bagahabwa uburere bwiza, avuga ko ibanga ry’iterambere ry’u Rwanda ari ubufatanye hagati y’inzego, abaturage ndetse n’ubuyobozi bwiza igihugu gifite.
Ibyumba by’amashuri 47 byatashwe harimo 12 bya Fawe Girls’ School, 12 bya Groupe Scolaire Nyarutarama mu Murenge wa Remera, 16 bya Groupe Scolaire gatunga mu Murenge wa Nduba, naho ibindi bikaba byubakiwe amashuri abanza ya Rwankuba mu Murenge wa Kinyinya ndetse n’irya Ngara mu Murenge wa Bumbogo.
Src: mod.gov.rw
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com






